China binjiye mu mwaka mushya w'ingwe: Usobanuye iki? Iby'ibanze wamenya

Ahavuye isanamu, Getty Images
Iyi tariki ya mbere y'uku kwezi abantu hafi miliyari ebyiri batuye isi barizihiza umwaka mushya wa 4720 ku kirangaminsi cyabo, aho ibirori by'umwaka mushya bishobora kumara ibyumweru.
Uzwi nk'umwaka mushya w'Ubushinwa, uyu munsi ni iherezo ry'umwaka ushize witirirwa impfizi y'inka (ox) n'intangiriro y'umwaka w'ingwe (tiger).
Mu mico yabo, iki ni igihe cy'ibirori byo guhimbaza abasokuru n'ibigirwamana, aho imiryango iterana, hakaba akarasisi hagaturitswa ibishashi by'ibyishimo bigamije kwirukana imyuka mibi cyangwa 'igisimba'.
Ku kirangaminsi cy'Ubushinwa, uyu mwaka mushya w'ukwezi (lunar year) wizihizwa kandi no muri Korea, Singapore, Mongolia, Tibet, Vietnam n'ahandi ku isi haba abo muri ibyo bihugu.
Umwaka mushya n'ibirori bimara iminsi
Nubwo leta y'Ubushinwa yemeje ikoreshwa ry'ikirangaminsi cya Gerigwari (Gregorian calendar) natwe dukoresha, imico myinshi yo muri Aziya igendera ku kirangaminsi cy'ukwezi (lunar calendar) aho kugendera kucy'izuba.
Bityo umwaka mushya buri gihe ugera ku itariki itandukanye n'iy'ikirangaminsi cya Gerigwari twe tugenderaho. Uyu munsi iwabo ni itariki ya mbere y'ukwezi kwa mbere mu 4720.

Ahavuye isanamu, Costfoto/Future Publishing via Getty Images
Nubwo ibirori byo kuwizihiza bitangira muri weekend iba yabanje bigakomeza mu gihe cy'ibyumweru bikurikiraho, iminsi irindwi ya mbere, kuva tariki 31 Mutarama(01) kugera 06 Gashyantare, niyo minsi y'ibiruhuko mu gihugu.
Ariko mu muco wahozeho kuva cyera mu Bushinwa ibirori by'umunsi w'imboneko yuzuye y'ukwezi (full moon) biba ku munsi wa 15 w'uku kwezi kwa mbere k'umwaka mushya wabo, nibyo biranga impera z'ibirori by'umwaka mushya.
Ibirori byo kwirukana 'igisimba'
Ntusobanuye umwaka mushya gusa, ahubwo ufatwa nk'igihe cyo kongera guhura kw'imiryango, iherezo ry'ibihe by'ubukonje n'intangiriro y'urugaryi.
Inkuru imwe isa n'umugani mu Bushinwa, ivuga ko kuri buri mwaka mushya hari igisimba kiva mu butaka kikarya abaturage, nk'uko bivugwa na Victoria and Albert Museum y'i London.
Ariko kuko icyo gisimba gitinya urumuri, urusaku n'ibara ritukura, ibyo byarakoreshwaga mu kwirukana icyo gisimba.
N'ubu mu birori by'umwaka mushya byabo ibyo bintu biba byiganje mu kwizihiza uyu munsi mukuru.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umwaka w'ingwe
Ikirangaminsi cy'Ubushinwa kigenda ku ruziga rw'imyaka 12, buri mwaka ugasanishwa n'inyamaswa imwe muri 12 - imbeba, impfizi y'inka, ingwe, urukwavu, dragon, inzoka, ifarashi, ihene, inkende, isake, imbwa hamwe na 'rwamuturagara ku bijumba' (ingurube).
Uyu mwaka wa 4720 (2022 ku kirangaminsi cya Gerigwari) wagenwe nk'umwaka w'ingwe.
Mu muco w'Ubushinwa ingwe ni ikirango cy'ubutwari, ubwenge n'imbaraga.
Mu buryo butangaje kandi bitandukanye n'ahandi mu yindi mico imwe n'imwe ku isi, intare mu Bushinwa ntiri mu nyamaswa zifite kinini zivuze.
Mu mico yabo, ingwe niyo mwami w'ishyamba - si intare.
Umwaka wa nyuma uheruka kuba uw'ingwe ku kirangaminsi cyabo wari 4708 (2010).
Ni ibiki biranga abavutse mu mwaka w'ingwe?
Abantu bavutse mu mwaka w'intare cyane muri iyo mico yabo bavuka ko bavutse ari abategetsi muri kamere, ari intwari, kandi bakunda kwitabwaho no kubahwa.
Victoria and Albert Museum ivuga ko abo ari abantu "bagira ubutwari kandi b'imbaraga, bakunda guhangana n'ibibazo no guhatana kandi baba biteguye gukora n'ibyabashyira mu kaga."
Abo muri iyo mico bemera kandi ko abavutse icyo gihe "bashobora no kugumuka, kugira amahane no kuvuga icyo bashatse, bagakunda gutanga amabwiriza kurusha kuyahabwa, ibiganisha kenshi ku makimbirane."
Bamwe mu bantu bazwi ku isi bavutse muri uku kwezi (kwatangiye umwaka w'ingwe) barimo; Bolo Yeung, Boris Yeltsin, Umwamikazi Elizabeth II, Trevor Noah, Fidel Castro, Cristiano Ronaldo, Michael Jordan, Rihanna, Steve Jobs, Brandon Lee cyangwa Ja Rule.
Undi mwaka batizihije neza
Umwaka mushya ni ibirori bikomeye ku miryango mu Bushinwa ariko Covid-19 yabigirijeho nkana kuko uyu ubaye uwa gatatu batizihije uko byahoze.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mbere y'iki cyorezo ibirori nk'ibi byatumaga haba ingendo miliyari eshatu mu Bushinwa gusa, nizo ngendo z'abantu benshi mu gihe gito zabaga ku isi ku mwaka.
Uyu mwaka nanone, ingendo zibarirwa muri za miliyoni amagana z'abagombaga kujya muri ibi birori basanga ababo baraziretse kubera ukwiyongera gushya kwa Covid.
Abategetsi mu Bushinwa baracyashyize ingufu nyinshi mu kurwanya iki cyorezo, ingamba zongeye gukazwa, cyane ko habura iminsi ngo hatangire imikino Olempike y'igihe cy'urubura igiye kuhabera.
Ubusanzwe abantu miliyoni amagana baba mu mijyi bajyaga aho bakomoka kwifatanya n'imiryango yabo kwizihiza iyi minsi mikuru.
Ibi ariko ntibizabuza ko hari abagenda kandi benshi kuko minisiteri y'ubwikorezi yaho iteganya ko ubu hazaba ingendo miliyari 1.8 muri ibi bihe.












