Umuyoboro wa Nord Stream waramenetse: EU ivuga ko byakozwe nkana

Inkuru ya Merlyn Thomas BBC News

Impombo zinyuramo gaz y'Uburusiya mu Burayi

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Impombo zinyuramo gaz y'Uburusiya mu Burayi

Umuryango w'ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wavuze ko ukuva kw'imiyoboro ibiri minini ya gaz iva mu Burusiya ikagera mu Burayi byakozwe nkana n'abashaka kudobya ibintu - ariko habuzeho gato ngo ubishinje Uburusiya mu buryo butaziguye.

Umuyobozi wa komisiyo y’Uburayi, Ursula von der Leyen, yatangaje ko guhungabanya nkana iyo miyoboro byatuma uwo muryango utanga "igisubizo gikomeye gishoboka".

Mbere yaho, Ukraine yo yari yavuze ibirenze ibyo ishinja Uburusiya "igitero cy'iterabwoba".

Umuryango w'ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wigeze gushinja Uburusiya gukoresha gaz yoherezwa mu Burayi n'umuyoboro wa Nord Stream, nk'intwaro yo kurwanya ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi.

Ministri y'ububanyi n'amahanga wa Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko atekereza ko uku kuva kw'izi mpombo "kutazagira ingaruka zikomeye kuri gahunda z'Uburayi zo kwihaza ku mwuka wa gazi".

Nta muyoboro numwe muri iyi ibiri urimo gutwara gaz muri iki gihe, nubwo bwose yombi irimo gaz.

Bwana Blinken ntabwo yashinje Uburusiya mu buryo butaziguye - ariko yavuze ko "nta numwe wabivanamo inyungu" biramutse byarakozwe nkana.

Perezida w’Inama y’Uburayi, Charles Michel, yasubiye mu magambo ya Madamu von der Leyen.

Ku rubuga rwa Twitter yagize ati: "Ibikorwa byo guhungabanya nkana umuyoboro wa Nord Stream bisa nkaho ari ukugerageza kurushaho guhungabanya ingufu z'umuriro w'amashanyarazi mu bihugu by’Uburayi."

Minisitiri w’ingufu z'umuriro w'amashyarazi muri Danemark, Dan Jorgensen, yavuze ko uko kuva kw'iyo miyoboro gushobora kumara nibura icyumweru, kugeza igihe gaz iva mu miyoboro irangiye. Iperereza ryatangira nyuma y'ibyo.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Abakozi bo ku muyoboro wa Nord Stream 2 bari baburiye ko habayeho gutakaza ingufu mu muyoboro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere. Ibyo byatumye abategetsi ba Danemark bavuga ko amato agomba kwirinda agace kegereye ikirwa cya Bornholm.

Noneho ku wa kabiri, umuyobozi wa Nord Stream 1 yavuze ko imirongo yo munsi y'inyanja icyarimwe yangiritse "bitigeze bibaho" mu munsi umwe.

Umuyoboro wa Nord Stream 1 - ugizwe n'amashami abiri abangikanye - ntiwigeze utwara gaz kuva mu kwezi kwa Munani igihe Uburusiya bwayifungaga.

Yavuze ko iryo hagarikwa ryatewe n'ibikorwa byo kuwutunganya - Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wavuze ko Uburusiya bwarimo bugerageza gukoresha gaz nk'intwaro ku Burayi.

Nord Stream 1 ifite uburebure bwa kilometero 745 munsi y'inyanja ya Baltique kuva ku nkombe y’inyanja ikora ku Burusiya hafi ya St Petersburg kugera mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’Ubudage.

Umuyoboro wayo w'impanga, Nord Stream 2, wahagaritswe nyuma yuko Uburusiya buteye Ukraine.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n'uko kuva kw'iyo miyoboro, akomeza avuga ko bishoboka ko ari ibintu byakozwe nkana.

Abahanga mu bumenyi bw'imitingito bavuze ko habaye guturika bikomeye munsi y'inyanja mbere yuko iyo miyoboro itangira kuva.

Ubuyobozi bukuru bw'ingabo muri Danemark bwashyize ahagaragara amashusho y'uko kuva - yerekana ibintu bimeze nk'ifuro, ikinini muri byo kikaba cyari gifite kilometero imwe ku mazi y'inyanja ya Baltique.

Bjorn Lund wo mu kigo cy’igihugu gikurikiranira hafi imitingito cya Suwede yagize ati: "Nta gushidikanya ko ibyo ari ibintu byaturitse."

Imiyoboro ya Nord Stream