Rwanda: Ikiganiro na Clarisse Karasira umuhanzi uririmba umuco w'igihugu cye

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Clarisse Karasira, umuhanzi w'umunyarwandakazi aherutse kwegukana igihembo nk'umuhanzi uteza imbere umuco w'u Rwanda kurusha abandi yahawe n'Inteko y'u Rwanda ishinzwe ururimi n'umuco.
Karasira w'imyaka 24, avuga ko kuva ari umwana akunda umuco w'igihugu cye akawushyira imbere mu nganzo ye, agamije gutanga ubutumwa.
Karasira uvuga ko ikimuranga cyangwa interuro ye ari 'umukobwa w'Imana n'abantu' yicaranye na Yvette Kabatesi wa BBC Gahuzamiryango asubiza ibibazo bye, nawe wakwibaza.
Umuco ni mugari, uwo wibandaho ni uwuhe?
C.K: Ni imyitwarire ya muntu, si no kuvuga ngo ni u Rwanda gusa, abantu bose ku isi hari ibintu duhuriyeho; kugira ubumuntu, umutima mwiza, imyitwarire ituma abantu tubana, nicyo nshyira imbere.
Nshobora kuririmba indirimbo wenda mu njyana ya afrobeat cyangwa ituje ariko ikaba ivuga umuco nyarwanda ivuga indangagaciro zikwiriye umunyarwanda cyangwa se abantu bose.
Ubutumwa bwawe ubugenera ba nde?
C.K: Mba mbugenera cyane cyane Abanyarwanda cyangwa n'Abarundi n'abandi babasha kumva urwo rurimi. Nindirimba mu cyongereza cyangwa igiswahili nabwo nzaba naguye abo ngenera ubutumwa
Mbugenera kandi abantu b'ibyiciro byose, njya ntangazwa no kubona n'abazungu no mu bindi bihugu bakunda izo ndirimbo batanumva icyo bisobanura neza, yenda barebye amagambo azisobanura cyangwa bagasobanuza…urumva umuziki ubwawo ni ururimi mpuzamahanga.

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Ufite indirimbo zingahe?
C.K: Ndumva zirenga 20 gutyo kuko muri 2020 nasohoye album yanjye ya mbere yitwa 'Inganzo y'umutima' yari iriho indirimbo 19, kuva rero icyo gihe maze gusohora indirimbo zigera nko kuri eshanu kandi ndi no gutegura indi album izaza mu ntangiriro z'umwaka utaha yitwa 'Mama wa Africa'.
Ni izo wihimbira ubwawe? Bigutwara igihe kingana gute ngo usohore indirimbo?
C.K: Yego ni izo nihimbira.
Ntabwo namenya kubara ngo bintwara igihe kingana gute, hari igihe indirimbo inzamo nkazayisohora nyuma y'imyaka ibiri cyangwa na nyuma. Njya ngira ikibazo cyo gutekereza indirimbo nyinshi ahubwo nkabura n'uko nazikora kuko ziba ari nyinshi cyane nkabura iyo mbanza n'iyo ndeka.
Indirimbo njya kumva nkumva injemo, melody (injyana), amagambo byose nyine nkumva biraje.
Biza igihe icyo aricyo cyose, aho naba ndi hose, ahantu hose umuhanzi ari haba inganzo, uhakura indirimbo uhakura ibihangano kuko abenshi tuba turirimba ibiri muri sosiyete, inzira turimo, ibiri kutubaho...
Indirimbo watangiriyeho bwa mbere ni iyihe?
C.K: Yitwa 'Gira Neza'...
Hari abaza bakakubwira bati iyi ndirimbo yankozeho?
C.K: Buriya iyo usohoye indirimbo ikarebwa n'abantu miliyoni zingahe, ibihumbi magana angahe, urumva biba byageze kure kandi koko tubasha no kubona ubutumwa butugeraho bakatubwira icyo batekereza uko bayumvise uko yabafashije ibintu nk'ibyo...
Rero indirimbo ni umuyoboro mugari.
Watangiye kuririmba uri umukobwa none ubu urubatse, umwanya wabonaga urangana?
C.K: Ntabwo byangana, ariko nagize Imana umutware wanjye - ndanamushimira cyane - ni umuntu ukunda cyane kandi wubaha ko umugore yatera imbere, akubaha inzozi ze.
Abakobwa benshi iyo bamaze gushaka usanga inzozi zabo zirangiriye aho ugasanga nyine ibyawe ni ukwicara akita ku rugo. Njyewe nagize Imana mbona umutware ushyigikiye inzozi zanjye agakunda ahubwo ko ndushaho gutera imbere.
Aba andi hafi akangira inama, kuburyo niba mbere naramaraga amasaha 10 ndi muri ibyo by'impano yanjye ubu nshobora kumara nk'amasaha atanu ariko akaba ari ay'umumaro kuko ndi kumwe n'amaboko anshyigikiye.

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Ni izihe nzitizi uhura nazo mu kazi kawe?
C.K: Mu buhanzi hariho inzitizi nyinshi, urugero; Covid ni ikibazo cya mbere cyasubije inyuma abahanzi, twari dufite ibitaramo ariko igenda ibyica, ubu niyo nzitizi ya mbere mbona. Hari abahanzi bamaze imyaka hafi ibiri bari mu rugo bigunze kuko aho baririmbiraga hafunze.
Ikindi ni sosiyete yacu, hari ukuntu idafata abahanzi kimwe, hari ubwoko bw'umuziki bashyize imbere.
Wamuziki bita ngo ni ugutanga ubutumwa, ngo ni ukuririmba imishayayo ibyo bita ngo ibiziki birandaga… ugasanga ntabwo bayishyira imbere, cyangwa bakavuga bati 'ni ibyo dushaka, mwubahe uwo muco' ariko ugasanga barabivuga by'uburyarya ntibabishyigikire. Ugasanga bene abo bahanzi ntibaboneka cyane nka babandi birirwa bamaganwa ariko ni uburyarya kuko nibo bashyizwe imbere.
Imbogamizi ntizabura ariko ibyiza nibyo byinshi.
Hari abagore bakubanjirije, hari uwo warebeyeho gufata iyi njyana?
C.K: Benshi cyane, ndanabakunda cyane,...ba Cecile Kayirebwa, ndamukunda Kamaliza watashye... Kamaliza yari igitangaza, ndamukunda Mariya Yohana, ba Uwera, Nyiranyamibwa burya ni igitangaza mu buzima bwacu...nagiye mbigiraho ibintu bitandukanye.
Ko ukiri muto ni gute utagiye mu kuririmba indirimbo 'zigezweho'?
C.K: Buriya rero nta ndirimbo zitajyanye n'iki gihe, ahubwo abantu bishyizemo ko indirimbo zijyanye n'umuco ari ibintu bya cyera, ngo birashaje. Ariko iyo urebye bene uwo muziki ni indirimbo zidasaza, kuko uyu munsi nshobora kuririmba indirimbo ikagurumana ariko nyine ikamera nk'uko amashara agurumana agahita aba ivu.
Nkunda kuririmba muri ubu buryo kuko nibwo nkunda, ariko bitavuze ko n'ubundi buryo ntaburirimba, buri no kuri Album yanjye ya kabiri izasohoka, naririmbye muri style zitandukanye.
Kuririmba mu buryo bw'umuco nibyo byiza kurusha ibindi, iyo numvise indirimbo iguruka ya Hip hop, ya rock, ya Afro beat..numva mbikunze ariko nibura iyo harimo ka kantu k'iwanyu kugira ngo bigire 'identity'.
Abaguca intege/abakubwira nabi, ubyitwaramo ute?
C.K: Barahari, ariko ku mbuga nkoranyambaga umuntu iyo akubwiye nabi umusubizanye ineza, ukamubwira uti 'Imana iguhe umugisha niba ari ibyo utekereza', ukabihorera kuko iyo uri umuntu uzwi buri wese aba afite uko agutekereza atakubona gutyo rero akabona nturi mu nzira ye.
Wowe rero ukomeza inzira yawe ugushimye akakwishimira ariko ntubuze na wawundi ufite ibitekerezo bitandukanye kuba yaza agasebanya. Uwo nta mahoro nawe ubwe aba yifitiye akumva na we yayakubuza. Umurekera inzira ye nawe ugakomeza inzira yawe.

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Hari inzitizi uhura nazo nk'umugore?
C.K: Mbona imyumvire yarahindutsemo ukuntu, nkiri umwangavu nshaka kwinjira mu muziki, ni nko mu myaka irindwi ishize, abantu babonaga abanyamuziki nka ba sagihobe, bakabita abantu b'imico mibi, ibirara ibyomanzi, ariko ubu mbona ibintu byarahindutse kuko abanyamuziki ni abantu biyubashye, ni abantu babayeho neza, ni abantu bavuga rikijyana muri sosiyete, ibyo rero siko nkibibona.
Ubu umuziki niwo ugutunze nta kindi ukora?
C.K: Cyane, ubuhanzi n'ibindi bigendanye n'ubuhanzi nibyo Imana impereyemo umugisha, ndi umwana w'inganzo.
Sinivuga ndi umukobwa ahubwo mfite interuro, niyise umukobwa w'Imana n'igihugu", ni interuro niyise nkitangira kujya mu muziki, naravuze nti 'ariko ubu umuntu uzantekereza akamenya vision yanjye', ndavuga nti 'umuntu yumvise ko ndi umukobwa w'Imana n'igihugu ashobora kumva ikindi ku mutima'.
Naje mu muziki mfite intego yo kuba umukobwa ukorera Imana biyuze mu nganzo nkanakorera igihugu binyuze mu nganzo ni iyo mpamvu rero, ni interuro si icyivugo.
Ni interuro yanjye si ibyo mvuga ngo abantu banyite, ni ikindanga.










