Kujya ku butaka bw’umwanzi kugarura umwana wanjye watwawe

Sasha, umuhungu wa Tetyana Kraynyuk, ari mu bana 13 batwawe n'ingabo z'Uburusiya zibavanye ku ishuri ryabo muri Nzeri(9) ishize
Insiguro y'isanamu, Sasha, umuhungu wa Tetyana Kraynyuk, ari mu bana 13 batwawe n'ingabo z'Uburusiya zibavanye ku ishuri ryabo muri Nzeri(9) ishize
    • Umwanditsi, Sarah Rainsford
    • Igikorwa, BBC Eastern Europe, Ukraine

Ubwo Sasha Kraynyuk w’imyaka 15 yitegerezaga ifoto yahawe n’abakora iperereza ba Ukraine, ako kanya yabashije kumenya umuhungu wambaye imyenda ya gisirikare y’Uburusiya.

Umuhungu ukiri mu myaka cumi na wicaye ku ntebe y’ishuri, ku myenda yambaye hariho ikimenyetso Z ku kaboko k’iburyo, iri mu mabara ry’umutuku, umweru, n’ubururu y’ibendera ry’Uburusiya.

Izina ry’uwo mwana ni Artem, kandi ni umunya Ukraine.

Sasha na Artem bari mu bana 13 batwawe bakuwe ku ishuri ryabo i Kupyansk, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine muri Nzeri(9) ishize, batwawe n’abasoda b’Uburusiya bambaye ibitambaro mu maso.

Bashyizwe mu modoka babwirwa ngo “vuba vuba”, kuva icyo gihe ntawongeye kumenya irengero ryabo.

Ubwo abo bana, bose bari bakeneye uburezi bwihariye, amaherezo bemererwaga guhamagara iwabo, bari kure mu gice kigenzurwa n’Uburusiya.

Kugira ngo babagarure, byabaye ngombwa ko ababo bakora ingendo ndende cyane ziteye ubwoba bakajya mu gihugu cyateye icyabo. Kugeza ubu umunani muri bo nibo bamaze kugaruka bavanywe ahitwa i Perevalsk, Artem ni umwe muri bo, nyina niwe wagiye kumuzana.

Ubwo nabashaga kuvugisha kuri telephone umukuru w’ishuri ryo mu Burusiya bigaho, yambwiye ko nta kibazo abona mu kwambika abana imyambaro ya gisirikare y’igihugu cyateye icyabo.

Tatyana Semyonova yarambwiye ati: “Ni iki nakora? Njye bindebaho iki?”, namubwiye ko Z isobanuye intambara ku gihugu cy’aba bana, arambaza ati: “Bivuze iki se? Icyo kibazo ni bwoko ki? Nta ubibahatira”.

Mu kureba ku rubuga rwa Perevalsk Special School, nabonye ifoto ya Artem ihaboneka. Yafashwe muri Gashyantare(2) 2023, hashize umwaka Uburusiya buteye Ukraine, ari mu ishuri mu kwizihiza Umunsi wo Kurengera Igihugu.

Isomo bigaga ni “ugushima no kubaha” ingabo z’Uburusiya.

Nagerageje kubaza uyu muyobozi w’ishuri byinshi kuri ibi, ariko telephone yahise icika.

Uwakoze ibyaha by’intambara ushakishwa

Abana ba Ukraine bakuwe iwabo, bambikwa imyambaro ya gisirikare y'Uburusiya, bigishwa mu nteganyanyigisho y'Uburusiya

Ahavuye isanamu, PEREVALSK SPECIAL SCHOOL

Insiguro y'isanamu, Abana ba Ukraine bakuwe iwabo, bambikwa imyambaro ya gisirikare y'Uburusiya, bamara igihe baraburanye n'ababo, bigishwa mu nteganyanyigisho y'Uburusiya
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Kuri Ukraine, Kupyansk Special School ni kimwe mu byiyongera ku bimenyetso by’ibyaha by’intambara bashinja Perezida Vladimir Putin.

Inyandiko yo guta muri yombi Putin y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha yo muri Werurwe(3), ishinja Putin n’Umuvunyi ushinzwe iby’abana, Maria Lvova-Belova, gushimuta no gutwara binyuranyije n’amategeko abana b’abanya-Ukraine.

Uburusiya buvuga ko bwabatwaye bugamije kubatabara, kubakura mu kaga. Abategetsi bakuru mu Burusiya banegura iyo nyandiko yo guta muri yombi, ndetse bakavuga ko nabo bashobora guta muri yombi abakuriye urwo rukiko.

Uru rukiko mpuzamahanga cyangwa Ukraine ntabwo birashyira ahaboneka ibirambuye bigize dosiye irega abategetsi b’Uburusiya, ariko Kyiv ivuga ko abana barenga 19,000 batwawe bavanywe mu bice byafashwe n’Uburusiya. Benshi ngo bavanywe mu bigo byo kubitaho no ku mashuri acumbikira abana.

Twagenzuye ibirego bimwe, harimo irindi shuri ryihariye riri i Oleshki, mu majyepfo ya Ukraine, dusanga Abarusiya bahagenzura bagerageje gacye cyane cyangwa nta na rimwe gushaka benewabo w’aba bana.

Abo bana babwirwa kenshi ko nta kintu na kimwe gisigaye mu gihugu cyabo cyatuma basubirayo, bagatozwa uburere mboneragihugu bwo gukunda Uburusiya.

Uburusiya kandi bushimangira ko ibintu byose byo mu duce twa Ukraine bwigaruriye ari ibyabwo, harimo n’aba bana.

Inkuru ya Sasha

Kupyansk, amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine

Sasha (iburyo) yabwiye BBC ko bimutera kubabara cyane kuvuga ko yatandukanyijwe na nyina
Insiguro y'isanamu, Sasha (iburyo) yabwiye BBC ko bimutera kubabara cyane kuvuga ko yatandukanyijwe na nyina

Sasha ni umuhungu muremure wigirira icyizere cyinshi nk’undi muhungu wese uri kwinjira mu bugimbi.

Gushimuta umwana ukamuvana mube bibabaza umwana wese. Ku mwana nka Sasha byari birenze. Nyina, Tetyana Kraynyuk, yambwiye ko n’ubu agisa n’uwigunze nubwo bwose hashize amezi menshi bongeye gusubirana.

Ubu baba mu mujyi wo mu burengerezuba bw’Ubudage witwa Dinklage nk’impunzi aho, nyuma y’ishuri, Sasha akenshi aza akaryama ku buriri bwe agakina kuri telephone. Ariko yibuka neza umunsi abasirikare b’Uburusiya bamushimuta.

Mu ijwi rituje, amaboko ari hagati y’ibibero, ati: “Mvugishije ukuri, nagize ubwoba. Sinari nzi aho batujyanye.”

Mubajije ku gukumbura nyina igihe kirekire, avuga ko ibyo ubwabyo bimubabaza kubyibuka ndetse ansaba ko twahindura ikiganiro.

Mbere y’intambara, Sasha yagiye kuri Kupyansk Special School. Yabagayo mu minsi y’icyumweru agataha muri weekend, ariko Uburusiya butera muri Gashyantare 2022, igice kinini cy’intara ya Kharkiv cyahise gifatwa maze Tetyana agumisha umuhungu we imuhira mu kumurinda.

Ubwo Nzeri(9) yegerezaga, ubutegetsi bw’aka gace kafashwe bwatangiye gushishikariza abana gusubira ku ishuri, ubu ariko biga integanyanyigisho y’Uburusiya. Niko no mu bindi bice byafashwe byagenze, hakoreshwa ahanini abalimu bavuye mu Burusiya basimburaga ab’aho banze gukora ibyo basabwe.

Tetyana yashidikanyaga gusubiza Sasha ku ishuri, ariko uyu mwana yari arambiwe nyuma y’amezi arindwi ari mu cyaro mu rugo, nuko tariki 3 Nzeri nyina amujyana ku ishuri i Kupyansk.

Hashize iminsi, ingabo za Ukraine zagabye igitero cyo kwisubiza aka gace. Tetyana ati: “Twumviye urusaku kure cyane. Ibiturika. Nyuma haza za kajugujugu n’ibisasu. Byari biteye ubwoba. Nuko mbona igifaru kiriho ibendera rya Ukraine.”

Ntiyashoboye kuvugisha umuhungu we, bimutera ubwoba nabyo.

Ati: “Tugeze ku ishuri twahasanze gusa ushinzwe abana. Atubwira ko abana babatwaye kandi ntawuzi aho babajyanye.”

Tetyana yamaze ibyumweru byinshi atazi uko byegendekeye umuhungu we
Insiguro y'isanamu, Tetyana yamaze ibyumweru byinshi atazi uko byagendekeye umuhungu we

Hari umwalimu wabonye uko byagenze uwo munsi, ubwo abasirikare 10 bafite intwaro cyane b’Uburusiya binjiraga mu kigo.

Uyu yitwa Mykola Sezonov ubwo twahuriraga i Kyiv, yarambwiye ati: “Ntibigeze bita ku gufata inyandiko n’imwe cyangwa kuvugisha ababyeyi. Barunze abana mu modoka gusa hamwe n’impunzi nkeya baragenda.”

Namubwiye ko Uburusiya buvuga ko ari ukuvana abana mu kaga. Aransubiza ati: “Nabaye mu gihe kigenzurwa n’Uburusiya, nzi itandukaniro hagati y’ibyo bavuga n’ibyo niboneye n’amaso yanjye mu idirishya.”

Mu gihe cy’ibyumweru bitandatu nta nkuru y’aba bana yari izwi.

Tetyana ati: “Buri munsi narariraga, ngahamagara imirongo yose nandikiye na polisi ko nabuze umuhungu wanjye. Twagerageje ibishoboka byose tumushakisha.”

Ukwezi kwari kuzuye ubwo inshuti yabonaga video ku mbuga nkoranyambaga, yo mu ntangiriro za Nzeri 2022. Ivuga ko abana 13 bo kuri Kupyansk Special School bajyanywe ku kigo kimeze nkacyo cy’i Svatove, naho hagenzurwa n’Uburusiya.

Hashize ibyumweru bibiri, telephone ya Tetyana yajeho ubutumwa buvuga ko Sasha ari ku ishuri ry’i Perevalsk, kandi ko nyina yahamagara bakavugana.

Ati: “Yarishimye cyane kunyumva, birumvikana. Ariko yararize cyane. Bari baramubwiye ko iwabo hasenyutse kandi yari afite ubwoba ko natwe twapfuye.”

Ibibazo bye ntibyari birangiye.

Ubwe yagomba kwigira kuzana Sasha, ariko inzira ijyayo igaca hagati ku rugerero aho urugamba ruhinanye. Tetyana yahisemo kuva muri Ukraine agaca muri Pologne, akinjira mu bihugu bya Baltics maze akagenda n’amaguru akinjira mu Burusiya, aho inzego z’ubutasi zaho zamuhase ibibazo ku bikorwa by’ingabo za Ukraine.

Ntakintu yari afite cyo kuvuga. Uretse gukomeza akava mu Burusiya akinjira muri Ukraine mu gice bwigaruriye.

Ati: “Hari umwijima, hari za bariyeri, abagabo bambaye ibitambaro mu maso bafite imbunda. Nari mfite ubwoba ku buryo nanywaga ibinini ngo ntuze.”

Hari indi mpamvu yamuteraga ubwoba. Icyo gihe, Uburusiya bwafataga bamwe muri bariya bana aho bugenzura bukabaha imiryango yo mu Burusiya ngo ibarere.

Uburusiya bworoheje amategeko ku buryo byoroha kwemererwa kurera umwana wo muri Ukraine

Ahavuye isanamu, PEREVALSK SPECIAL SCHOOL

Insiguro y'isanamu, Uburusiya bworoheje amategeko ku buryo byoroha kwemererwa kurera umwana wo muri Ukraine

Ipaji yo ku rubuga rwa Telegram y’Umuvunyi w’abana w’Uburusiya yuzuyeho ubutumwa bw’amashusho bumwerekana aherekeje abana abambutsa umupaka akabaha ababyeyi b’Abarusiya imbere ya za camera bakanabaha impano.

Twatanze ubutumwa inshuro ebyiri dusaba ikiganiro n’Umuvunyi Maria Lvova-Belova ariko ntibwasubijwe. Ariko ubutumwa atangaza burasobanutse: Uburusiya ni umuntu mwiza urimo kurokora abana, muri ibi bwita ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare.

Ubwo Sasha yaburiraga i Kupyansk, Vladimir Putin yari amaze guhindura itegeko rituma byoroha ku bana ba Ukraine kubona ubwenegihugu bw’Uburusiya bagahabwa ababyeyi. Mu mpera za Nzeri nibwo yatangaje ko uturere tune twa Ukraine ari utw’Uburusiya kumugaragaro, turimo Luhansk aho Sasha yari ari.

Mu bantu no kuri internet, Maria Lvova-Belova kenshi yise abana bo muri utwo duce “abacu”. Nawe ubwe yakiriye arera umwana wo mu myaka cumi na w’i Mariupol, agatangaza amafoto y’uwo mwana afite passport y’Uburusiya.

Tetyana ati: “Nari mfite ubwoba ko iyo bajyana Sasha mu Burusiya, ntari buzigere mubona. Nari mfite ubwoba ko bamuha umuryango, gutyo gusa.

“Abana bacu ibi babishyizwemo bate? Ni iki bakoze ngo badukorere ibi? Wenda ni ukudutera agahinda gusa, kimwe n’ibindi byose.”

Nuko ubwo amaherezo yageraga i Perevalsk, nyuma y’iminsi itanu mu muhanda, Tetyana yahobeye umuhungu we cyane. Sasha nta jambo yavuze. Yarariraga kubera ibyishimo.

Inkuru ya Danylo

Kherson, amajyepfo ya Ukraine

BBC yavuganye na Alla Yatsenyuk n'itsinda ry'abandi babyeyi b'abagore ubwo bari ku rugendo bagiye mu Burusiya kugarura abana babo
Insiguro y'isanamu, BBC yavuganye na Alla Yatsenyuk n'itsinda ry'abandi babyeyi b'abagore ubwo bari ku rugendo bagiye mu Burusiya kugarura abana babo

Mu mezi atandatu, Alla Yatsenyuk yumvaga igice kimwe cye cyarabuze.

Ubwo uyu mugore yapakiriraga umuhungu we w’imyaka 13 ngo ajye kuruhuka ku mwigimbakirwa wa Crimea, yumvaga ari amahirwe kuri Danylo yo kuruhuka intambara ari ku nyanja. Abandi bana b’i Kherson nabo bajyaga kuruhuka aho hantu bakagaruka, Alla rero nta bwoba yari afite.

Ikindi kandi, umujyi wabo wari warafashwe kuva intambara igitangira kandi byageze mu Ukwakira(10) 2022 atangiye kwibaza ko Uburusiya buzagenzura Kherson iteka ryose, nubwo atabyifuzaga.

Ariko hashize iminsi Alla asezeye Danylo ngo agende, abategetsi ba hano batangaje ko aba bana batazagaruka. Abarusiya bari batangiye gusubira inyuma bava muri Kherson. Ko niba ababyeyi babakeneye bagomba kuza bakabafata.

Alla yinginze abategetsi ariko abwirwa ko abana bazababasubiza igihe gusa “Kherson izongera kuba iy’Uburusiya”. Yahamagaye Ibiro by’Umushinjacyaha muri Crimea, ariko bamubwira ko ubwe ari we waza akitwarira Danylo.

Bityo mu gihe cy’ibyumweru, Alla yizeje umuhungu we ko agiye kuza kumufata nubwo yari akirimo kwiga uko azagenda.

Intera hagati ya Kherson na Yevpatoria ni ntoya ariko inzira yari yafunzwe n’igisiriakare cy’Uburusiya kandi inzira ya kure yo guca i Zaporizhzhia yari irimo ingorane nyinshi cyane.

Alla yabwiwe ko “hari amahirwe yo munsi ya 5% yo kugera hariya ukagaruka amahoro”. Yari akeneye kandi nibura $1,500 y’umushoferi, na pasiporo ye ya mbere hamwe n’ibindi byangombwa Abarusiya basabaga byerekana ko Danylo ari umwana we.

Alla yatangiye kwiheba ubwo Danylo yamubwiraga ko abategetsi aho bari bababwiye ko bagiye kubashyira mu bindi bigo niba ababyeyi babo badatebutse.

Alla ati: “Abana bakomezaga kuduhamagara mu bwoba, batubwira ko badashaka kujyanwa muri ibyo bigo mu Burusiya. Icyo gihugu ni kinini cyane, twari guhera he dushakisha?”

Nahuye nawe ubwo amaherezo yahagurukaga na gari ya moshi yuzuyemo abandi bagore n’abakecuru bagiye mu rugendo rwabo rubabaje kurusha izindi.

Aba bagore bariho bafashwa n’itsinda ryitwa Save Ukraine, ryabijemo ubwo byabonekaga ko abana amagana ba Ukraine bashobora gutwarwa. Bamwe bari abo mu miryango ikennye cyangwa iciriritse igowe no kubona ibikenewe muri uru rugendo.

Alla yari umwe muri bo.

Ati: “N’ubu ndacyagira ubwoba iyo ntekereje icyari kugenda nabi.”

Nyuma y’icyumweru kirenga, Alla yari umwe mu banyuma bambutse umupaka binjira muri Ukraine bavuye muri Belarus, akurura ivalisi nini, Danylo amuri iruhande.

Danylo (imbere) arimo kwambuka umupaka uva muri Belarus winjira muri Ukraine nyuma y'amezi kure y'iwabo
Insiguro y'isanamu, Danylo (imbere) arimo kwambuka umupaka uva muri Belarus winjira muri Ukraine nyuma y'amezi kure y'iwabo

Kenshi hari ubwo yatekerezaga ko ibyo bitazashoboka.

Save Ukraine yari yategetse aba bagore kuzimya telephone zabo ubwo binjiraga mu Burusiya, bityo amakuru arambuye y’urugendo ruteye ubwoba rwabo yatangiye kumenyekana batashye.

Alla yibuka ubwo bari bafashwe n’inzego z’ubutasi z’Uburusiya ku kibuga cy’indege cya Moscow mu rugendo rugana aho abana babo bari muri Crimea.

Ati: “Badufunze nk’amatungo, kure y’abandi bose. Amasaha 14 nta mazi, nta biryo, nta na kimwe. Bakomezaga kutubaza ubwoko bw’intwaro twabonye, bareba muri telephone zacu inshuro miliyoni batubaza benewacu.”

Aba bagore bakomeje urugendo rw’amasaha 24 n’imodoka berekeza mu majyepfo muri Crimea. Bari hafi yaho barahagaze ngo baruhuke maze Olha Kutova w’imyaka 64 aragaharara yitura hasi ahita apfa. Nyuma y’iminsi bagenda mu modoka ya minibus, bari mu kababaro, umutima we wari wacogoye. Save Ukraine ubu irimo kugerageza kugarura ivu rya Olha, hamwe n’umwuzukuru we.

Amaherezo Alla yageze kuri cya kigo umuhungu we arimo.

Ati: “Umwanya nabonye umwana wanjye aza yiruka ansanga mu marira, byanyibagije byose twaciyemo.”

Umuhungu we yarambwiye ati: “Byari byiza cyane”.

Save Ukraine yafashije kugarura abana 31 uwo munsi kandi benshi bavuze ko abakuriye ikigo barimo bavugaga ko bagiye kubohereza mu bigo byo mu Burusiya, bikabatera ubwoba.

Bavuga ko mbere babanje gufatwa nabi, ariko bakagaburirwa bikwiye kandi bakambikwa. Gusa muri iki gice kigenzurwa n’Uburusiya bagafatwa kandi bakigishwa nk’Abarusiya. Ubwo abategetsi bavuye i Moscow babasuraga aba bana bahagararaga ku ibendera ry’Uburusiya bakaririmba indirimbo y’icyo gihugu.

Mu Ukwakira (10), ubutegetsi bwafashe Kherson bwatangaje video y’ibihe nk’ibyo kuri Telegram. Indirimbo y’igihugu y’Uburusiya ivuga mu ndangurura majwi, ibendera rizamuka ariko iminwa y’abana itanyeganyega.

Uwafataga amashusho yashidutse abona umwana w’umukobwa we wapfutse amatwi ngo atumva iyo ndirimbo. Byari bitagifite igaruriro, bakora zoom kuri we.

Gutaha

Hashize ibyumweru bicye atashye, nahamagaye Alla i Kherson. Mu byishimo kuri telephone ati: “Ibintu byose ubu byararangiye ubwo twari tugeze hano”.

Yemera ko mbere na mbere hari uburakari ku bagore bohereje abana babo kuruhuka mu gace kagenzurwa n’Uburusiya.

Danylo amaherezo yongeye gusubirana na nyina Alla
Insiguro y'isanamu, Danylo amaherezo yongeye gusubirana na nyina Alla

Mu rugo iwabo, Danylo yongeye kubasha gukina na murumuna we no kwiga kuri ‘online’ mu rurimi rwabo. Ariko mu gihe nta internet iri mu nzu yabo, Alla agomba kujya mu mujyi akajya kuri wi-fi gukora ‘download’ y’ibyo umuhungu we akeneye kwiga, kandi ibyo biteye inkeke.

Kuva Abarusiya bakwirukanwa muri Kherson, bakomeje kugerageza kwihorera kuri uyu mujyi aho bari hakurya y’umugezi.

Alla, uvuga ko inzu ye iri kure y’ibirindiro by’ingabo z’Uburiya no hanze gato y’umujyi, ati: “Bohereza ibisasu kuva mu gitondo kugeza nijoro.” Nta gahunda bafite yo kugenda.

Danylo aracyari muri ‘group chat’ y’abana bari kumwe kuri Crimea ndetse n’abari basigaye abenshi baragaruwe. Ariko avuga ko hari batanu boherejwe mu bigo biri mu Burusiya.

Abana bagifitwe n'ababatwaye

Mu cyaro cyo mu Budage, Sasha yagize umwanya wo kwinjira mu buzima bushya n’ishuri rishya, ariko Tetyana biracyamugoyeho kwinjira mu buzima bushya.

Mu nzu arimo, aracyafite ibimuhangayikishije, avuga ko umuhungu we mukuru akiri muri Ukraine ategereje guhamagarwa ngo ajye ku rugamba igihe icyo aricyo cyose. Tetyana yifuza kandi gusubira iwabo gusanga umugabo we, ariko Kupyansk ubu yongeye kwakamo umuriro.

Mu mpera za Mata(4), za misile z’Uburusiya zashenye ingoro ndangamateka yaho, hapfira abagore babiri. Mbere y’ibyo, ishuri Sasha yigagaho ryo mu mujyi ryarangiritse cyane ubwo misile yagwaga hafi yaryo.

Amezi umunani nyuma y’uko we n’abandi bana bashimutwaga aho ngaho, batanu baracyari mu gice kigenzurwa n’Uburusiya. Umukuru w’ikigo cy’ishuri barimo, Tatyana Semyonova, yarabinyemereye ubwo namuhamagaragara.

Sarah Rainsford wa BBC yabashije kuvugana n'ukuriye kiriya kigo cy'ishuri kuri telephone
Insiguro y'isanamu, Sarah Rainsford wa BBC yabashije kuvugana n'ukuriye kiriya kigo cy'ishuri kuri telephone

Natunguwe nuko ubu yemeye kuvuga, ariko telephone yo mu Burusiya nakoresheje yaramutunguye, ndetse n’ibibazo byanjye.

Semyonova yavuze ko nta muntu wigeze abavugisha kuri aba bana batanu, ibyo tuzi ko atari ukuri, kandi ashimangira ko yahita abasubiza igihe ababyeyi babo bemewe n’amategeko baza kubatwara.

Ariko ibyo bishobora kudakunda: abantu batandukanye bambwiye ko abo bana “bafatwa nk’impfubyi”, zifite ababyeyi bariho ariko batemerewe cyangwa badashoboye kubitaho.

Mubajije impamvu Uburusiya bufata abana nta ruhusa muri Ukraine, ariko bugasaba umurundo w’ibyangombwa ngo bubasubize, Tatyana Semyonova ntiyavuze menshi.

Yarasubije ati: “Ibyo bindebaho iki? Ntabo nazanye hano.”

Ku rubuga rw’iri shuri ry’i Perevalsk, hariho ifoto nini y’uyu muyobozi waryo. Hariho kandi amafoto ya Artem, wigana na Sasha, n’ikirango cya Z.

Sasha abasha kumenya abandi bana babiri bakibura b’i Kupyansk ku mafoto y’iri shuri: Sofiya na Mikita, bambaye imyenda bari ku karasisi mu kwizihiza umunsi w’ingabo z’Uburusiya.

Nabajije nyina wa Sasha icyo atekereza ku nyandiko yo guta muri yombi perezida w’Uburusiya.

Tetyana Kraynyuk atazuyaje ati: “Si Putin gusa, n’abantu be b’ingenzi – abakomanda bose – bakwiye kuburanishwa kubyo bakoreye aba bana.

“Ni ubuhe burenganzira bari bafite [mu gutwara abana]? Ni gute twari kubasubirana? Ntacyo bari bitayeho.”