Ingabire Victoire: Urukiko rukuru mu Rwanda rwatangiye kumva urubanza asabamo gukurwaho ubusembwa

Ahavuye isanamu, Getty Images
Urukiko rukuru mu Rwanda rwumvise ikirego cya Madame Ingabire Victoire usaba gukurirwaho ubusembwa nyuma yo gufungwa muri 2013 ahamijwe ibyaha by’ubugambanyi no gupfobya jenoside, akaza gufungurwa muri 2018 ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.
Ingabire yabwiye urukiko ko yubahirije ibyo yasabwe kwitwararika nyuma yo gufungurwa.
Ahagaze imbere y’urukiko rukuru we n’umwunganira Me Gatera Gashabana, Ingabire Victoire yasobanuriye umucamanza ko nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame yatangiye kubahiriza ibyo itegeko ry’imbabazi ryamusabaga ndetse no gukurikiza inama yagiriwe n’ubuyobozi.
Yavuze ko yihatiye gukurikiza gahunda za leta no kubana n’abandi mu mahoro.
Ingabire kandi yavuze ko yubahirije gahunda yo kwitaba umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze aho atuye nk’uko bisabwa ngo uretse mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 kuko ngo nk’umuntu wari mu kiciro cy’abafite ingorane nyinshi zo kwandura yitwararitse yubahiriza gahunda ya ‘gumamurugo’.
Yavuze ko igihe cy’imyaka 5 cyateganyijwe gusaba gukurirwaho ubusembwa nyuma yo gufungurwa kigeze.
Umwunganira Me Gashabana yavuze ko Ingabire yemeye agahara kujya kureba umuryango we uba hanze kugira yubahirize ibyo yasabwaga, asaba urukiko kumukuriraho ubusembwa ngo kuko ‘umuntu wakatiwe agahabwa imbabazi cyangwa agafungurwa ataba abaye igicibwa’.
Ibyo ariko byatewe utwatsi n’ubushinjacyaha bwavuze ko gukuriraho ubusembwa bidakorwa uko umuntu abishatse kose ngo ni uko amaze imyaka 5 afunguwe.
Umushinjacyaha yavuze ko hari impamvu eshatu zituma basaba ko urukiko rwatesha agaciro ibyo Ingabire asaba.
Yagaragaje ko Ingabire Victoire atubahirije uko bikwiye itegeko ryo kubonana n’umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze inshuro imwe mu kwezi - ko hari igihe atajyagayo n’ubwo Ingabire yavuze ko hari igihe yibagirwaga kureba umushinjacyaha igihe agiriyeyo, agasinya inshuro ebyiri.
Umushinjacyaha avuga ko ibyo bitemewe.
Umushinjacyaha kandi yavuze ko Ingabire yagize imyitwarire mibi ngo ari nayo mpamvu ubugenzacyaha, RIB, kuva muri 2019 bwatangiye kumukoraho iperereza kuri dosiye 3 ngo nubwo zitarashyikirizwa ubushinjacyaha.
Yongeyeho ko ikindi bashingiraho basaba ko atahabwa ‘ikurirwaho busembwa’ ngo ni uko Ingabire akomeje kwitwara nka Perezida w’ishyaka rya DALFA umulinzi, aho asinya amatangazo nka Perezida w’iryo shyaka kandi ritemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Umushinjacyaha yanavuze ko ibyaha by’ubugambanyi no gupfobya jenoside yahamijwe n’inkiko ari ibyaha bikomeye ku buryo ubihamijwe adakwiye guhabwa ihanagurwabusembwa.
Ibyo ubushinjacyaha bwavuze ariko, Me Gashabana asanga nta shingiro bifite ku buryo byakumira icyo yise “ubushishozi bw’urukiko” mu guha umukiliya we ihanagurabusembwa.
Yashimangiye ko imyitwarire mibi itagaragazwa n’amaperereza akorwa ku muntu kandi ko DALFA ritarakoreshwa nk’ishyaka rya politiki ngo kuko rigishakisha kuzuza ibisabwa.
Umucamanza yavuze ko urubanza ruzasomwa ku itariki 13 z’ukwezi kwa gatatu.










