Dr Theoneste Niyitegeka uregwa genocide yasubiye mu rukiko

Ahavuye isanamu, BBC, Phocas Ndayizera
Dr Theoneste NIYITEGEKA usanzwe afungiwe muri Gereza ya Mpanga yageze imbere y'umucamanza w'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari kumwe n'umwunganira.
Yabwiye urukiko ko ari kenshi yandikiye Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Genocide CNLG, ayitakambira ngo imuhe inyandiko zigaragaza uko yaburanye muri Gacaca ariko ngo ntibyubahirize.
Cyakora agaragaza ko yamushyikirije gusa impapuro 2 zifotowe mu ikaye irimo izindi ariko ngo yibaza impamvu iyo kaye yo itagaragazwa kugeza ubu.
Yanavuze kandi ko ari kenshi yerekanye ko habura inyandiko zimuhamya icyaha ndetse we akanemeza ko yafunzwe nta mwanzuro werekana icyaha kimuhama cyatuma aguma ngo muri Gereza.
Iyi ngingo yari yanayiburanyeho mu rukiko rwibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga n' urwa Busasamana mu Karere ka Nyanza ariko aza gutsindwa.
Umucamanza yabajije RUKUMBI KAYIRANGA Bernard wunganira Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Genocide impamvu itarekura izo nyandiko uburana yasabye maze avuga ko bo babonye atarasobanuye neza inyandiko yashakaga, ariko ko ngo izo banamuhaye arizo babonye gusa.
Yanongeyeho ko niyo zitaboneka hari itegeko ryashyizweho inkiko Gacaca zisozwa riha uburana kuba yasaba ubushinjacyaha kongera gushakisha amakuru canke ibimenyetso bundi bushya mu gihe hari inyandiko zibwe canke zabuze mu bundi buryo.
Maitre RUKUMBI yavuze ko ikirego cyatanzwe na NIYITEGEKA ari ugutesha umwanya abakozi b'ikigo CNLG ahagarariye ko urukiko rugomba kubakira indishyi z'akababaro z'amafaranga ibihumbi 700 y'u Rwanda.
Ingano y'aya mafaranga Dr NIYITEGEKA yari yanayishyuye no mu rubanza ruheruka yatsinzwe yaburanaga n'umukuru wa Gereza afungiwemo IYABURUNGA Innocent ku ngingo Dr yari yamureze agaragaza ko yamufunze nta cyemezo kibigaragaza.
Dr NIYITEGEKA yigeze gushaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Mu W'2003 ariko ntibyamuhira, nyuma aba umwe mu bakomeje kumvikana banenga ubutegetsi bw'u Rwanda.
Dr NIYITEGEKA Theoneste yahawe igihano cy'imyaka 15 mu w'2008 ku bufatanyacyaha mu gukora Genocide muri 94 aho yakoreraga nk'umuganga ku bitaro bya Kabgayi.
Dr NIYIYEGEKA uvuga ko afungiwe akarengane ndetse n'impamvu za politike nkuko yakunze kubivuga, ararega noneho Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Genocide CNLG, avuga ko yanze kurekura inyandiko zose z'ibyo yarezwe mu nkiko Gacaca kandi ngo arizo zamufasha kumubona ubutabera yifuza.
Urukiko rwavuze ko ruzafata umwanzuro kuri uru rubanza aregamo CNLG ku 13 z'ukwezi gutaha.










