U Rwanda rurimo kuganira n'ubutegetsi bwa Trump ku kwakira abimukira Amerika yirukana

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamagana uburyo ubutegetsi bwa Trump burimo kuvana bamwe mu bimukira muri icyo gihugu

Ahavuye isanamu, US Government

Insiguro y'isanamu, Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamagana uburyo ubutegetsi bwa Trump burimo kuvana bamwe mu bimukira muri icyo gihugu

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda yemeje ko u Rwanda rurimo kuganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kuba rwakwakira abimukira iki gihugu cyirukanye ku butaka bwacyo.

Mu cyumweru gishize ibinyamakuru muri Amerika byatangaje ko u Rwanda rushobora kwiyongera ku bihugu birimo El Salvador, Mexico, Costa Rica na Panama byaba byiyemeje kwakira abimukira Amerika idashaka ku butaka bwayo.

Mu buryo bujya gusa n'ubu, ibiro ntaramakuru Reuters n'ibinyamakuru muri Amerika byemeza ko mu kwezi gushize u Rwanda rwakiriye umunya-Iraq leta ya Amerika yirukanye ku butaka bwayo.

Washington Post yasubiyemo umwe mu bategetsi b'u Rwanda itatangaje amazina yemeza ko u Rwanda "rwiteguye kwakira n'abandi", kuko rusanzwe ruzwiho kwakira abimukira bari baraheze muri Libya.

Mu kiganiro kuri Televiziyo y'u Rwanda ku cyumweru nijoro, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Olivier Nduhungirehe yemeje amakuru y'ibiganiro na Amerika avuga ko bikiri "mu ntangiriro".

Yagize ati: "…Ntabwo ari ibintu bishya kuri twebwe…muzi neza ibikorwa twakoze bijyanye no kwakira abimukira bari baragoswe muri Libya. Ni uwo mwuka turimo wo guha andi mahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku isi. Rero ubu turi mu biganiro na Amerika, ntabwo birarangira ku buryo twavuga ko bizagenda uku n'uku".

Mu nama y'abaminisitiri b'ubutegetsi bwa Trump mu cyumweru gishize, Marco Rubio ushinzwe ububanyi n'amahanga bwa Amerika yatangaje ko barimo "gushakisha" ibihugu byifuza kwakira abimukira.

Washington Post isubiramo Rubio agira ati: "Turi gukorana n'ibindi bihugu tuvuga ngo, 'Turashaka kuboherereza bamwe mu bantu basuzuguritse cyane," yongeraho ati: "bikaba byiza kurushaho [bibaye] kure cyane ya Amerika".

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamagana uburyo ubutegetsi bwa Donald Trump burimo gukora ibikorwa byo kuvana bamwe mu bimukira muri Amerika.

Ibi biganiro na Amerika bihuriranye n'umuhate wa Washington wo kuba umuhuza mu kugera ku masezerano y'amahoro hagati ya DR Congo n'u Rwanda.

Mu cyumweru gishize Washinton yatangaje ko ayo masezerano y'amahoro nasinywa azazana n'ishoramari rya miliyari z'amadorari ya kompanyi z'Abanyamerika mu bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro muri DR Congo no mu Rwanda.

Mu kwezi gushize Massad Boulos umujyanama mukuru wa Trump kuri Afurika yasuye u Rwanda yakirwa na Perezida Paul Kagame

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, Mu kwezi gushize Massad Boulos umujyanama mukuru wa Trump kuri Afurika yasuye u Rwanda yakirwa na Perezida Paul Kagame
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu 2023 u Rwanda rwumvikanye n'ubutegetsi bw'uwari Minisitiri w'Intebe bw'Ubwongereza Rishi Sunak amasezerano yo kwakira abimukira, ubwo butegetsi bwemeye gutanga miliyoni zirenga 300£ mbere y'uko umwaka ushize ubutegetsi bushya bwa Minisitiri w'intebe Keir Starmer wo mu ishyaka rya Labour butowe bugahagarika ayo masezerano.

Uretse Ubwongereza, igihugu cya Denmark na cyo cyatekereje ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, gusa ntiwageze ku kiciro cyo kujya mu bikorwa.

Mu gihe ubutegetsi bwa Joe Biden bwafatiye ibihano bamwe mu bategetsi b'u Rwanda kubera uruhare bashinjwa mu ntambara mu burasirazuba bwa DR Congo, ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko ubutegetsi bwa Trump bushaka kugarura umubano mwiza n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Ibi binyamakuru bivuga ko uku kwegerana n'ibiganiro hagati ya Washington na Kigali byatangiye nyuma gato y'uko Trump agera ku butegetsi.

Ubutegetsi bwa Trump kugeza ubu bumaze kohereza abimukira muri El Salvador, barimo n'abaturage b'ibihugu byo muri Afurika bari batuye muri Amerika mu buryo butemewe n'amategeko.

Mu kwezi gushize, ubutegetsi bwa Trump bwohereje mu Rwanda umunya-Iraq witwa Omar Abdulsattar Ameen, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters. Uyu ashinjwa na Iraq na Amerika kuba yarigeze kuba mu mutwe wa Islamic State.

Mu 2014 Ameen yahawe ubuhungiro muri Amerika mbere y'uko atangira kuregwa ubwicanyi yaba yarakoze akiri muri Iraq. Ubucamanza muri Amerika bwategetse ko atoherezwa mu gihugu cye cya Iraq ku mpamvu z'umutekano we, ariko byemezwa ko ubu ubutegetsi bwa Trump bwamwohereje mu Rwanda.

Abategetsi b'u Rwanda ntacyo batangaje ku kwakira Abdulsattar Ameen ariko Washington Post isubiramo umwe muri bo utaratangajweumwirondoro avuga ko nyuma yo kugezwa mu Rwanda Ameen abishatse yemerewe kuba yasohoka mu gihugu akajya ahandi.