Ku mupaka wa Kanyaru ahahoraga urujya n'uruza mpasanze imodoka ebyiri gusa, ‘nta buzima bugihari’

Aha ubusanzwe hahoraga abant benshi n'imodoka nyinshi
Insiguro y'isanamu, Aha ubusanzwe hahoraga abantu benshi n'imodoka nyinshi
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango ku Kanyaru

Nahageze saa saba z’amanywa, ubusanzwe muri aya masaha aha habaga hari imirongo miremire y’abambuka umupaka wa Kanyaru, imodoka ntoya nyinshi, n'imodoka nini zitwaye ibicuruzwa, ubucuruzi buciriritse, n’ibindi…icyumweru hafi kimwe nyuma y’ifungwa ry’umupaka ibi byose ubu ntakihaboneka.

Ku Kanyaru ku ruhande rw’u Rwanda, nahasanze imodoka ebyiri gusa izi bita ‘taxi voiture’, ba nyirazo barambuye intebe z'imbere bariryamira barasinzira, biraboneka ko nta mugenzi bategereje.

Umwe muri aba ba-taximan ati: “Aha niho hari hatunze imiryango yacu, ubusanzwe nashoboraga gutahana nk’ibihumbi 10, ariko ubu simbona na bibiri."

Hafi yabo, abasore basanzwe batwaza imizigo iremereye abagenzi banyura kuri uyu mupaka ndababona aho bicaye bicira isazi mu jisho, kuva u Burundi bwafunga umupaka wabwo akazi kabo nabo karahagaze.

Ubusanzwe yatahanaga 10,000Frw ariko ubu avuga ko atabona na 2,000Frw
Insiguro y'isanamu, Ubusanzwe yatahanaga 10,000Frw ariko ubu avuga ko atabona na 2,000Frw

Aba basore bambwiye ko bafite impungenge zikomeye zo kubura ikibatunga mu gihe ibi bidahindutse.

Aha ku Kanyaru kandi ku ruhande rw’u Rwanda, Alice acuruza akabari n’amacumbi yakira abagenzi, nawe ubu ntakigenda.

Kugeza ayo masaha ya saa saba kuwa kabiri Alice nta mukiliya n’umwe uramugeraho nk’uko abivuga, nyamara ubundi byageraga iki gihe abantu yakiriye ari benshi.

Ati: "Twabonaga abakiliya kuko abantu binjiraga abandi bagasohoka. Abandi ni abaturage ba hano babaga bahafite akazi, none na bo bakabuze."

Yongeraho ati: "Amaherezo ndabona nza gufunga burudu."

Alice avuga ko ku gicamunsi yabaga afite abakiriya benshi biganjemo abagiye kwambuka umupaka ariko ubu nasanze nta n'umwe uhari
Insiguro y'isanamu, Nk'ayo masaha yabaga afite abakiriya benshi biganjemo abagiye kwambuka umupaka, ariko ubu nasanze nta n'umwe wahageze kuva mu gitondo

‘Igihombo ni rusange’

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ku mpamvu zigaragara, sinashoboye kwambuka ngo njye ku rundi ruhande rw’umugezi w'Akanyaru mu Burundi. Ariko nk’uko byagenze hagati ya 2015 na 2022 ubwo nanone uyu mupaka wari ufunze, abaturage b’impande zombi nibo bahazahariye.

Jean Marie Vianney Cyiza, umwe muri ba ba-taximen babiri gusa nasanze ku Kanyaru, yemeza ko ari Abanyarwanda ari n’Abarundi “igihombo ni rusange”.

Ati: “Bambutsaga [Abarundi] ibigori n’imbuto. Tukabona abagenzi ari uko Abarundi binjiye abo hakurya nabo bakakira Abanyarwanda bagiye iwabo. Byari magirirane, [ariko ubu] twese turahombye.”

Biragoye kumenya igihombo mu mibare kiva ku cyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka y’ubutaka n’u Rwanda, ariko ubushize biba abahanga mu bukungu bavuze ko igihombo kibarirwa muri miliyoni amagana z’amadorari ya Amerika.

Gusa iyo uganira n’abaturage hano ku mupaka wumva bacye ari bo basobanukiwe neza impamvu umupaka wafunzwe, si abanyapolitike kandi benshi muri bo ntibakurikirana buri kimwe mu makuru, icyibaraje ishinga ni imibereho ya buri munsi, ariko ubu yazambijwe no gufungwa kw’umupaka.

Cyiza yifuza ko abategetsi baganira uyu mupaka ugafungurwa nabo bakabona imibereho
Insiguro y'isanamu, Cyiza yifuza ko abategetsi baganira uyu mupaka ugafungurwa nabo bakabona imibereho

Cyiza ati: “Nibumvikane bongere bafungure imipaka tubone ibidutungira imiryango.”

Nubwo umupaka ufunze ku ruhande rw’u Burundi, haracyari abantu mbarwa bemererwa kwambuka bava mu Burundi cyangwa se aberekezayo.

Abakorera aha ku mupaka bambwiye ko hari Abanyarwanda bakirwa bavuye mu Burundi batashye cyangwa se Abarundi bahisemo gusubira iwabo nabo bemererwa kwambuka.

Gusa wa murongo w’amakamyo ahetse ibicuruzwa, imodoka nini za bisi, ndetse n’abagenzi benshi banyuranamo ubu ntiwamenya ko byigeze kurangwa aha ku Kanyaru.

Abo nasanze hano ku mupaka bavuga ko igihe cyose abategetsi bumvikanye umupaka ugafungurwa abaturage ako kanya bahita bongera bakagenderanira n’abo hakurya mu Burundi nk’ibisanzwe kuko bo “nta kibazo kiri hagati yacu” nk’uko babivuga.

Cyiza ati: “Icyo twifuza ni uko baganira imipaka ikongera gufungurwa.”

Umuapaka wa Kanyaru