Ukraine: Imirwano yitezwe kugabanya umuvuduko mu mezi y'ubukonje bwinshi – ubutasi bw'Amerika

Abasirikare bo mu yiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk bitegura kurashisha imbunda ya rutura ya 2S4 'Tulip' bari hafi y’umujyi wa Bakhmut, mu karere ka Donetsk, muri Ukraine, ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa 12 mu 2022

Ahavuye isanamu, EPA

Emily McGarvey

BBC News

Inzego z'ubutasi z'Amerika zivuga ko imirwano muri Ukraine imaze igihe yaragabanyije umuvuduko kandi ko bishoboka ko ibi bizakomeza mu mezi ari imbere y'ubukonje bwinshi.

Ariko umukuru w'ubutasi bw'Amerika Avril Haines yavuze ko nta gihamya ihari y'igabanuka ryo kwirwanaho ku ruhande rw'abasirikare ba Ukraine.

Yavuze ko impande zombi – Ukraine n'Uburusiya – zizagerageza "kwisana, kongera ubushobozi no kwisuganya" zitegura igitero icyo ari cyo cyose cyo kwigaranzura mu gihe cy'urugaryi (spring/printemps), muri Ukraine gitangira mu kwezi kwa gatatu kikageza mu kwa gatanu.

Ibi bitangajwe n'Amerika bije bikurikira ibitero by'Uburusiya ku bikorwa-remezo by'ingenzi by'ingufu z'amashanyarazi bya Ukraine.

Intambara yo muri Ukraine ubu iri mu kwezi kwayo kwa cyenda, ariko Uburusiya bwatakaje ubutaka burenga kimwe cya kabiri (1/2) cy'ubwo bwari bwarafashe.

Haines yabwiye ihuriro ku bya gisirikare muri leta ya California ko myinshi mu mirwano irimo kuba ubu ibera mu nkengero z'umujyi wa Bakhmut n'akarere ka Donetsk mu burasirazuba bwa Ukraine.

Umukuru w'ubutasi bw'Amerika Avril Haines ubwo yatangaga ubuhamya mu kanama ka sena y'Amerika mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umukuru w'ubutasi bw'Amerika Avril Haines yavuze ko Ukraine nta kimenyetso igaragaza cyuko kwirwanaho kwayo kurimo kugabanuka
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yavuze ko imirwano yagabanyije umuvuduko nyuma yuko mu kwezi gushize Uburusiya bukuye abasirikare babwo mu burengerazuba bw'akarere ka Kherson.

Yagize ati: "Turimo kubona igabanuka ry'umuvuduko w'intambara... kandi twiteze ko ibyo bishobora kuba ari byo tuzabona mu mezi ari imbere".

Yavuze ko igisirikare cya Ukraine n'igisirikare cy'Uburusiya bizaba bishaka uburyo bwo kwitegura igitero icyo ari cyo cyose cyo kwigaranzura, nyuma y'igihe cy'ubukonje bwinshi.

Ati: "Ariko mu by'ukuri dufite gushidikanya guhagije niba Abarusiya bazaba, mu by'ukuri, biteguye gukora ibyo.

"Ntekerezanya ukwizera kwinshi ku Banya-Ukraine muri urwo rwego".

Haines yavuze ko ubutasi bw'Amerika bwizeye ko Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin adafite ishusho yuzuye muri iki gihe y'ukuntu abasirikare be barimo guhura n'ingorane.

Yagize ati: "Tubona [bafite ikibazo cy'] ubucye bw'amasasu, bw'ishyaka [umuhate], ibibazo mu kubona ibikoresho, ubucye bw'ibikoresho, imbogamizi nyinshi barimo guhura na zo".