Intambara igomba kurangirana no kubohorwa kwa Crimea – Zelensky

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky

Ahavuye isanamu, EPA

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko intambara yatangiriye muri Crimea kandi ko igomba kurangirana no kubohorwa kwayo.

Yabivuze hashize amasaha urukurikirane rw'ibiturika bikubise ku kibuga cy'indege cya gisirikare cy'Uburusiya cyaho, byica umuntu umwe.

Zelensky ntiyakomoje kuri ibyo biturika, ariko yahariye uwo mwigimbakirwa ijambo rye avuga buri joro, agira ati: "Crimea ni iya Ukraine kandi ntituzigera na rimwe tuyireka".

Uburusiya bwapfobeje ibyo biturika, ndetse umujyanama wa Ukraine wo ku rwego rwo hejuru yahakanye avuga ko Ukraine atari yo yabiteye.

Mu mategeko, Crimea ni igice cya Ukraine ariko Uburusiya bwayiyometseho mu 2014 nyuma y'amatora ya kamarampaka (referendum) amahanga abona ko anyuranyije n'amategeko.

Abanya-Ukraine benshi babona uko kwiyomekaho Crimea - yiganjemo abavuga Ikirusiya - nk'intangiriro y'intambara yabo n'Uburusiya.

Umwotsi uzamuka hejuru y'inyubako

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Umwotsi uzamuka nyuma yuko ibiturika byumvikanye mu cyerekezo cy'ikibuga cy'indege cya gisirikare cy'Uburusiya hafi y'i Novofedorivka

Ku wa kabiri, urukurikirane rw'ibiturika byibasiye ikibuga cy'indege cya gisirikare cy'i Saky, hafi y'i Novofedorivka, mu burengerazuba bwa Crimea - kiri hafi y'ahantu hakora ku nyanja abakerarugendo b'Abarusiya bakunze kuruhukira.

Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abagiye ku mwaro w'inyanja birukanka ubwo ibyo byahaturikiraga.

Ababibonye bavuze ko bumvise ibiturika bitari munsi ya 12.

Urwego rw'ubuvuzi rwa Crimea rwashyizweho n'Uburusiya, rwavuze ko umusivile umwe yishwe, naho abandi umunani barakomereka.

Insiguro ya video, Reba: Abasohokeye ku mwaro w'inyanja i Crimea birukanka nyuma y'iturika ku kibuga cy'indege cya gisirikare
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Minisiteri y'ingabo z'Uburusiya yashimangiye ko uko guturika kwavuye ku bisasu byaturitse mu bubiko - nubwo ibi bitagenzuwe mu buryo bwigenga.

Kandi na Mykhailo Podolyak, umujyanama wa Perezida wa Ukraine, yahakanye avuga ko Ukraine atari yo iri inyuma y'ibyo biturika.

Yabwiye televiziyo Dozhd yo ku rubuga rwa internet ati: "Birumvikana ko atari twe. Ibi duhuriye hehe na byo?"

Igitero icyo ari cyo cyose kuri Crimea gikozwe na Ukraine, Uburusiya bwagifata mu buryo bukomeye cyane.

Mu kwezi gushize, Uburusiya bwatanze gasopo ubwo uwahoze ari Perezida wabwo Dmitry Medvedev, ubu wungirije umukuru w'akanama k'umutekano k'igihugu, yakangishaga ati:

"Umunsi w'Imperuka uzaba utegereje ako kanya" Ukraine nitera Crimea.

Zelensky ntiyakomoje kuri ibyo biturika mu ijambo rye ryo ku wa kabiri, ariko yavuze mu buryo burambuye kuri uwo mwigimbakirwa wo mu nyanja y'umukara (Black Sea/Mer Noire), ati:

"Ntituzibagirwa ko intambara y'Uburusiya kuri Ukraine yatangiranye no kwigarurira Crimea.

"Iyi ntambara y'Uburusiya... yatangiranye na Crimea kandi igomba kurangirana na Crimea - n'ibohorwa ryayo".

Aya magambo ya vuba aha ya Zelensky yumvikanisha ko yemera ko Ukraine igomba kwisubiza uwo mwigimbakirwa mbere yuko iyi ntambara ishobora kurangira - ariko mu gihe cyashize yavuze ibintu bitandukanye kuri iki kibazo.

Mbere, yasobanuye ko Ukraine ishobora kwemera amahoro mu gihe Uburusiya bwaba busubiye mu birindiro bwari burimo mbere yo ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Ibyo bivuze ko kwisubiza Crimea bitafatwa nk'igisabwa.