'Diyabete ntizahagarika inzozi zanjye' – Paladie Mategeko uyimaranye imyaka 11

Afite imyaka 12 yararwaye ariko kwa muganga babura indwara, akomeza kumererwa nabi. Yajyanywe kuvurirwa henshi, ajyanwa no mu banyamasengesho, ntibyagira icyo bifasha. Nyuma yararokotse aza kwiga no kwiyemeza kurwanya iyi ndwara.
Na we yashoboraga kuba yaramwishe kuko ku isi diyabete yica abagera kuri miliyoni 1.5 buri mwaka, nk'uko OMS/WHO ibivuga.
Iyi ndwara n'iz'iyishamikiyeho yica abantu hafi 2,000 buri mwaka mu Rwanda, nk'uko bivugwa na Simon-Pierre Niyonsenga ukuriye ishami rya diyabete mu kigo cy'u Rwanda cy'ubuzima, RBC.
Paladie, ubu ufite imyaka 23, bamenye ko afite diyabete mu 2010, ati: "Maze kuremba cyane ni bwo banjyanye kuri 'clinic' basanga ni diyabete. Buri wese yaratunguwe, kwa kundi wenda badatekereza ko umwana ashobora kuba yayirwara."
Avuga ko byatunguye bose kandi kuko ngo nta muntu wo mu muryango we wa hafi warwaye iyi ndwara, ati: "Njye byarangoye cyane kubyakira."

Izindi wasoma:

Diyabete iri kwiyongera mu Rwanda
Diyabete z'ubwoko bwombi (1&2) nta muti zigira uretse imiti izoroshya n'inama z'imibereho.
Kimwe no ku isi, mu Rwanda abayirwara bagenda biyongera kuko imibereho ya none igenda yongera ibyago byo kuyirwara, nk'uko Simon-Pierre Niyonsenga abivuga.
OMS ivuga ko imibare y'abarwaye diyabete izikuba kabiri mu myaka 20 iri imbere niba leta z'ibihugu zidashyize imbaraga mu kurwanya iyi ndwara.
Ubushakashatsi bwo mu 2015 ari na bwo buheruka kuyikorwaho mu Rwanda bwerekanye ko abayirwaye bari 3%, nyuma y'imyaka itandatu Niyonsenga avuga ko ibipimo bifatwa byerekana ko yiyongereye.
WHO - Diyabete ishobora gutera:
- Ubuhumyi
- Kurwara impyiko
- Kurwara umutima
- Gucika/kunanirwa k'udutsi tw'ubwonko
- Gucibwa ingingo zo hasi
- Urupfu
Kuyirinda:
- Kugera no kuguma ku biro bikwiye ku mubiri
- Kurya amafunguro akwiye
- Gukora imyitozo ngororamubiri
- Kwirinda itabi
- Kwirinda inzoga zikabije
'Sinongeye gukina nka kera'
Amaze kumenya ko ayirwaye, Paladie Mategeko yatangiye kwiheba, ati "kubera gutekereza ukuntu ngiye kumara ubuzima bwanjye bwose nitera inshinge."
Gusa hari n'abakene bayirwara badashobora kubona izo nshinge (insulines) n'ibikoresho byo gupima uko isukari ihagaze mu mubiri, aba ibamerera nabi kurushaho.
Etienne Uwingabire, ukuriye 'Association Rwandaise des Diabétiques' (ARD), avuga ko batanga ubufasha mu buvuzi, inyigisho n'ubuvugizi mu gushakira ubushobozi abakene barwara iyi ndwara.
Ati: "Diyabete si indwara y'abakire, si indwara y'abantu babyibushye, si indwara y'abantu bakuze gusa, si indwara baroga, waba uri umukire [cyangwa] umukene iragufata utayirinze.
"Hari benshi barwaye diyabete bari kuboneka ko bafite ubukene, ibibazo byabo byariyongereye, natwe tugerageza kubashakira ubufasha."
ARD ivuga ko imaze guha inyigisho kuri diyabete abantu hafi 4,000, ikaba inafasha abakene bagera kuri 500 bayirwaye kubona imibereho, "kuko kubonera imiti uyirwaye nta cyo afite cyo kurya nabyo nta cyo bimara", nk'uko Uwingabire abivuga.

Paladie we, nyuma y'imyaka 11 amaze kumenyera kubana nayo, ariko akiri umwana kenshi yamubuzaga ibyo yakundaga cyane.
Ati: "Umuntu uyirwaye isukari ishobora kuzamuka cyangwa ikaba nkeya bikaba bibi, byatumaga rero ntakina nka kera nk'uko nabikundaga mu kwirinda ibyo bibazo.
"Imyaka 11 ni myinshi, ubu maze kuyimenyera, mbere byarangoraga kumenya ngo 'ese nditera umuti ungana ute?' bitewe n'ibyo ngiye kurya cyangwa gukora."
Yongeraho ko kuba yaragiye ahura n'abandi bayirwaye na byo byatumye abasha kwiyakira.
Ati: "Mbere sinashoboraga kubwira umuntu ko ndwaye diyabete cyangwa kwemera ko tuganira nk'uku uri kumbaza. Ariko kuko namaze kumenya ko atari n'igisebo ubu mbanye nayo neza nta cyo intwaye pe."
Ubuvuzi bwayo kuri bose - u Rwanda rwabigezeho?
Insanganyamatsiko y'isi kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe diyabete ni 'ubuvuzi bwayo kuri bose', ibyo Simon-Perre Niyonsenga avuga ko u Rwanda rumaze kugeraho.
Avuga ko mu Rwanda hose kuva ku rwego rw'ubuvuzi rwa 'poste de santé', ku bigo nderabuzima (centre de santé), kugera ku bitaro bikuru "ubwisungane bwose mu kwivuza bwishingira ibikorwa byo gusuzuma no kuvura diyabete".
Ati: "Ubu hagiyeho servisi yo gufata ibipimo by'isukari n'umuvuduko w'amaraso ku bantu bose barengeje imyaka 35 bagiye kwa muganga ku mavuriro yose mu gihugu."
Yongeraho ko guhera ku wa mbere tariki 15 Ugushyingo (ukwa 11) hazatangira ubushakashatsi bushya ku ndwara zitandura - zirimo na diyabete - "imibare mishya yabwo ikazatuma tumenya kurushaho ingamba zo kwirinda izi ndwara twita iza karande".
'Diyabete ntizigera ihagarika inzozi'
Paladie Mategeko avuga ko ibibazo yatewe na diyabete kuva ari umwana n'ibyo yagiye abona abarwayi babyo bahura na byo byatumye yiyemeza "kwiga ibizatuma mfasha bagenzi banjye batabasha wenda no kwivugira cyangwa bagira ipfunwe ryo kuvuga iyi ndwara".
Ati: "Narangije kaminuza aho nize 'health care management', ni ibijyanye n'ubuzima, kuko numvaga ko njyewe diyabete itazigera ihagarika inzozi zanjye, kandi nabigezeho kuko n'ubu ni byo ndi gukora".
Paladie ni umukorerabushake ukorana n'ibigo byo kurwanya diyabete n'indwara zitandura mu bukangurambaga bukangurira abantu kumenya no kwirinda izi ndwara.
Ati: "Abantu benshi ntibarasobanukirwa n'iyi ndwara, icyo nabwira abatarayirwara ni uko bajya kwisuzumisha kureba uko bameze kugira ngo bafate ingamba.
"Naho imiryango ifite abayirwaye ndayisaba kubaba hafi, kubera ko iyo uyirwaye kwiyitaho biravuna kuko uba wumva uri wenyine utagikunzwe mu muryango."












