U Rwanda rwumvikanye na Washington 'kwakira abimukira 250' Amerika ishaka kwirukana

Yolande Makolo yambaye umwenda w'umukara n'umweru arimo kuvugira kuri microphone

Ahavuye isanamu, Rwanda Gov

Insiguro y'isanamu, Yolande Makolo umuvugizi wa leta y'u Rwanda (ifoto yo mu 2022)

U Rwanda rwemeye kwakira abimukira bagera kuri 250 bazirukanwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk'uko umuvugizi wa leta y'u Rwanda yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters.

Mu kwezi kwa Gicurasi (5) u Rwanda rwemeje ko rurimo kuganira na Amerika ku kuba rwakwakira abimukira iki gihugu kidakeneye ku butaka bwacyo.

Abo ni abantu ibihugu byabo biba bidashaka kwakira cyangwa bigenda buhoro mu kwemera kubakira.

Umutegetsi utifuje gutangazwa amazina yabwiye Reuters ko amasezerano hagati ya Amerika n'u Rwanda yasinywe mu kwezi kwa Kamena(6) i Kigali, kandi ko Washington yamaze kohereza urutonde rw'abantu 10 b'ibanze bazoherezwa ngo bigweho.

Reuters isubiramo umuvigizi wa leta y'u Rwanda, Yolande Makolo agira ati: "U Rwanda rwumvikanye na Leta Zunze Ubumwe [za Amerika] kwemera abimukira bagera kuri 250, mu buryo bumwe kuko hafi buri muryango mu Rwanda waciye mu buhunzi, kandi indangagaciro zacu zubakiye ku gufasha gusubira mu buzima busanzwe".

Makolo avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwita no gutuza buri wese muri abo rwakwakira, yongeraho ko bazafashwa mu guhugurwa, kuvuzwa, kubona aho kuba, no gutangira ubuzima mu Rwanda.

Ntibizwi neza niba kuri aba bimukira u Rwanda ruzakoresha inyubako rwari rwubatse mu mushinga wapfuye wari uwo kwakira abimukira bari kuva mu Bwongereza.

Uruhande rwa Amerika ntacyo ruratangaza kuri aya makuru.

Muri iki gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump burashaka kwirukana muri Amerika abanyamahanga bahamijwe ibyaha bikomeye na miliyoni z'abimukira bahari mu buryo butemewe n'amategeko bakoherezwa mu bindi bihugu.

Mu bo Amerika imaze kwirukana ku butaka bwayo harimo abahamijwe ibyaha boherejwe muri Sudani y'Epfo na Eswatini.

Amasezerano ya Amerika n'u Rwanda avugwa ubu ajya gusa n'ayo rwari rwagiranye n'Ubwongereza ariko yaje guhagarikwa n'ubutegetsi bushya bwatowe muri icyo gihugu mu 2024.

Ayo masezerano yari yaramaganywe n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko u Rwanda ari igihugu gihonyora ubwo burenganzira.

Washington ivuga ko kohereza abimukira idashaka mu kindi gihugu, harimo n'abanyamahanga bahamijwe ibyaha, bifasha guhangana n'icyo kibazo. Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Trump ibi barabinenga.

Amerika izishyura u Rwanda

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Amerika izishyura u Rwanda mu buryo bw'inkunga (grant) yumvikanyweho mu kwezi gushize kwa Nyakanga(7), gusa ko abategetsi batemeye kuvuga ingano y'iyo nkunga.

Abategetsi bavuga ko impande zombi zishobora kumvikana ku kurenza abimukira 250 bazoherezwa, kandi ko abazoherezwa bafite amahitamo yo kuguma cyangwa kutaguma mu Rwanda.

Reuters ivuga mu bo u Rwanda ruzohererezwa ruzakira gusa abarangije ibihano byabo by'igifungo, cyangwa abimukira badafite ibyo baregwa kuko nta masezerano u Rwanda rufitanye na Amerika yo kwakira imfungwa ngo ziharangirize ibihano.

Ubutegetsi bwa Trump bwasabye ibindi bihugu bitandukanye - birimo n'ibya Afurika - ngo byakire abimukira n'abahamijwe ibyaha budashaka muri Amerika

Mu kwezi gushize Nigeria yatangaje ko itazaca bugufi imbere y'igitutu cy'ubutegetsi bwa Trump ngo yakire abimukira n'imfungwa zo muri Venezuela Amerika yashakaga kuboherereza.

Ikinyamakuru Wall Street Journal giheruka gutangaza ko ubutegetsi bwa Trump bwasabye abakuru b'ibihugu bya Liberia, Senegal, Mauritania, Gabon na Guinea-Bissau bari basuye Amerika ngo byakire abimukira Washington idashaka.

Ntabwo bizwi neza niba ibyo bihugu bitanu byaremeye ubusabe bwa Amerika.

Ibindi bihugu nibura bitatu bya Afurika na byo Amerika yabisabye kwakira abo ishaka kwirukana. Ibyo ni Benin, Eswatini na Libya.