Burundi: Baratangiza igikorwa kigamije gutoza urubyiruko kurebera ku Barundi

Dacia Munezero

Ahavuye isanamu, Dacia Munezero

Insiguro y'isanamu, Dacia Munezero w'imyaka 31, ayoboye igikorwa cya Inanga n'Indanga cyateguwe n'ibinyamakuru bitatu byishyize hamwe mu Burundi

Munezero Dacia ayoboye igikorwa cy'ibinyamakuru bitatu by'urubyiruko kigamije guhindura kuba urubyiruko (urwaruka) mu Burundi ibyo rukora rurebera ku banyamahanga bagaragara kuri internet no mu itangazamakuru, mu gihe mu Burundi hari abakoze ibintu byiza by'intangarugero.

Bwa mbere, Inanga n'Indanga Festival i Bujumbura, ni igikorwa gitangira uyu munsi ku wa kane kigamije guhuza urubyiruko n'Abarundi bakoze cyangwa bakora ibintu byabera abandi urugero.

Madamu Munezero uyoboye iki gikorwa yabwiye BBC ko bagitekereje nyuma yo kubona ko urubyiruko rwinshi kugira ngo rugire icyo rukora rurebera ku bantu ba kure.

Ati: "Kenshi barakora ibintu batisunze akarorero k'iwacu mu Burundi, barebera ku bantu bakomeye ku isi, kandi mu Burundi hari abantu bakoze ibintu byiza urubyiruko rwakwisunga".

Madamu Munezero avuga ko mu gihugu hari abakora byinshi byiza ariko "ni gacye babasha kwereka urubyiruko aho baciye kugira ruhafatire urugero".

Inanga n'Indanga Festival yateguwe n'ibinyamakuru bitatu byishyize hamwe ikazajya iba buri mwaka, Dacia Munezero avuga ko bizeye kubona impinduka mu rubyiruko rurebera ku Barundi.

U Burundi butuwe n'abarenga miliyoni 11 (imibare ya UN y'uyu mwaka wa 2019), 64% bari munsi y'imyaka 24, aba biganjemo urubyiruko ruri mu gihe cyo kwiga, kwigira ku bandi no gushaka iterambere.

Madamu Munezero avuga ko harimo ikibazo gufatira urugero ku banyamahanga mu gihe inzira n'imico byabo bitandukaye n'ibyo mu Burundi.

Inanga n'Indanga

Ahavuye isanamu, Inanga n'Indanga

Avuga kandi ko hari n'ikibazo cy'uko abafite ingero nziza mu Burundi nabo kenshi batabasha kuzigeza ku rubyiruko.

Marie Müque Kigoma w'ishyirahamwe Fruito, Melchiade Niyonzima ukora ubushabitsi (business) butandukanye, Claude Nikondeha ufite ishyirahamwe Kazoza Finances na Irvine Murame ufite ishyirahamwe rifasha gushaka abakozi ryitwa Infinity group.

Abo bakora ibikorwa urubyiruko rwafatiraho urugero, nk'uko Madamu Munezero abivuga, uyu munsi baraganira n'urubyiruko mu gutangiza iyi festival izamara iminsi itatu.

Ati: "Mu Burundi turakeneye ko abantu bakora ibintu byiza babishyira ahantu, ari mu bitabo ari mu mashusho ari mu bikorwa nk'iki, kuko ari ibintu byagirira akamaro benshi, cyane cyane urubyiruko

"Turashaka ko gusangira n'abandi ibyiza Abarundi bafite biba nk'umugenzo kugira ngo bibere abandi urugero".