'Ni uwuhe mwenda u Rwanda rufitiye Ubwongereza'?

Ahavuye isanamu, Reuters
Uyu munsi nyuma y’iminsi 20 Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rutegetse ko umugambi wa leta y’Ubwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda unyuranyije n’amategeko, leta ya London izanye umuvuno mushya, amasezerano hagati y’ibihugu cyangwa se ‘treaty’.
Mu itangazo, minisiteri y’ubutegetsi mu Bwongereza, yavuze ko ayo masezerano ari businywe uyu munsi i Kigali hagati ya minsitiri James Cleverly na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, James aragera i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, nk’uko ibiro bye bibivuga.
Ayo masezerano mashya “azakemura impungenge z’Urukiko rw’Ikirenga, harimo kwizeza ko u Rwanda rutazohereza mu kindi gihugu uwo ari we wese ruzohererezwa muri ubu bufatanye” nk’uko itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza ribivuga.
Bisa n’aho u Rwanda rwemeye gusinya ayo masezerano y’ubwoko bushya. Ni ho umwe mu basesenguzi ba politike wo mu Rwanda utifuje gutangazwa umwirondoroyibajije ngo “Ni uwuhe mwenda u Rwanda rufitiye Ubwongereza, kuburyo rwisanga rugomba kwemera gusa?”
Mu nyandiko, uyu musesenguzi yabwiye BBC ati: “Ni byo Ubwongereza ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda, waruhaye za miliyoni nyinshi z’amapawundi mu mishinga itandukanye y’iterambere mu gihe kirekire gishize, ndetse n’abategetsi babwo bamwe bafitanye umubano ukomeye n’ab’u Rwanda. Ariko aya masezerano ateye kwibaza impamvu u Rwanda rusa n’aho nta mahitamo rufite.”
Mu kwezi gushize Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwanzuye ko u Rwanda rutizewe ku buryo rwakoherezwamo abo bantu, ko rutubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera impunzi, kandi ko abimukira bagezeyo bashobora kwisanga mu byago byo gusubizwa mu bihugu bahunze, aho bashobora gufatwa bunyamaswa.
Abategetsi b’u Rwanda, bamaganye ibyavuzwe n’urwo rukiko, batanga ingero z’ingeri zitandukanye z’impunzi u Rwanda rwakira, banavuga ko babibona nk’ikibazo kuba urukiko ruvuga ko mu Rwanda atari igihugu gitekanye.
Mu mvugo kandi abategetsi b’u Rwanda bagiye bumvikanisha ko uwo ari umugambi wo gufasha isi ikibazo cy’abimukira, kandi ko nta gahato rushyirwaho ngo rufashe Ubwongereza icyo kibazo.
Uyu musesenguzi ati: “Mu gihe mu Bwongereza uyu mugambi ari ikintu giteye impaka n’impungenge mu baturage, inteko, n’ubucamanza, hano si ko bimeze yewe n’inteko [ishingamategeko] yacu ntacyo ipfa kubivugaho, bisa n’ibisanzwe ko guverinoma hano ari yo ikora byose ariko aho bigeze kuri iki kibazo biteye kwibaza.
“Kuki muri iki kibazo bisa n’aho leta y’u Rwanda igomba gusa gusinya ibizanywe na leta y’Ubwongereza? Niba urukiko rwaho rw’ikirenga ruvuga ruti ‘ibi bintu binyuranyije n’amategeko’ leta hano yizeye ite ko uwo mugambi uzaramba?
“Ni uwuhe mwenda u Rwanda rufitiye leta y’Ubwongereza utuma rugomba gusinya ibyo bazanye byose kabone nubwo iwabo baba batabishyigikiye?”
Mu itangazo, minisitiri James Cleverly w’Ubwongereza yagize ati: “Tuzi neza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, kandi turi gukora vuba ngo ubu bufatanye buhagarike amato [y’abimukira] burokore ubuzima”, yongeraho ati: “U Rwanda rwita cyane ku burenganzira bw’impunzi”.
Minisitiri Cleverly avuga ko ayo masezerano (treaty) mashya azaba yemewe ku rwego mpuzamahanga, azakemura ibibazo byerekanywe n’Urukiko rw’Ikirenga rwabo.
Gusa ubu bufatanye bw’Ubwongereza ntibwamaganywe n’ubucamanza bwabo gusa, ahubwo na ONU yavuze ko ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko agenga impunzi ku isi.
'Ntibitanga isura nziza' - Umusesenguzi
Abasesenguzi batandukanye banenga ko uyu mugambi - ugenera u Rwanda miliyoni zigera ku 140 z’amapawundi rwamaze kubonamu ntango mu kwitegura abo bimukira - ari uburyo igihugu gikize kirimo gukoresha ubushobozi mu kwegeka umuzigo wacyo ku gihugu gikennye.
Uwo muzigo kandi urushaho gukomera, umwe mu banyapolitike mu ishyaka rya Labour ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza yabwiye BBC ko kuva umwaka ushize ubwo indege ya mbere yari igiye kuzana abimukira mu Rwanda yaburizwagamo, “abandi bimukira 63,852 bambutse [umuhora wa] Channel mu mato matoya" binjira mu Bwongereza.
Umusesenguzi wo mu Rwanda ati: “Umugogoro [umutwaro]uri ku Bwongereza wabaye uwacu ute? Twebwe inyungu tubifitemo nk’Abanyarwanda ni izihe? Kuki leta itatubwira mu by’ukuri impamvu ishaka kwakira abantu batabishaka, bavuye mu gihugu na cyo kitabivugaho rumwe?”
Abajijwe impamvu abona leta y’u Rwanda yemeye kwinjira muri uyu mugambi, yasubije ati:
“Hari impamvu nyinshi nkeka, ariko ni ugukeka. Iya mbere ni inyungu y’amafaranga kuko mwumvise ko arimo menshi, iya kabiri ni ingufu za leta y’Ubwongereza ku Rwanda kuko ari umufatanyabikorwawa leta ya hano w’igihe kinini, iya gatatu ni impamvu nziza yo gufasha isi ikibazo cy’abimukira nk’uko leta isanzwe ibikora ku mpunzi ziva muri Libya, ikintu giha isura nziza u Rwanda.
“Ariko se n’ibi inkiko zabo zirimo kugaya, ONU ikabigaya, imiryango ifasha impunzi ikabigaya, impamvu yo kubijyamo ni iyihe? Hari icyo leta itatubwira, hari ibyo tutazi. Gusa ntibitanga isura nzira.”
Ku masezerano (treaty) mashya avugwa, mu minsi ishize, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje ko leta izazana umushinga w’itegeko wo kuzuza ayo masezerano, uzatuma inteko yemeza ko, muri ayo masezerano, u Rwanda ari igihugu cyizewe, nk’uko itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi mu Bwongereza ribivuga.
Byitezwe ko uwo muvuno mushya wa leta y’Ubwongereza nawo uzahura n’imbogamizi z’abaregera inkiko ko unyuranyije n’amategeko.










