Amashusho y’icyogajuru arerekana uko Uburusiya bwiteguye igitero cya Ukraine

- Umwanditsi, Daniele Palumbo & Erwan Rivault
- Igikorwa, BBC Verify
Amashusho y’icyogajuru BBC yakoreye isesengura yagaragaje imyiteguro ikomeye yubatswe n’Uburusiya mu kwitegura igitero cyo guhindukirana bivugwa ko kirimo gutegurwa na Ukraine.
Icyo gitero gishobora kuba gusuzuma gukomeye ubushobozi bw’igisirikare cya Ukraine ko gishobora kugira ibyo kigeraho gihereye ku ntwaro cyahawe n’ibihugu by’iburengerazuba.
Mu kwiga ku mashusho amagana y’icyogajuru, BBC yabonye impinduka zabaye kuva mu Ukwakira (10) gushize mu kubaka imihora (umugazo) n’imyobo y’ubwirinzi mu bice Uburusiya bwafashe mu majyepfo ya Ukraine.
Aha hantu hane haratanga ishusho y’uburyo Uburusiya bwiteguye igitero cyo kwigaranzura cya Ukraine, n’igitegereje ingabo za Ukraine.
1. Umwaro w’uburengerazuba wa Crimea

Uyu mwigimbakirwa wafashwe n’Uburisiya mu 2014 wari uzwi cyane ku mahoteli n’amacumbi yari ku mwaro. Ubu ku ntera ya 25 km uwo mwaro uriho ibikora by’ubwirinzi bwa gisirikare byubatswe n’Abarusiya.
Ifoto iri hepfo yerekana ko ku mwaro w’uburengerazuba ahantu hasigaye umucanga gusa ari ahari imanga cyangwa imisozi.
Icya mbere kiboneka ku mwaro ni “amenyo ya dragon” : ni amabimba y’isima afite ishusho y’umutemeri yubakiwe kubuza ibifaru n’izindi modoka za gisirikare gutambuka.
Inyuma yayo hari imihora ihisha abasirikare n’ibikoresho ku buryo abaje batabibona. Indaki (imyobo minini yo kwihishamo) nyinshi nazo zishobora kuboneka kuri iyo mihora.
Amabango y’ibiti n’imashini zicukura biboneka kuri uwo mwaro bitanga ishusho ko imirimo yari igikomeje ubwo aya mafoto yafatwaga muri Werurwe(3).
Inzobere zimwe mu bya gisirikare zivuga ko ubu bwirinzi ari ubwo gukanga Ukraine ngo ntihirahire itera Crimea iciye mu nyanja.
2. Tokmak
Umujyi muto wa Tokmak uri ku muhanda w’ingenzi mu majyepfo ashyira uburasirazuba niho ingabo za Ukraine zishobora kwifashisha mu gutandukanya Crimea n’ibindi bice Uburusiya bwafashe muri Ukraine.
Hari amakuru ko abaturage b’abasivile ba Ukraine bahabaga bahavanywe kugira ngo uyu mujyi uhinduke uw’ibikorwa bya gisirikare gusa. Ibi byaha abasirikare uburyo bwo kugera ku bufasha no kugera ahantu ho guhungira bibaye ngombwa.

Ishusho y’icyogajuru irerekana amahuriro y’imihora iri ku mirongo ibiri yacukuwe mu majyaruguru ya Tokmak – icyerekezo Ukraine ishobora gutera iturutsemo.
Hejuru kuri iyi foto hariho icyobo cyo kurwanya ibifaru. Iki kiba ubusanzwe gifite nibura 2.5m z’ubujyakuzimu ari umutego ku gifaru cy’umwanzi kigerageje gutambuka.

Inyuma y’icyo cyobo hari imirongo myinshi ‘y’amenyo ya dragon’ hamwe n’iyindi mihora.
Gusa ingabo za Ukraine zishobora guhura n’indi mitego myinshi kurushaho.

Birashoboka cyane ko za mine zategwa hagati y’iriya mihora, nk’uko inzobere Mark Cancian wo mu kigo Center for Strategic and International Studies abivuga.
Ati: “Imbuga zitezemo mine ni uburyo busanzwe mu kwirinda, Abarusiya barazikoresheje cyane muri iyi ntambara.”

3. Umuhanda mugari wa E105
Umurongo w’ibyobo by’imitego y’ibifaru iragenda ikareshya na 35km ku muhanda mukuru wa E105 mu burengerazuba bwa Tokmak.

E105 ni umuhanda w’ingenzi cyane, uhuza agace ka Melitopol gafitwe n’Uburusiya kari mu majyepfo n’umujyi wa Khakiv mu majyaruguru, ugenzurwa na Ukraine. Uruhande rugenzura uwo muhanda rushobora gutambutsa ingabo muri ako gace birworoheye.
Igihe ingabo za Ukraine zagerageza gukoresha uyu muhanda, Uburusiya bushobora kuzicogoza bukoresheje imbunda za muzinga ziri inyuma y’ubwirinzi bawushyizeho.
Mark Cancian avuga ko ingabo z’Uburusiya ariko zinazi neza kadndi zitinya ibikoresho bya gisirikare birimo imodoka z’imitamenwa Ukraine iheruka kubona.
4. Rivnopil, amajyaruguru ya Mariupol
Icyambu cya Mariupol ni ahantu h’ingenzi hafite n’Uburusiya hahuza uburasirazuba n’umwigimbakirwa wa Crimea hose bagenzura. Aha kandi habaye isibaniro rikomeye mu gihe cy’amezi menshi y’iyi ntambara.
Kuba Uburusiya bwiteze ko Ukraine izagerageza kuhisubiza, BBC yanzuye kwiga ku duce dukikije uyu mujyi – ibasha kubona ubwirinzi bw’imihora yubatse nk’uruziga.
I Rivnopil umuhana muto muri 55km mu majyaruguru ya Mariupol, hari iyi mihora ishobora gutuma abasirikare bahikinga bakanabasha gutambutsa imbunda nini za muzinga kugira ngo zirase mu byerekezo abazikoresha bashaka.

Aya mashusho yerekana ko Uburusiya bwiteguye kurwana ku butaka yafashe kurusha uko bikekwa.
Inzobere zivuga ko ingabo za Ukraine zishobora gukoresha amashusho nk’aya y’ibyogajuru na za drones, mu kubona ubu bwirinzi no kwiga ku kuburenga.
Alexander Lord wo mu kigo cy’ubujyanama Sibylline Ltd avuga ko Abarusiya bashobora kugerageza kuyobereza ingabo za Ukraine mu bice bimwe na bimwe “bitezemo za mine nyinshi kandi zishobora kuraswaho za mizinga”.
Amashusho y’icyogajuru yerekana neza ubwirinz buboneka – ariko ibi bishobora kuba no mu mugambi w’Uburusiya.










