Korea ya Ruguru irahakana guha intwaro Uburusiya

Perezida Kim Jong-un na Vladimir Putin baheruka guhura mu 2019

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Perezida Kim Jong-un (ibumoso) na Vladimir Putin baheruka guhura mu 2019

Korea ya Ruguru yatangaje ko itigeze igurisha intwaro ku Burusiya kandi ko nta migambi ifite yo kubikora mu gihe kizaza, ni nyuma y’ibyavuzwe na Amerika ko Moscow irimo kugana kuri Pyongyang mu gushakisha izindi ntwaro.

Abategetsi ba Amerika mbere bavuze ko Uburusiya bwaba burimo kugura imbunda zirasa imizinga hamwe n’imizinga ubwayo muri Korea ya Ruguru. 

Bavuze ko ibyo, hamwe no kugura intwaro zo muri Iran, byerekana ko ibihano by’i burengerazuba birimo kuzahaza igisirikare cy’Uburusiya mu ntambara yo muri Ukraine. 

Moscow icyo gihe yahakanye ibi birego. 

Urujya n’uruza urwo ari rwo rwose rw’intwaro hagati y’ibi bihugu byombi rwaba rurenze ku bihano by’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU). 

Kuwa kane, mu ijambo ryatangajwe n'ibiro ntaramakuru bya leta ya Korea ya Ruguru, KCNA, umutegetsi utatangajwe wo muri minisiteri y’ingabo y’iki gihugu, yagize ati: 

“Ntitwigeze twohereza intwaro cyangwa amasasu mu Burusiya mbere, kandi ntiduteganya no kubikora.”

Yashinje Amerika, “n’izindi ngufu ziturwanya”, gukwiza ibihuha kugira ngo bagere “ku ntego zabo za politiki n’iza gisirikare”.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu ntangiriro za Nzeri(9), umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika yavuze ko ibyo Uburusiya bwaguze muri Amerika byaba birimo “miliyoni za rokete n’imizinga”.

Ariko umujyanama wa Amerika mu by’umutekano, John Kirby, nyuma yumvikanye avuga ko uko kugura kutararangira kandi nta bihamya ko izo ntwaro zizakoreshwa mu ntambara muri Ukraine. 

Gutera Ukraine kw’Uburusiya kuva muri Gashyantare(2), kwahenze igisirikare cyabwo, nubwo gikoresha zimwe mu ntwaro zigezweho nka ‘cruise missiles’. 

Ingabo za Ukraine, zo zikoresha intwaro zohererejwe n’ibihugu by’i burengerazuba, zimaze iminsi zigaranzura iz’Uburusiya. 

Nyinshi mu ntwaro za Korea ya ruguru ni izo mu gihe cy’Abasoviyeti, ariko ifite misile zikoze nk’iz’Abarusiya.

Muri Nyakanga(7), Korea ya Ruguru yari kimwe mu bihugu bicye byemeje nka leta zigenga uturere tubiri dushyigikiwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine. 

Mu kwihimura, Ukraine yahise ihagarika imibanire yose ya dipolomasiya na Pyongyang.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yizeje kwagura “umubano wacu n’imikoranire yubaka” mu ibaruwa yandikiye mugenzi we Kim Jong-un.