Rwanda: Ikiganiro Imvo n'Imvano kw'itegeko ryemera gushyingirwa utarageza imyaka 21

Insiguro y'amajwi, Kanda hano wumve ikiganiro Imvo n’Imvano kw'itegeko ryemerera abakobwa n'abahungu gushyingirwa batarageza imyaka 21
Rwanda: Ikiganiro Imvo n'Imvano kw'itegeko ryemera gushyingirwa utarageza imyaka 21

Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 17 z'ukwa 5 mu 2025. Dukomeje uruhererekerane rw'ibiganiro nagiye gukorera i Kigali mu Rwanda. Uyu munsi turabagezaho ikiganiro kivuga kw'itegeko riherutse gushyirwaho mu Rwanda ryemerera abakobwa n'abahungu gushyingiranwa batagejeje ku myaka yari yemewe n'amategeko 21.

Mu Rwanda, ku itariki ya 18 z'ukwa 3 mu 2024 Inteko Nshingamategeko yemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko rigenga abantu n'umuryango, iri tegeko rikaba ryarahuje itegeko rigenga abantu n'umuryango n'irigenga imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe, impano n'izungura.

Itegeko ryashyizwe mu igazeti ya leta mu kwezi kwa 6 k'umwaka ushize, rivuga ko Umusore cyangwa inkumi w'imyaka 18 ashobora gushyingirwa byemewe n'amategeko.

Hari abasanga iri tegeko rizaha urubuga abasanganywe ingeso yo gusambanya abana bato ndetse rikazanadindiza imibereho y'urubyiruko mu gihe rwinjiye mu rushako hakiri kare.

Gusa hari n'abandi bashyigikiye iri tegeko bavuga ko rizakemura ibibazo nk'icy'abana baterwaga inda bakarera abana bonyine kandi abazibateye bifuzaga kubana na bo bakazitirwa n'amategeko.

Ku ruhande rw'ababyeyi naho ibitekerezo kuri iyi ngingo biratandukanye. Hari abasanga imyaka 18 ari mikeya cyane, ariko bakumva itegeko ryashyigikirwa mu gihe hari impamvu zikomeye zitanzwe.

Abatumire bacu ni Mukabunani Christine, umushingamateka wo mw'ishyaka PS Imberakuri, Geraldine Muhawenimana uzwi kw'izina rya Jerry Mugwiza, impirimbanyi y'uburenganzira bw'abakobwa n'abagore, akaba yarashyigikiye iri tegeko, Josephine Mukamusoni umwe mu babyeyi, twari twanatumiye abamaze gushakana batagejeje ku myaka 21 hamwe n'abo mu bushikirangnji bw'umuryango bwateguye iri tegeko ariko ntibashoboye kuza.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Felin Gakwaya