'Turiteguye gutangira igitero' – Ukraine

Ahavuye isanamu, EPA
- Umwanditsi, James Landale
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC kuri diplomasi, uri i Kyiv
Umwe mu bategetsi ba Ukraine bo hejuru cyane mu rwego rw'umutekano yabwiye BBC ko iki gihugu ubu cyiteguye kugaba igitero cyo kwigaranzura abasirikare b'Uburusiya, kimaze igihe gitegerejwe.
Oleksiy Danilov, umunyamabanga w'akanama k'umutekano n'ubwirinzi ka Ukraine, ntiyavuze itariki icyo gitero kizaberaho.
Kigamije kwisubiza ubutaka bwa Ukraine bwafashwe n'abasirikare b'Uburusiya, kuva Perezida Vladimir Putin yagaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.
Danilov yavuze ko icyo gitero gishobora gutangira "ejo, hirya y'ejo cyangwa mu cyumweru kiri imbere".
Yaburiye ko leta ya Ukraine "itemerewe gukora ikosa" kuri icyo cyemezo cyo kugaba igitero kuko uyu ni "umwanya w'amateka" kandi "tudashobora gutakaza".
Nk'umunyamabanga w'ako kanama, Danilov ari mu mwanya w'izingiro ry'urugamba muri guverinoma ya Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yo muri iki gihe cy'intambara.
Iki kiganiro kidakunze kubaho yagiranye na BBC, cyahagaze kitarangiye ubwo yari yakiriye ubutumwa bwo kuri telefone yari yohererejwe na Perezida Zelensky, amusaba kujya mu nama yo kuganira ku gitero cyo gutsinsura abasirikare b'Uburusiya bari muri Ukraine.
Muri icyo kiganiro na BBC, Danilov yanemeje ko bamwe mu bacanshuro b'Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner barimo kuva mu mujyi wo mu burasirazuba wa Bakhmut, wabereyemo urugamba rwa mbere rwamenetsemo amaraso menshi – ariko yongeyeho ko barimo "kwisuganyiriza ahandi hantu hatatu" kandi "ntibivuze ko bazahagarika kurwana natwe".

Danilov yanavuze ko "atuje cyane" ku kuba Uburusiya bwatangiye kohereza intwaro za kirumbuzi muri Belarus (Biélorussie), agira ati: "Kuri twebwe, iyo si inkuru".
Ukraine imaze amezi itegura igitero cyo kugarukana (gusubirana inyuma) abasirikare b'Uburusiya.
Ariko byayisabye igihe gihagije cyo guha imyitozo abasirikare bayo no kubona ibikoresho bya gisirikare yahawe n'ibihugu by'inshuti zayo byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika).

Ahavuye isanamu, Getty Images
Hagati aho, abasirikare b'Uburusiya na bo bamaze igihe bategura ubwirinzi bwabo.
Hari byinshi birimo guharanirwa kuko leta ya Ukraine icyeneye kwereka abaturage b'iki gihugu – n'inshuti zayo zo mu burengerazuba – ko ishobora kumenera mu mirongo y'ubwirinzi y'Uburusiya, igahindura uko ibintu bimeze ubu ku rugamba ndetse ikisubiza bumwe mu busugire bw'iki gihugu.
Danilov yavuze ko abasirikare ba Ukraine bazatangira igitero igihe ba komanda (abakuru b'ingabo) bazaba babona "dushobora kugera ku musaruro mwiza cyane muri icyo gihe cy'intambara".
Abajijwe niba abasirikare ba Ukraine biteguriye icyo gitero, yasubije ati:
"Buri gihe duhora twiteguye. Nkuko twari twiteguye kurwana ku gihugu cyacu igihe icyo ari cyo cyose. Kandi si ikibazo cy'igihe.
"Tugomba kumva ko umwanya w'amateka twawuhawe – n'Imana – ku gihugu cyacu [umwanya] tudashobora gutakaza, kugira ngo tube koko igihugu cyigenga, kinini cy'i Burayi".
Yongeyeho ati: "[Igitero] Gishobora kuba ejo, hirya y'ejo cyangwa mu cyumweru kiri imbere".










