Frank Habineza nawe yatanze inyandiko zo kwiyamamaza

Frank Habineza
Insiguro y'isanamu, Frank Habineza azahagararira ishaka riharanira ibidukikije mu matora ya perezida

Umudepite Frank Habineza yatanze inyandiko zo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa karindwi.

Uyu mugabo wiyamamaza mu izina ry’ishyaka riharanira ibidukikije , abaye uwa kabiri nyuma ya Paul Kagame ushyikirije inyandiko zo kwiyamaza.

Afite icyizere?

Frank Habineza avuga ko afite icyizere cyo kwitwara neza kurusha mu matora aheruka kuko ishyaka rye rimaze kugira uburambe.

Frank Habineza yagize ati: ''Mu mwaka wa 2017 ishyaka ryacu ryari rimaze imyaka 4 gusa ryemewe. Ubu twarakuze bihagije.

''Ikindi twashoboye gutsindira imyanya mu nteko ishingamategeko ndetse no muri sena. Ndibaza ko tuzitwara neza kurusha uko byagenze muri 2017''.

Uburambe nibwo buha Green Party icize kurusha 2017
Insiguro y'isanamu, Ishaka riharanira ibidukikije rifite icyizere mu matora ya 2024

Hari ibindi Habineza agomba gushikiriza

Habineza wiyamamariza kuyobora U Rwanda ku nshuro ya kabiri yerekanye inyandiko zirimo icyemezo cy’ishyaka kimwemerera kurihagararira n’icy’uko atigeze afungwa.

Ntiyashoboye ariko kwerekana icy’uko adafite ubundi bwenegihugu butari ubw’U Rwanda.

Habineza wigeze kugira ubwenegihugu bwa Suede yabwiye Komisiyo y’amatora ko yamaze kubureka kandi ko yari yarabyerekanye ubwo yiyamamazaga mu matora aheruka.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Gusa iki cyangombwa ngo kigomba gutangwa igihe cyose umukandida yiyamamaza.

Nk’uko byavuzwe na Perezida wa Komisiyo y’Amatora Madame Oda Gasinzigwa, ngo Frank Habineza aracyafite amahirwe yo kugaragaza iki cyangombwa mu gihe cyose hazaba hataratangazwa urutonde rw’abemerewe guhatana.

Mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu myaka irindwi ishize na bwo Habineza yari yiyamamaje, cyakora ntiyashobora no kugeza ku ijwi rimwe ku ijana.

Ishyaka riharanira kurengera ibidukikije Green Party ryongeye kwiyemezsa gutanga umukandida waryo , mu gihe andi arimo n’amaze igihe avutse yamaze gutangaza ko azashyigikira Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.

Amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa karindwi akazabera rimwe n’ay’abagize inteko ishingamategeko .

Uretse abamamazwa n’amashyaka , hari n’abakandida bigenga biyemeza kwiyamamaza ku giti cyabo.

Amahirwe kuri aba ariko ntakunze kuba menshi kuko nta mukandida uratsindira umwanya yiyamamaje ku giti cye.