Eswatini yemeye ko yahawe miliyoni 5$ kugira ngo yakire "abantu babi cyane" birukanwe na Amerika

Ahavuye isanamu, @PressSec / via X
Leta ya Eswatini yemeje ko yahawe miliyoni $5.1 aturutse kuri leta ya Donald Trump kugira ngo yemere kwakira abantu leta ya Amerika yise "babi cyane", mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki ikomeye ku bijyanye n'abimukira.
Iki gihugu cyo mu majyepfo y'Afurika kiyobowe n'Umwami Mswati III ufite ubutegetsi bwose, cyakomeje kunengwa n'amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu kubera kugirana amasezerano yo kwakira abimurwa n'ubutegetsi bwa Trump.
Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko Minisitiri w'Imari wa Eswatini, Neal Rijkenberg, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa mbere ko koko ayo mafaranga yakiriwe.
Yagize ati: "Nyuma y'uko tubajije twabwiwe ko ari ay'abimurwa", yongeraho ko minisiteri ye itigeze ibimenyeshwa "mu gihe cyose iki gikorwa cyakorwaga".
Muri Nzeri (9) uyu mwaka, umuryango Human Rights Watch (HRW) wavuze ko wabonye kopi y'amasezerano yemerera Eswatini kwakira abimukira bagera ku 160 bavuye muri Amerika, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye gutanga miliyoni $5.1 zo kubaka ubushobozi bwo gucunga imipaka n'abimukira.
Kugeza ubu, Eswatini yakiriye amatsinda abiri y'abirukanywe muri Amerika: batanu muri Nyakanga(7) n'abandi 10 mu Ukwakira (10). Umwe muri bo akaba yaramaze koherezwa muri Jamaica, igihugu cye cy'amavuko.
Umuvugizi w'agateganyo wa guverinoma, Thabile Mdluli, yabwiye BBC ko ibiganiro bikomeje kugira ngo abandi nabo basubizwe mu bihugu byabo.
Yagize ati: "Bose bazasubizwa mu bihugu byabo".
Rijkenberg yabwiye Inteko ko ayo mafaranga yashyizwe mu kigo cya leta cyo gucunga ibiza, ariko ngo iryo shyirahamwe ntiryemerewe kuyakoresha kuko ritari ryayagenewe na guverinoma.
Ikindi ni uko ayo mafaranga agomba kubanza kwemezwa mu buryo bukurikije amategeko.
N'ubwo ari bwo bwa mbere guverinoma yemeje ko yakiriye ayo mafaranga, Mdluli yabwiye BBC ko guverinoma yari yaratanze umucyo ku kuba Amerika ari yo yishyura ibijyanye n'imibereho n'amafaranga yo gusubiza abimukira mu bihugu byabo, hamwe n'ibindi byabagendaho mu gihe bari muri Eswatini.
Amashyirahamwe y'abanyamategeko n'imiryango itegamiye kuri leta muri Eswatini yatangiye gukurikirana mu nkiko guverinoma ya Eswatini, bayishinja gushyira mu bikorwa ecyemezo bo bita ko kidakurikije amategeko.
Guverinoma yo ivuga ko ifite ububasha bwo kugirana ayo masezerano na Amerika.
Mdluli yavuze ko icyemezo cyo kwakira abandi bimukira kizaterwa n'ibiganiro na Amerika ndetse n'ubushobozi buhari.
Ikigo gishinzwe gereza muri Eswatini cyavuze ko abakiriwe bose "bacumbikiwe mu buryo bwizewe" kandi ko nta kibazo bateza ku baturage.
Amerika yavuze ko bamwe muri abo bimukira, yohereje muri Eswatini, baturuka muri Jamaica, Cuba, Laos, Vietnam na Yemen kandi ko ari "abantu babi cyane".
Aya masezerano yanateye impungenge Afurika y'Epfo, itinya ko abo bimurwa bashobora kwambuka umupaka wabo utarinzwe bihagije.
Eswatini, mbere yaho yitwaga Swaziland, ni igihugu gito kidakora ku nyanja, gikikijwe na Afurika y'Epfo na Mozambique. Umwami Mswati III ni we ugitegeka kuva mu 1986.













