Rwanda: Abarenga 1000 batahutse bavuye mu burasirazuba bwa RD Congo

- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Abanyarwanda 1,156 ni bo bamaze gutahuka bavuye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho bari bamaze imyaka barahungiye, nkuko abategetsi babivuga.
Abo barimo 360 bamaze kugezwa mu nkambi y'agateganyo ya Kijote mu karere ka Nyabihu mu burengerazuba bw'u Rwanda, nyuma yo gutahuka bavuye mu burasirazuba bwa Congo.
Abo bambutse ku wa gatandatu, ngo bakaba basize inyuma abandi basaga ibihumbi bibiri bakiri mu kigo cy'ishami rya ONU ryita ku mpunzi (HCR) i Goma bategurwa gutaha.
Mu masaha ya mbere ya saa sita z'amanywa yo kuri uyu wa mbere, abandi 796 batahutse bambukiye ku mupaka uzwi nka 'La Corniche' (cyangwa 'Grande Barrière') mu karere ka Rubavu, mu burengerazuba bw'u Rwanda.
Bamwe mu baganiriye na BBC Gahuzamiryango batahutse ku wa gatandatu bavuga ko batashye ku bushake bwabo, cyakora ntibasobanura neza impamvu batahiye icyarimwe ari benshi.
BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa n'aba batahutse.
Uwitwa Nyiramahoro Zawadi yabwiye BBC ko yari amaze imyaka 31 avuye mu Rwanda. Ngo yagiye ahunganye n'ababyeyi be ari umukobwa mutoya, cyakora bo ngo baje gupfa asigarana na musaza we.
Yavuze ko yaje gushaka umugabo ndetse akaba ubu atahukanye abana.
Yabwiye BBC ko atahutse ku bushake kandi ko aho yashoboye kubona mu Rwanda yasanze ari heza.
Inshuro nyinshi ngo yifuje gutaha we n'umugabo we ariko bakazitirwa n'amakuru adahumuriza bumvaga ku Rwanda.
Ati: "Twagiraga ngo dushatse gutaha amakuru akaba menshi. FDLR yarasansibilizaga [yakoraga ubukangurambaga, 'sensibiliser'] ngo mu Rwanda nta mahoro ahari, ko tutabaho. Aho [M23] bamaze kubirukanira jye n'umutware wanjye dufata umwanzuro wo gutaha kuko twamenye ko mu Rwanda rwacu ari amahoro."

Andereya Uwizeyimana, umusaza w'imyaka 61, yabwiye BBC ko yari atuye ahitwa Kitchanga akora akazi k'ubuhinzi.
Mu Rwanda, Uwizeyimana avuga ko akomoka mu Rutsiro ku Kibuye (ubu ni intara y'uburengerazuba), kandi ngo ni na ho ateganya gusubira nava muri iyi nkambi ya Kijote.
Avuga ko yari amaze imyaka 31 mu buhungiro kuko yambutse mu ba mbere mu mwaka wa 1994.

Ariko se kuki hashize iki gihe cyose ataratahuka?
Ati: "Twahingaga tukeza, tukabona ubuzima buragenda. Ni cyo cyatumye tutihutira gutaha."
Cyakora ubwo namubazaga niba ashobora gusubira muri Congo, Uwizeyimana, uvuga makeya cyane, yambwiye ko bidashoboka.
Abatahutse barimo n'abakiri bato bavukiye mu burasirazuba bwa Congo.
Amani Munezero ni umusore w'imyaka 20 uvuga ko iwabo ari ahitwa Kilolirwe, muri teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu ya Ruguru. Nubwo avuga Ikinyarwanda adategwa, Amani asubiramo kenshi ko iwabo ari muri Congo.
Tumubajije niba atarigeze asaba ababyeyi gutahuka, yagize ati:
"None se nabasaba kunjyana ahantu ntigeze menya? Numvaga iwacu ari [i] Kilolirwe."

Umuyobozi w'inkambi ya Kijote Emmanuel Kayiranga avuga ko aha bahari by'agateganyo.
Mu ntangiriro ngo barandikwa, buri wese akavuga aho akomoka, ku bahibuka. Barasuzumwa ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse n'abujuje imyaka 16 bagahita bandikwa ngo bazatahane indangamuntu.
Kayiranga ati: "Barapimwa ngo harebwe uburwayi baba bafite, bagahabwa n'ibibafasha birimo ibiribwa. Igihe bazamara hano kizaterwa n'igihe ibyangombwa bizaba byamaze kuboneka. Ariko ntibazahamara igihe kinini."
Aba mbere batahutse bageze mu Rwanda ku wa gatandatu. Muri rusange bavuga ko batashye ku bushake bwabo ariko hari n'abavuga ko bashishikarijwe gutaha n'abategetsi bashya ba Kivu ya Ruguru, ni ukuvuga abo mu mutwe wa M23.
Abasaga 2000 ni bo bategerejwe mu Rwanda ariko ibihe bazaziraho ntibizwi neza.
Gusa abenshi ngo bateranyirijwe mu kigo kiri mu nkengero z'umujyi wa Goma kigenzurwa na HCR.













