Inkuru yo ku rugerero: Sgt wa Ukraine uyoboye urugamba yambaye ‘casque’ y’umuhungu we waruguyeho

Ahavuye isanamu, BBC/DARREN CONWAY
- Umwanditsi, Quentin Sommerville
- Igikorwa, Blahodatne, Ukraine
Hashize ibyumweru bibiri Ukraine itangiye igetero cyo kwigaranzura, ingabo zayo gahoro gahoro zirisubiza imihana mu duce dutatu turi ku murongo w’urugamba wa 1,000km.
Zirimo gukora ibitero by’ubutasi, mu gihe ingabo nyinshi zikiri inyuma, zitegereje icyuho kinini mu birindiro by’ingabo z’Uburusiya ngo zigabe igitero karundura cyo kwisubiza ubutaka bwabo mu majyepfo y’iki gihugu.
Ku rugerero imirwano irakomeye, impande zombi zirahatakariza bikomeye, buri ruhande rukavuga ko ari rwo ruhagaze neza. Kwigira imbere kwa Ukraine kwagenze buhoro mu majyepfo y’akarere ka Donetsk, ariko kurakomeje.
BBC yagiye aharwanira 68th Jaeger Brigade mu gihe abasirikare barimo barwana bashaka kwagura aho bagenzura kandi baherutse gufata mu mudugudu wa Blahodatne.
Mu byo babona imbere ni imihora n’indaki birimo ingabo z’Abarusiya mu misozi iri hafi yabo.

Ahavuye isanamu, BBC/DARREN CONWAY
Aba basirikare ba Ukraine ni ingabo zidasanzwe zikoresha za drone na camera, imigozi y’insinga maze bakuzuza imodoka ya pickup ibisanduku by’amasasu, na za grenade, n’amasasu apfumura imitamenwa.
Iruhande rwabo, hari ikimenyetso gito cyane cy’ubuzima i Blahodatne.
Mu muhanda hepfo hari ibimodoka by’intambara, ubundi by’imitamenwa byakorewe muri Amerika byashwanyaguritse. Hafi aho mu mirima hari izindi modoka nk’izi nyinshi zitagishobora kugenda kuko zaturikijwe na za mine.

Ahavuye isanamu, BBC/DARREN CONWAY
Batugira inama bati: “Mujye kure yazo, Abarusiya nizo bakomeza kurasa”.
Uburusiya bwaratakaje cyane kubera ibifaru n’ibimodoka Uburengerazuba bwoherereje Ukraine, nubwo Perezida Vladimir Putin yemeza ko batakaje ibifaru bibarirwa muri mirongo kuva tariki 05 z’uku kwezi Ukraine itangiye igitero cyo kwigaranzura.
Ingabo ziri gutera ku mpembe eshatu: Bakhmut, aho bari kwigira imbere bagana mu majyaruguru n’amajyepfo y’uwo mujyi - ukigenzurwa ahanini n’Uburusiya; amajyepfo ya Zaporizhzhia; n’amajyepfo ya Donetsk, aho imihana imwe n’imwe yisubijwe. Blahodatne ni umwe muri yo.
Aho turi, ibindi bisasu biraje maze abasirikare bihisha mu matongo y’inzu zasenyutse.
Mu kayira k’amabuye gasa nabi hepfo hari inzu. Hanze hari ibitambaro byo kwihanagura byanitse ku mugozi.
Urugi rw’imbaho rurakingutse, hasohokamo umugore wambaye igitambaro mu mutwe, ni Nina Fedorivna.
Amaze umwaka aba hano. Ingabo z’Uburusiya zamugezeho rimwe gusa, nk’uko abivuga.
Ntiyigeze na rimwe atekereza guhunga.

Ahavuye isanamu, BBC/DARREN CONWAY
Ibisasu bicururutse, twasohokeye mu wundi muryango w’inzu ye turakomeza.
Imirambo itatu y’abasirikare b’Uburusiya iryamye mu muferege, ruguru gato y’umurima w’imboga wa Nina Fedorivna.
Imodoka iriho ikimenyetso cya Z, yakoreshwaga n’ingabo z’Uburusiya, iri hafi aho yatobaguwe n’amasasu mato n’amanini. Abarwaniye hano bari begeranye cyane.
Muri uyu muhana wose indabo ziratoshye – ariko umunuko w’imirambo uragukubita ukagera mu muhogo.
Nta mwanya wo guta – abasirikare biraboneka ko bahuze cyane. Biraboneka neza ko hari ikintu barimo gutegura.
Berekeje iburengerazuba, basize inyuma Blahodatne. Imodoka ebyiri barimo zihanye intera nini mu kwirinda kubonwa no kuraswaho byoroshye n’Abarusiya.
Imirima iri aho yose itezemo za mine nyinshi, imyobo ishinzemo uduti turiho udutambaro tw’umweru n’umutuku niyo ivuze ahantu zitari.
Ubwo twari tugeze hafi y’ikindi kimodoka cyakorewe muri Amerika cyajugunywe, habaye guturika, kwahushije gato icyo kimodoka. Ni igisasu bishoboka cyane ko cyari kivuye kuri drone y’Abarusiya.
Nari hano muri Werurwe(3). Ariko urugamba rwimutseho metero nkeya mu mezi ashize. Abarusiya bakoreshaga ibisasu birasirwa kure kurusha abanya-Ukraine, babaga ahanini bihishe mu myobo bategereje ko ibyo bisasu bihosha.
Icyo gihe, komanda wa hano yambwiye ko barimo kuzigama ibisasu byabo bitegura igitero cyo kwigaranzura. Ubu nahagarutse, imbunda z’abanya-Ukraine ntizacecetse mu minsi ibiri namaranye n’iyi brigade.
Imodoka zarakomeje zihuta zijya ku mihora ihishe mu murongo w’ibiti.
Hano, komanda wa kompanyi ya gisirikare iharwanira Senior Sergeant Andrii Onistrat, w’imyaka 49, ayoboye abagabo be ku yindi ‘mission’ – igitero cya Ukraine ku mihora y’Abarusiya ku munsi ukurikiyeho iri kuri 3km uvuye hano ujya mu majyepfo bagenda n’amaguru.
Mu kugerageza kwagura aho barwanira, ‘sections’ za Brigade ya 68 zizatera ziturutse mu byaro by’iburasirazuba bwa Blahodatne na Makarivka, zice mu mirima itezemo za mine zerekeza ku birindiro by’Abarusiya.
Sgt Andrii Onistrat agendera ku makuru atangwa na ya kipe ikoresha za drone. Iyo ‘section’ ariko nayo itakaza drone zigera kuri eshanu buri munsi.
Mu isura icyeye, areba ku basirikare be bazinze umunya abaha itegeko rya nyuma: “Nimuseke – kuki muzinze umunya cyane? Turi gutsinda iyi ntambara.”

Ahavuye isanamu, BBC/DARREN CONWAY
Hashize amasaha 24, benshi muri abo bagabo bari mu ndaki ishyushye bikabije. Igitero kirarimbanyije.
Muri camera zigenzura ndi mu ndaki ndabasha kubona ibimodoka bibiri by’intambara buhoro buhoro bigenda muri wa murima uteze za mine.
Drone inyuma y’indi ziroherezwa mu birindiro by’Abarusiya zikajugunyayo grenade z’imyotsi bigatuma abarashisha intwaro zimena ibifaru muri ibyo birindiro batabona maze za modoka zigakomeza zikigira imbere. Ndiho ndeba, ingabo za Ukraine zirasa cyane kuri bya birindiro.
Yuri, umusirikare ukiri muto, arinjira yongera asohoka mu ndaki, ahindura batiri (battery) za drone yongera azohereza mu kirere, mu gihe za radio zabo zuzuyeho amajwi y’amabwiriza y’aho bagomba kurasa.
Imibu myinshi n’izindi nigwahabiri zirimo kurya aba bagabo, ariko ni hahandi bakuyemo amashati kubera ubushyuhe burimo.
Umwanzi wabo nawe ntiyicaye hamwe. Mu gihe nsohotse gato mpagaze hanze, igisasu cy’Abarusiya kituye hafi cyane cyohereza imikungugu mu muhora w’ingabo za Ukraine. Ikindi nacyo cyahise kiza kigwa hafi cyane nitura hasi.
Gusa Zheka, umusirikare wari undi iruhande, we ntiyananyeganyeze. Ibi ni ubuzima bwabo hano.
Ibindi bisasu byinshi byarashwe kuri ibi birindiro by’ingabo za Ukraine aho zihishe.

Ahavuye isanamu, BBC/Quentin Sommerville
Muri rusange, igitero cyo kwihimura cya Ukraine gisa n’ikitoroshye kubera ubushobozi bucye bwo kurwanira mu kirere bwa Ukraine. Uburengerazuba bwabemereye indege z’intambara za F-16, ariko zizahagera nyuma muri uyu mwaka.
Dusubiye hanze ya yamihora n’indaki, undi musirikare, Yaroslav, arasobanura: “Kajugujugu z’Abarursiya, n’indege zabo zirasa ahantu hose buri munsi”. Akivuga, igisasu cyaguye hafi aho gituma adakomeza, ati: “Ni mujye mu bwihisho, amahirwe masa”.
Tariki 03 z’uku kwezi, ubwo Perezida Volodymyr Zelensky yatangazaga ko Ukraine yiteguye igitero cyo kwigaranzura, yakomoje ku ngufu ziri hejuru z’Uburusiya mu kurwanira mu kirere, aburira ko abanya-Ukraine benshi bashobora kuhaburira ubuzima. Niko byagenze kuri 68th Brigade.
Sgt Onistrat avuga ko ibi bimuremereye cyane. Ati: “Ubukana bw’umunsi bugenwa n’ikintu kimwe – umubare w’abantu dupfusha. Icyumweru gishize cyari gikomeye cyane. Twapfushije umubare munini.”
Ku mutwe, yambaye ingofero irinda amasasu, gusa ni ntoya. Nkomoje ku buto bwayo, yatangiye kurira. Ati: “Yari iy’umuhungu wanjye”.
Ostap Onistrat, wari ufite imyaka 20, yishwe n’igitero cya drone hafi ya hano tuvugira, iminsi micye mbere y’uko iki gitero cyo kwigaranzura gitangira. Yari amaze umwaka umwe mu gisirikare.
Se aracyari mu gahinda. Ati: “Drone ya kamikaze yabagezeho mu by’ukuri yamurashe imwahuranyije. No kumumenya ntibyashobokaga. Yahambwe mu isanduku ipfutse.”

Ahavuye isanamu, BBC/DARREN CONWAY
Namubajije uburyo abasha gukomeza. Ati: “Hari icyo niyemeje. Turi hano ngo dutsinde. Nta kuguma hamwe cyangwa guhunga. Ntekereza ko buri wese hano agomba gukora akazi ke kinyamwuga. Nta butwari buri muri ibi. Ngomba gusa kurangiza aka kazi.”
Mubajije niba arimo ashaka kwihorera, yasubije yeruye ati: “Kwihorera ni icyaha.”
“Inshingano zanjye ni ukugeza iyi nkuru ku iherezo. Ndashaka kuzaba ndi mu karasisi k’intsinzi. Ndashaka ko dutsinda, kandi ndashaka gupfusha abantu bacye.”
Twavuye ku rugamba rugihinanye. Nyuma, nakiriye ubutumwa bumbwira ko bakuye Abarusiya muri bya birindiro bakabifata.
Mu nzira dusubiye kuri ‘command post’, imodoka ya Sgt Onistrat yari itujyanye yahagaze bitunguranye. We, n’abandi, bayivamo vuba vuba. Nahise nibaza niba natwe tugomba kuvamo tukihisha.
Nuko mbona ikintu kibahagaritse – igiti cy’imizabibu.
Nk’abana, basekaga bisanzuye mu gihe bariho bahanura izi mbuto ku mashami yazo, mu gihe ibisasu na za mortier zari zikomeje kuraswa ku birindiro by’Abarusiya ku rundi ruhande rw’uyu musozi.













