Rwanda -Amatora: Kagame yatanze kandidatire ye ngo yiyamamaze ku nshuro ya kane

Ibumoso ni Oda Gasinzigwa ukuriye komisiyo y'amatora mu Rwanda na Paul Kagame iburyo, mu muhango wo kumugezaho kandidatire ye nk'umukandida wa FPR-Inkotanyi

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, Ibumoso ni Oda Gasinzigwa ukuriye komisiyo y'amatora mu Rwanda na Paul Kagame iburyo, mu muhango wo kumugezaho kandidatire ye nk'umukandida wa FPR-Inkotanyi

Perezida Paul Kagame yabaye uwa mbere washyikirije ibyangombwa bisaba ko yemererwa kuba umukandida ku mwanya asanzweho wa perezida w’u Rwanda.

Aherekejwe n’umugore we Jeannette Kagame, n’umunyamabanga w’ishyaka FPR-Inkotanyi, n’abandi, Paul Kagame yakiriwe na perezida wa komisiyo y’amatora Oda Gasinzigwa amushyikiriza inyandiko z’ibisabwa n’iyo komisiyo.

Igihe cyo kwakira abasaba kuba abakandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika cyangwa depite cyatangiye uyu munsi ku wa gatanu, kizamara hafi ibyumweru bibiri.

Abandi bakandida bitezwe gutanga kandidatire zabo muri ibi byumweru bibiri barimo nka Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, n'umukandida wigenga Diane Rwigara, bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu mitwe ya politike irenga gato 10 yemewe mu Rwanda, FPR-Inkotanyi n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, ni yo kugeza ubu yavuze ko azagira abakandida perezida muri aya matora, ayandi arimo asanzwe azwi cyane nka PSD na PL, yamaze kwemeza ko azashyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Perezida Kagame yaherekejwe n'umugore we Jeannette Kagame n'umukuru wungirije w'ishyaka FPR-Inkotanyi Consolée Uwimana uri hagati inyuma

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, Perezida Kagame yaherekejwe n'umugore we Jeannette Kagame, n'umukuru wungirije w'ishyaka FPR-Inkotanyi Consolée Uwimana uri hagati inyuma

Paul Kagame, w’imyaka 66, agiye kwiyamamariza manda ya kane nk’umukuru w’igihugu. Kuri manda eshatu zabanje, yatorwaga ku majwi ari hejuru ya 90%, kandi bamwe babona ko n’uyu mwaka ibizava mu matora bishobora kudatandukana cyane n’ayabanje.

Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari bifuje kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu kwa karindwi ntibemerewe kubera impamvu z’amategeko avuga ko bafite ubusembwa bwo kuba barafunzwe igihe kirenze amezi atandatu, ibyo bo baregeye bavuga ko bagombaga kuba barabukuweho.

Abantu bagera kuri miliyoni 9.5 barimo miliyoni ebyiri bashya bagize imyaka 18 ibemerera gutora, nibo bazatora abadepite na perezida wa repubulika muri Nyakanga(7).

Komisiyo y’amatora ivuga ko ibyavuye mu matora bya burundu bizatangazwa tariki 27 z’uko kwezi muri uyu mwaka.