Uburyo bwamamaye bwo kugabanya kubyimba mu maso – inzobere ku ruhu zirahishura niba bukora

Umugore wambaye umwenda wo gukarabana, uri gukoresha ibuye rya 'gua sha' mu maso, uri kwireba mu ndorerwamo.

Ahavuye isanamu, Getty Images

    • Umwanditsi, Yasmin Rufo
    • Igikorwa, BBC News
  • Igihe co gusoma: iminota 5

Kuva ku gushyira mu maso hawe mu ibakure (cyangwa uruho) irimo amazi akonje cyane yabaye barafu, ukagera ku gukoresha ibikoresho byakonjeshejwe bikishushanya ku matama, imbuga nkoranyambaga ziba zuzuyeho uburyo bwihuse bukwizeza kuba mu maso hawe hareka kubyimba mu minota micye.

Nubwo mu mashusho ubu buryo bugaragara nk'ubwo kwizerwa cyane, abaganga b'indwara z'uruhu (dermatologists) bavuga ko bwinshi muri bwo bwumvikana ukutari ko (bwumvikana nabi), bugakabirizwa cyane, ndetse, bwaba bukoze neza, bikaba iby'igihe gito.

Umuganga w'inzobere mu ndwara z'uruhu, Dr Aiza Jamil, avuga ko kubyimba mu maso akenshi guterwa no kudasohoka neza kw'amazi mu mubiri, kandi impamvu zibitera cyane zirimo: kurya umunyu mwinshi, kunywa inzoga nyinshi, 'allergies' (uburwayi bushobora guturuka ku kintu kigukozeho cyangwa uriye) no kudasinzira bihagije.

Dr Tina Tian, undi muganga w'inzobere w'indwara z'uruhu, asobanura ko uburyo bwinshi bwamamaye (ku mbuga nkoranymabaga) bushyirwa mu byiciro bitatu: gukoresha ubukonje, 'massage' (gukandakanda) yo mu maso no kuba uruhu rusa n'urukomeye by'igihe gito.

Avuga ko ubwo buryo bushobora koko kugabanya kubyimba bigaragara no gutanga agahenge (koroherwa), ariko ijambo ry'ingenzi ryo kuzirikana ni uko ari iby'igihe gito – bidahindura burundu uko isura imeze (imiterere yo mu maso).

Nonese ni iki mu by'ukuri gifasha umuntu guhangana (kugabanya) no kubyimba mu maso, kandi ni iki abantu bafata nk'igitangaza kandi ari ikintu cyo gukabiriza kidatanga igisubizo nyakuri?

Dore ukuri ku buryo butatu bukunze gukoreshwa.

1. Gukoresha ubukonje

Umugore ukiri muto ubyutse, uri gusukura mu maso he akoresheje amazi.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Gukoresha ubukonje bituma imiyoboro y'amaraso igabanuka/iba mito (kubyimba mu maso bikagabanuka)

Niba warigeze kuba uri aho biyuhagirira, wibaza niba ukwiye gushyira mu maso hawe mu ibakure irimo amazi akonje cyane yabaye barafu (ice), nturi wenyine.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ku mbuga nkoranyambaga, icyitwa "ice facial" (uburyo bwo kwita ku bwiza bw'uruhu rwo mu maso), cyahindutse igikorwa cyo kwerekana ko abantu bateye imbere mu buzima kandi ni kimwe mu byafasha gusa neza by'igihe gito ariko gisaba nanone kwihangana by'igihe gito kuko umara akanya mu maso hawe harimo barafu.

Tina asobanura ko icyiza cy'iki gikorwa kiva ku kuba ibyo biterwa n'uko "ubukonje butuma imiyoboro y'amaraso igabanuka [iba mito], ibyo bikaba bishobora kugabanya kubyimba [kugaragara mu maso]".

Iyi ni yo mpamvu ituma umuntu asukura mu maso akoresheje barafu, hakoreshejwe ibikoresho bikoreshwa mu bwiza byo gukonjesha uruhu, cyane cyane mu maso, na za 'masks' (ibyo kwipfukisha) zikoreshwa mu maso zibanza gukonjeshwa, ariko Tina avuga ko udacyeneye kwishyira muri barafu ikabije kugira ngo bigufashe, kuko igikoresho (igitambaro) cyakonjeshejwe cyangwa kwisukaho amazi akonje (mu maso) na byo bifasha.

Aiza yongeraho ko bishobora gutuma "[mu] isura yawe wumva uruhu rusa n'urukomeyeho gato [rukanyaraye gato] kandi rukagaragara neza, cyane cyane mu gitondo" ariko ko ibi bigaragara ari iby'igihe gito kuko ingaruka zabyo "zimara amasaha aho kumara iminsi."

Tina avuga kandi ko hari itandukaniro rito hagati yo kumererwa neza no kurenza urugero mu kubikora, kuko "gukoresha barafu ikonje cyane ku ruhu bishobora kurukomeretsa cyangwa bigatera indwara ya 'rosacea' (indwara y'uruhu rwo mu maso itera utunyangingo gutukura bigatera ububabare no kubyimba), bityo ukwiriye kubikora mu buryo bworoheje".

2. Ibikoresho bizenguruka bikoreshwa mu maso mu kwita ku ruhu

Umugore w'umwirabura, ugaragara neza, ufite igikoresho cyita ku ruhu uri gukoresha agakoresho kazenguruka gakoreshwa mu maso, uri muri 'studio' ifite ibara ry'ikijuju (risa n'ivu).

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Tina (si we ugaragara kuri iyi foto) avuga ko ari ingirakamaro gukoresha ibi bikoresho witonze

Ibi byahoze ari ibikoresho bikoreshwa mu nzu z'ubwiza no kwivura amavunane (salon/spa), ibikoresho byo mu maso bikoreshwa bizengurutswa, hamwe n'amabuye ya 'gua sha', ubu bisigaye bikoreshwa cyane mu bwogero kuri benshi muri twe.

Ibyo byamamazwa nk'ibikoresho bifasha guha isura imiterere (iforoma), byubatse izina ku kuzamura uruhu no kugena imirongo y'isura, ariko Aiza avuga ko "ntibishobora gukomeza uruhu mu buryo bwa burundu, guhindura imiterere y'uruhu, cyangwa gukuraho ibinure".

Yongeraho ko ibyiza ari ukubibona nk'ibikoresho byo kugabanya uburibwe ku ruhu (ibikoresho byo kugufasha mu gihe gito).

Icyakora, bishobora gufasha kugabanya kubyimba mu maso by'igihe gito.

Tina agira ati: "Massage' [gukandakanda] ikozwe buhoro buhoro ifasha amazi n'imyanda biri mu mubiri gusohoka binyuze mu miyoboro ifasha umubiri gukuramo imyanda, kandi bigafasha kugabanya amazi aba ari mu maso, iyo bikozwe mu buryo buhoraho."

Iyo ukoresheje ibyo bikoresho ku ruhu, uba urimo gufasha amazi yari yarahagaze (yarahagamye) kuva mu maso akajya mu yindi miyoboro (lymph nodes), aho ashobora gutemba mu buryo busanzwe.

Tina yongeraho ko gukonjesha ibikoresho bishobora kongera umusaruro wabyo, bityo ko abantu bamwe na bamwe bahitamo kubikonjesha.

Iyo bikozwe neza, ntibikunze kuba byagutera ikibazo, ariko Tina aburira ko ubikoranye imbaraga nyinshi bishobora gutuma wikomeretsa imbere mu mubiri cyangwa bigatera gusadagurika kw'uruhu cyangwa bikaba byavamo igisebe gitewe no kumeneka kw'udutsi tw'amaraso, bityo asaba kubikora buhoro buhoro.

3. Amavuta yo kwisiga arimo 'caffeine' (ikawa)

Umugore uri kwisiga amavuta munsi y'amaso

Ahavuye isanamu, Getty Images

Birashoboka ko waba warabonye amavuta arimo 'caffeine' (ikawa) asigwa munsi y'amaso ari ahantu hanyuranye – yamamazwa n'abazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, agashyirwa mu maduka agurisha ibijyanye no kwita ku ruhu kandi agashyirwa (akagaragazwa) muri videwo zo kwamamaza z'ibyo "umuntu akoresha mu gitondo" ("morning routine") zivuga ko atuma amaso asa neza ako kanya.

Uruhu rukikije amaso biroroshye cyane ko rubyimba kuko amazi ashobora kuhakwirakwira mu buryo bworoshye. Bitandukanye n'ubundi buryo bwinshi bwo kwita ku bwiza, Tina avuga ko ubu buryo bufite ibimenyetso bimwe bigaragaza ko bwo bukora koko.

Yagize ati: "'Caffeine' ni umuti ugabanya [umubyimba w'] imiyoboro y'amaraso, bityo amavuta arimo 'caffeine' asigwa munsi y'amaso ashobora mu by'ukuri kugabanya kubyimba."

'Caffeine' igabanya by'igihe gito imiyoboro y'amaraso, kandi uko kutaguka cyane, gusobanuye ko kubyimba kugaragara kugabanuka. Aiza yongeraho ko ishobora no gufasha kugabanya gufata amazi mu ruhu no kuba umukara bidakabije bigaragara munsi y'amaso.

Niba ugiye gukoresha amavuta yo mu maso, Tina akugira inama yo gushaka (guhitamo) akozwe mu bintu birimo amazi (cyangwa akozwe mu bintu byongera ubuhehere) n'akozwe mu bintu birimo 'caffeine' kuko ibyo byongera ubwiza bw'uruhu.

Yongeraho ko ushobora no kubika ayo mavuta muri 'frigo' (igikoresho cyo gukonjesha) cyangwa "ukayisiga [mu maso] ukoresheje inyuma h'ikiyiko gikonje".

Aiza avuga ko uburyo bwo kwikorera (kubyikorera), urugero nko gukoresha ikiyiko gikonje cyangwa udupfunyika tw'amajyani akoreshwa mu cyayi (tea bags) twakonje, "na bwo bukora kimwe n'ubwo mu kugabanyariza uruhu kubyimba by'igihe gito kandi bikoroshya uruhu".

Tina yemeranya na we, akavuga ko ubwo buryo bwose bukurikiza ihame risa (rimwe), "ariko bushobora kugira ingaruka nkeya [kugira akamaro gacye]".

Nubwo ayo mavuta arimo 'caffeine' asigwa mu maso ashobora kugabanya kubyimba, Tina avuga ko ikintu cy'ingenzi kurushaho ari ukwibanda ku mpamvu ibitera.

Agira ati: "Gabanya umunyu n'inzoga ukoresha [byo] ku mugoroba, ujye wita ku ndwara zishobora guturuka ku kintu kigukozeho cyangwa uriye (allergies), uhe gusinzira agaciro [gusinzira ubihe umwanya], kandi ujye uryama wazamuyeho gato umutwe nijoro."

Kwinshi mu kubyimba mu maso si ikibazo cyo kujyana kwa muganga kandi birikiza ubwabyo ariko Tina avuga ko "iyo bikomeje, bikaba bibi cyane, bikababaza cyangwa bikaba bifitanye isano n'ibindi bimenyetso nko guhumeka nabi [kubura umwuka uhagije] cyangwa kubyimba aho ari ho hose mu [ku] mubiri, bikwiye gusuzumwa kwa muganga".