"Paul Kagame, kuki udashaka ko niyamamaza?" - Diane Rwigara

Diane Rwigara

Ahavuye isanamu, DIANE RWIGARA

Diane Rwigara, umugore rukumbi wifuzaga kwiyamamariza kuba Perezida w’U Rwanda ashinja umukandida Kagame kugira uruhare mu kumubuza guhatana mu matora.

Nyuma y’aho hasohokeye urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwitoza ku mwanya wa perezida, ku rubuga rwe rwa X Diane Rwigara arabaza ati "Paul Kagame kuki udashaka ko niyamamaza?"

Akomeza agira ati: "Nyuma y’iki gihe cyose, akazi n’ukwitanga nagize, birababaje kumva ko ntari ku rutonde rw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

"Ubu bubaye ubwa kabiri unyima uburenganzira bwanjye bwo guhatana mu matora’’.

Perezida Paul Kagame

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Prezida Paul Kagame ni we uhabwa amahirwe yo kongera kuyobora u Rwanda

Ku mugoroba w'ejo, komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda yatangaje urutonde rw’agateganyo ku bifuza kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi gutaha.

Muri rusange hemejwe abiyamamaza batatu barimo Paul Kagame uhagarariye ishyaka FPR, usanzwe unayoboye igihugu. Uyu ni na we uhabwa amahirwe menshi yo kuba yakongera gutorwa.

Hari na Frank Habineza wamamazwa n’ishyaka riharanira ibidukikije, Democratic Green Party, na we wemejwe ku rutonde rw’agateganyo.

Frank Habineza

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Frank Habineza w'ishyaka Green Party nawe yemejwe by'agateganyo na komisiyo y'amatora nk'uwukwije ibyangombwa byo kwitoza

Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga na we yasohotse kuri uru rutonde.

Aba babiri bari biyamamaje no mu matora aheruka cyakora nta n’umwe wari washoboye no kugeza ku ijwi 1%.

Abantu bari bifuje kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu bari 9 muri rusange, bivuze ko 6 batemewe kuri uru rutonde.

Muri rusange abakandida batari kuri uru rutonde ngo ntibashoboye kubona ibyangombwa byuzuye nk’imikono ihagije y’ababashyigikira baturutse mu gihugu cyose.

Philippe Mpayimana ubwo yiyamamazaga mu 2017

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Philippe Mpayimana ari muri batatu bemejwe by'agateganyo na komisiyo. Kimwe na Frank Habineza mu matora aheruka ntibagejeje kuri 1%

Ngo hari abatarashoboye kwerekana ibyangombwa by’ubwenegihugu kavukire cyangwa se abatanze imyirondoro y’ababashyigikira ishidikanywaho.

Komisiyo y’amatora ivuga ko abatishimiye ibyatangajwe bashobora kujurira mu gihe kitarenze iminsi 5.

Ariko uku kujurira gushobora kutagira icyo gutanga kuko ibyangombwa birebana n’abashyigikira abakandida bidashobora kwakirwa mu gihe bitashyikirijwe Komisiyo mbere y’itariki ya 30 z’ukwezi kwa gatanu.

Biteganijwe ko urutonde ndakuka ruzatangazwa ku itariki ya 14 z’uku kwezi kwa 6, naho amatora abe ku itariki ya 14 z’ukwa karindwi ku batora bari mu mahanga, naho amatora rusange mu gihugu akazaba ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka.