Burundi – Rwanda: Ni inde uhombera mu gufunga imipaka?

U Rwanda n'u Burundi

Mu ijambo rye ryo gusoza umwaka ushize, Perezida Evariste Ndayishimiye yaciye amarenga ko iki gihugu gishobora kongera gufunga imipaka yacyo n’u Rwanda. Byaraye bibaye.

Icyo gihe Ndayishimiye yagize ati: “Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize basubiye kubona ikiyaga Tanganyika, basubiye kubona umukeke n’indagara none utwo twigoro twose igihugu c’u Rwanda rwemeye kubisubiza ibubisi.

“Ico twiyemeje ni uuko tugiye gufata ingingo zose kugira ngo abana b’u Burundi ntibasubire kugandagurwa n’ivyo birara.”

Abategetsi b’u Burundi bashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara guhungabanya umutekano no kwica abantu mu Burundi mu bitero biheruka. Ibyo u Rwanda rwahakanye.

Icyemezo gishya cyo gufunga umupaka nticyaje cyonyine, minisitiri Martin Nitegetse w'ubutegetsi n’umutekano mu Burundi mu nama yari yakoranyije n’abategetsi mu ntara ya Kayanza, hejuru yo gufunga imipaka y’u Rwanda yavuze ko n’Abanyarwanda badakenewe mu Burundi.

Yagize ati: “...N’ab’iwabo ntabo dukeneye, n’abari bari ngaha ku gataka twabirukanye”.

Si icyemezo cyishimiwe

Abarundi n’Abanyarwanda bavuganye na BBC kuri iki cyemezo bagaragaje ko nubwo abategetsi b’u Burundi bafite impamvu batanga bafashe iki cyemezo, bo babona ko ari intambwe igana inyuma.

Hari hashize umwaka umwe umurundi Aimé Claude Nkurunziza yongeye gutangira ubucuruzi hagati ya Kigali na Bujumbura aciye inzira y’ubutaka, nyuma y’imyaka adakora kubera nanone umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bwombi.

Mu butumwa bwanditse, Nkurunziza ari i Bujumbura yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Vyari bitanguye kugenda neza, none raba. Ibi ntawe biha inyungu, umutekano ni sawa ariko reta zompi niziyumvire no ku kungene twebwe tubaho. Nibaza ko bitari bikwiye gupfunga nanone.”

Honorine Gatesi atuye mu mujyi wa Huye mu majyepfo y’u Rwanda, nawe avuga ko hari hashize igihe gito atangiye ingendo zijya i Ngozi mu Burundi gusura abo mu muryango we babayo.

Yandikiye BBC ati: “Ubu nanone nambuwe uburenganzira bwo gusura babyara banjye, nabo ntibashobora kugera hano kandi ntituzi igihe ibi bizamara. Ubwo biheruka twamaze imyaka itanu irenga tutabona benewacu. Ni ibintu biteye agahinda.”

Hagati ya 2015 na 2022 u Burundi bwafunze imipaka yabwo n'u Rwanda

Ahavuye isanamu, RBA

Insiguro y'isanamu, Hagati ya 2015 na 2022 u Burundi bwafunze imipaka yabwo n'u Rwanda

Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaragaje ko gufunga umupaka ababihomberamo cyane ari abaturage bahahirana, ndetse n’ubukungu muri rusange bugahungabana.

Hagati ya 2015 na 2022 u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, umuturage w’u Burundi uciye inzira y’ubutaka akemererwa kujya mu Rwanda ahawe uburenganzira bwanditse na leta.

Gusa ingendo z’indege ya Rwandair ariko zijya i Bujumbura icyo gihe ntizahagaritswe, ndetse abantu bashoboye gutega indege bakomeje kugenda hagati y’ibi bihugu, ibyo bamwe bavuze ko gufunga imipaka y’ubutaka ari ugupyinagaza ab’intege nke kurusha abakomeye hatanzwe impamvu z'umutetano.

N’ubu ntibizwi niba icyemezo gishya cyo gufunga imipaka kireba iyo ku butaka gusa.

Abategetsi b’u Burundi bavuga ko icyo bashyize imbere y’ibindi ari umutekano w’abantu mu gihugu, kandi bagashinja u Rwanda ko abawuhungabanya ari ho baturuka. Ibyo leta y’u Rwanda ihakana.

Amakimbirane maremare

Uretse ibyo mu mateka, amakimbirane ya vuba hagati y’ubutegetsi bwa Gitega na Kigali ahera mu 2015 ku bagerageje guhurika ubutegetsi bw’uwari Perezida Petero Nkurunziza bari bakuriwe na Gen. Godfroid Niyombare bahungiye mu Rwanda.

Gen. Niyombare niwe mukuru mubo abategetsi b’u Burundi bakomeje kuvuga ko u Rwanda rufite ariko rudashaka gutanga ngo akurikiranwe n’ubucamanza mu Burundi. Umwaka ushize Perezida Ndayishimiye yabwiye BBC ati: “igihe cyose batarabaduha ikibazo ntikizakemuka.”

U Rwanda ntirukahakana gucumbikira bamwe mu bagerageje Coup d’Etat baruhungiyeho mu 2015, ndetse abategetsi b’u Burundi bavuga ko ibiganiro byo kubabashyikiriza umwaka ushize “byari bigeze kure”.

Gen Niyombare, umukuru mu bateye ikibazo hagati y'ibihugu byombi kuva mu 2015

Ahavuye isanamu, FDNB

Insiguro y'isanamu, Gen Niyombare, umukuru mu bateye ikibazo hagati y'ibihugu byombi kuva mu 2015

Mu cyumweru gishize, Révérien Ndikuriyo umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD, yabwiye abanyamakuru ati: “Twagira ngo biraheze, twabona ko umengo hasigaye nk’indege canke imodoka gusa, hanyuma tuza tubona birahagaze”.

U Rwanda ntacyo rwavuze kuri ibi, ntibizwi neza niba byari bigeze aho koko, cyangwa n’impamvu yabihagaritse. Ikizwi neza ni uko habaye ibiganiro kuva mu 2022 hagati y’intumwa z’ibihugu byombi, kandi umubano wasaga n’uri kumera neza, kugeza vuba aha.

Igitero cya RED-Tabara n’ikibazo cya DR Congo

Mu ntambara mu burasirazuba bwa DR Congo leta ya Gitega yashinjwe kohereza ingabo mu ibanga zigafasha mu mirwano ingabo za leta ya Kinshasa kurwanya inyeshyamba za M23. Mu gihe leta ya Kigali ivugwaho gufasha umutwe wa M23. Abategetsi b’u Burundi bahakanye ibyo, kimwe n’ab’u Rwanda.

Gusa raporo iheruka y’inzobere za ONU ivuga ko ingabo z’ibi bihugu byombi zirimo kurwana kuri buri ruhande mu zihanganye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Abasesenguzi bamwe bahuza uko ibintu byifashe muri DR Congo no guhagarara kw’aho gusubukura umubano w'u Burundi n’u Rwanda byari bigeze, ndetse no gusubira inyuma.

Igitero cya RED-Tabara mu kwezi gushize cyiciwemo abasivile mu Burundi bamwe bavuga ko cyakomye imbarutso ngo ibintu bigere aho bigeze uyu munsi.

Amaherezo ni ayahe?

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Hagati ya 2015 na 2022 ubwo imipaka y’ibi bihugu yari ifunze ubuhahirane bw’abaturage bwarahagaze, abacuruzi batari bacye ku mipaka barahombye bafunga imiryango, biragoye kubara no kumenya mu mafaranga cyangwa amadorari igihombo cyabayeho muri icyo gihe.

Inzobere mu bukungu zavuze ko iki ari cyo kibazo gikomeye cyabayeho mu mateka yibukwa ya vuba cyagize ingaruka mbi cyane ku baturage b’u Rwanda n'u Burundi.

Ubwoba ni bwinshi ko ibintu byaba bigiye kongera kumera nabi niba nta gikozwe ngo abaturage b’ibi bihugu bikibarirwa mu bikennye cyane babashe guhahirana.

Kuri Facebook, uwitwa Kevin Mugabo yanditse ati: “Ibi ni kimwe mu byerekana uko aka karere kacu kakiri inyuma. Ni gute ikibazo cya politike cyo kuri uru rwego cyambura abaturage b’ibihugu uburenganzira bwabo bw’ibanze?”

Carine Ivy kuri X (yahoze ari Twitter) ati: “Abategetsi bacu bakwiye gushyira inyungu za politike ku ruhande bagatekereza inyungu z’umuturage.”

Fabien Igiraneza kuri X nawe ati: “Ikibazo cya Congo nikitabonerwa umuti biragoye ko CPGL izabona amahoro”.

Honorine Gatesi we yabwiye BBC ati: “Ibi byose ababihomberamo ni twe rubanda rugufi. Abo bategetsi bose ntawukeneye kwambuka Akanyaru, ni twe tubikeneye.”