Ibitero by’indege
zitajyamo abapilote zizwi nka ‘drones’ by’ingabo za leta ku wa mbere byibasiye
agace ka Minembwe-centre mu burasirazuba bwa RD Congo bituma “benshi bava mu
byabo” barahunga nk’uko sosiyete sivile yaho yabibwiye BBC Gahuzamiryango.
‘Drones’ zirasa
ibisasu na ‘drones kamikaze’ (zihita ziturika) z’ingabo za leta zamishe ibisasu
kuri iyo ‘centre’ yo muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Epfo kuva mu
gitondo cyo ku wa mbere, nk’uko Sebagabo Mufashi ukuriye sosiyete sivile ya
Minembwe yabibwiye BBC mu butumwa bwanditse.
Hari
hashize iminsi hari agahenge muri ako gace kagenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho
bakorana na AFC/M23 nyuma y’imirwano ikomeye yamaze iminsi yakabayemo mu mpera
z’ukwezi gushize.
Lawrence
Kanyuka, uvugira umutwe wa AFC/M23, yatangaje ko ibyo bitero “biraswa buhumyi
byibasira nkana abaturage b’abasivile” bigatera impfu z’abantu, naho abandi benshi bagahunga.
BBC yasabye
igisirikare cya leta kuvuga ku bitero byo ku wa mbere i Minembwe centre, nta cyo kirasubiza kugeza ubu.
Gusa mbere
igisirikare cya FARDC cyahakanye kurasa ku baturage kivuga ko muri ako karere
kirimo kurwana na Twirwaneho kandi ko kigamije kuyivana muri Minembwe aho abo
barwanyi bafashe kuva mu ntangiriro za 2025.
Ibitero byo
ku wa mbere mu ho byarashe harimo inzu ikoreramo Radio Communautaire Tuungane
kandi mu bo byakomerekeje harimo umwana w’imyaka 11, nk’uko Sebagabo yabibwiye BBC.
Ikigo
ACLED gikusanya amakuru ku makimbirane n’intambara kivuga ko mu kwezi gushize
cyabaruye ibitero byinshi byo mu kirere kurusha ikindi gihe mbere muri DR Congo.
Urubuga
rw'amakuru rw'ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi ruvuga ko mu kwezi gushize FARDC
yongereye ibitero byo mu kirere muri teritwari za Mwenga na Fizi muri Kivu y’Epfo
na Masisi muri Kivu ya ruguru.
Urwo
rubuga ruvuga ko FARDC ikoresha drones za CH-4 zikorerwa mu Bushinwa na TAI
Anka zo muri Turkiya hamwe n’indege z’intambara (fighter jets) na kajugujugu
zigaba ibitero.
Urwo
rubuga ruvuga ko M23 na yo mu kwezi gushize yakoze ibitero bya za ‘drones
kamikaze’ ku kibuga cy’indege cya Kisangani aho uwo mutwe uvuga ko ari ho
ibitero byo mu kirere bya FARDC bitegurirwa kandi bituruka.
Mu
ntangiriro z’uyu mwaka Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wari washyize imbaraga mu
kugera ku mahoro hagati ya Kinshasa na M23, muri ibi byumweru bicye bishize uyu
muhate usa n’urimo kugenda buhoro.
Ni mu gihe biganiro
bya Doha bimaze igihe bihagaze kandi bishobora no gutinda gusubukura kubera
intambara imaze iminsi mu burasirazuba bwo hagati.
Hagati aho
mu mpera z’icyumweru gishize, inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w'Afurika y’Iburasirazuba yasabye impande zihanganye mu burasirazuba bwa DR Congo
“guhagarika imirwano no kubahiriza amasezerano y’agahenge”.