Rwanda: Kuburirwa irengero kw'abantu 'nta kirahinduka'

Ishyaka ryabo rivuga ko Illuminée Iragena na Eugène Ndereyimana babuze kubera uruhande rwabo rwa politike
Insiguro y'isanamu, Ishyaka ryabo rivuga ko Illuminée Iragena na Eugène Ndereyimana babuze kubera uruhande rwabo rwa politike

Umunyapolitike Victoire Ingabire avuga ko abona “nta kirahinduka” ku gushimutwa no kuburirwa irengero kw’abantu kuko hari undi muntu uheruka kubura, uyu ishyaka ryiwe (PS-Imberakuri) rikeka ko byatewe n’ikiganiro yari amaze gutanga.

Kuva mu 2010, buri tariki 30 Kanama(8) ni umunsi Umuryango w’abibumbye (UN/ONU) wageneye kuzirikana abantu bashimuswe bakabura, uvuga ko “ibi byakomeje gukoreshwa nk’uburyo bwo gukwiza icyoba muri sosiyete”.

Hagati ya 2016 na 2020 abantu bane bakoranaga na Ingabire cyangwa bari abayoboke b’ibitekerezo bye bya politike baburiwe irengero.

  • Illuminée Iragena – 2016
  • Boniface Twagirimana – 2018
  • Eugène Ndereyimana – 2019
  • Venant Abayisenga – 2020

Abandi bibukwa bari bazwi baburiwe irengero mu myaka ya vuba barimo;

  • Umunyamakuru Nuhu Bihibindi wabuze mu ntangiriro z’uyu mwaka,
  • Umusizi Innocent Bahati (2021)
  • N’umuhanzi akaba n'impirimbanyi Benjamin Rutabana (2019) wari impunzi bikekwa ko yaburiye muri Uganda

Umunyamategeko w’umuryango wa Rutabana icyo gihe yatanze ikirego kivuga ko Rutabana – wahoze mu gisirikare cya RPF/RPA – yafashwe n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare akigera i Kampala avuye i Buruseli, ibye ntibyongeye kumenyekana.

Kuva muri Gashyantare(2) uyu mwaka umunyamakuru Nuhu Bihibindi yaburiwe irengero

Ahavuye isanamu, Nuhu Bihindi/Facebook

Insiguro y'isanamu, Kuva muri Gashyantare(2) uyu mwaka umunyamakuru Nuhu Bihibindi yaburiwe irengero

Bernard Ntaganda ukuriye ishyaka PS-Imberakuri, igice kitemewe na leta, avuga ko umwe mu bo mu ishyaka rye Eraste Bizirema yaburiwe irengero umwaka ushize, ati: “Kandi ibura rye ntabwo ari amayobera”.

Bizirema yabuze avuye gutanga ikiganiro kuri YouTube 'channel' yitwa Umurabyo TV aho yanenze ishyaka RPF-Inkotanyi riri ku butegetsi kandi akarigereranya n’iryabuhozeho mu Rwanda rya MRND, nk’uko itangazo ryasohowe na PS-Imberakuri ryabivuze nyuma yo kubura kwe.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Uyu munsi Bernard Ntaganda yabwiye BBC ati: “Twaramubuze burundu. Ibura rye risanga iry'abandi nka Rusangwa Aimable, wari umunyamabanga wanjye wihariye, Shyirambere Dominique wayoboraga (ishyaka) mu karere ka Gasabo n'abandi benshi bagiye bafatwa ku mugaragaro ku manywa y'ihangu tukababura.”

Uyu munsi, no mu gihe gishize, BBC yagerageje kuvugana n’inzego za leta ku kuburirwa irengero kw’abakekwaho ibitekerezo bitandukanye n’ibya leta, ariko nta gisubizo yabonye.

Gusa uwari minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye mu 2021 yavuze ko iby’abantu baburirwa irengero mu Rwanda bigabanuka, kandi hagati ya 2019 na 2020 hakiriwe ibirego bigera ku 1,301 by’ababuze ariko ko 291 ari bo gusa bari bataraboneka.

Leta kandi yavuze ko basanze zimwe mu mpamvu zitera abantu kuburirwa irengero mu Rwanda ari:

  • Ukwimuka kutandikwa kw'abava mu byaro bajya mu mujyi,
  • Kwambuka imipaka binyuranyije n'amategeko ukamara igihe mu bindi bihugu,
  • Guhunga imyenda,
  • Ibibazo mu bashakanye
  • Abajya mu mitwe y'inyeshyamba mu bihugu bituranyi

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bo bavuga ko kenshi ababurirwa irengero biba bivuye ku gutanga ibitekerezo byabo binyuranye n’umurongo wa leta cyangwa se binyuranye n’ibyatangajwe na leta ku gikorwa/ikintu runaka cyabaye.

'Umuntu si urushinge ngo araburira mu byatsi'

UN ivuga ko “ubwoba no guhungabana kuva kuri ibi bikorwa ntikugarukira gusa ku bantu ba hafi y’abashimuswe bakabura, ahubwo bigera no kuri sosiyete yose muri rusange”.

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yavuze ko “mu mategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, imiryango na sosiyete z’ababuze ababo bafite uburenganzira bwo kumenya ukuri ku byabaye.” Ati: “Ndasaba ibihugu binyamuryango kuzuza iyo nshingano.”

Victoire Ingabire ati: "umuntu si urushinge ngo araburira mu byatsi"
Insiguro y'isanamu, Victoire Ingabire ati: "umuntu si urushinge ngo araburira mu byatsi"

Ku bireba u Rwanda, Victoire Ingabire yabwiye BBC ko kuba na vuba aha hari abandi bantu baburiwe irengero byerekana ko ikibazo kigihari.

Yagize ati: “Nta mpinduka yari yabaho kugeza uyu munsi…haracyari abantu babura, kandi umuntu si urushinge ngo araburira mu byatsi, u Rwanda si igihugu kinini ngo bavuge ngo umuntu arabura.

“Bariya bose tuvuga nta n'umwe twigeze tubasha kubona ibisobanuro bigaragaza aho uwo muntu yazimiriye cyangwa ngo byagenze gute, ni ikibazo imiryango yabo ikunda kwibaza…Ni ibibazo duhora twibaza ku bantu bacu twaburiye irengero kugeza uyu munsi tukaba tutaranamenya n’uko byagenze, n’inzego zibishinzwe zikaba nta cyo zabidusubijeho.”

Uyu munsi ONU yashyizeho wakomotse he?

Umuryango w’abibumbye uvuga ko gushimuta abantu bakabura kera byakunze gukoreshwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa gisirikare, naho “muri iki gihe bukoreshwa mu bitandukanye, cyane cyane nk’uburyo bwo guhutaza abo mutavuga rumwe muri politike.”

ONU ivuga ko gushimuta abantu bakabura bikoreshwa kenshi mu gukwiza icyoba muri sosiyete.

Nyuma yo kubona ko bigenda byiyongera ku isi, inteko rusange ya ONU mu Ukuboza(12) 2010 yatangaje impungenge zayo kuri iki kibazo, harimo no gutera ubwoba imiryango y’ababuze ababo muri ubwo buryo.

Iyo nteko rusange yahise yemeza ko guhera mu mwaka wakurikiyeho wa 2011 buri tariki 30 Kanama isi izajya izirikana abashimuswe bakaburirwa irengero.

Umwe mu Banyarwanda utifuje gutangazwa wabuze uwe muri bariya bavuzwe haruguru yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abayeho mu bwoba, agahinda, no gutinya kubaza iby’umuntu wabo.

Yagize ati: “Iyo bitarakubaho wumva bitakureba, ndetse abandi barabivuga ukumva barabeshya. Ariko iyo uwawe abuze agahinda n’ubwoba ugira ntibigira uko bingana.”