Rwanda: Diane Rwigara yatanze kandidatire ye, kuri uyu munsi wa nyuma wo kuzitanga

Insiguro ya video, Reba Diane Rwigara kuri komisiyo y'amatora i Kigali n'ibyo yabwiye abanyamakuru
Rwanda: Diane Rwigara yatanze kandidatire ye, kuri uyu munsi wa nyuma wo kuzitanga
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Kugeza ubu ni we mugore wenyine wifuza kuba umukandida perezida mu matora yo mu kwezi kwa Nyakanga (7).

Mu myaka irindwi ishize kandidatire ye yaranzwe kuko itari yujuje ibisabwa nk’uko komisiyo y’amatora yabivuze.

Mu cyumweru gishize Diane Shima Rwigara yabwiye BBC ati: “Ndabyizeye ko bazayemera iyi nshuro.”