Abatishoboye batujwe 'heza' i Kigali, gusa bafite impungenge z'imibereho

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa gatatu yatashye umudugudu w'amagorofa wubakiwe imiryango igera kuri 240 itishoboye kandi yari ituye aho yari ikunze kwibasirwa n'ibiza.
Bamwe mu bimuriwe muri uyu mudugudu uri hanze gato y'umujyi wa Kigali, barashima ko batujwe heza nubwo bagaragaza n'impungenge z'imibereho yabo aha hantu hashya.
Ni umudugudu w'amagorofa wubatse ahitwa i Karama mu ibanga ry'umusozi muremure wa Kigali ahitegeye umugezi wa Nyabarongo, ufite ibyangombwa by'ibanze nk'amashuri n'ibibuga by'imyidagaduro.
Delphine Uwineza, ufite umugabo n'abana babiri, avuga ko ari amahirwe bagize guhabwa inzu y'ibyumba bibiri, akava aho bita mu manegeka bibasirwaga n'ibiza.
Mugenzi we Mariya Mukangira yabwiye BBC ko yishimiye cyane gutura ahantu hatekanye kandi heza.
Bwana Kagame yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa byinshi ubutegetsi bukora ngo buzamure imibereho y'abaturage.
Bamwe mu batujwe hano ariko bavuga ko ari kure y'aho basanzwe bashakishiriza imibereho kandi abenshi basanzwe batifashije, bityo ko bafite impungenge z'imibereho.
Umwe muri bo ati: "Jyewe n'umutware wanjye nta kazi dufite, aha ni kure y'aho twashakiraga ibyo kurya, icyo ntarasobanukirwa ni ukuntu tuzabigenza, kuko ino ntiturahamenyera ngo twabona aho duhigira nk'ibiraka".

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Imidugudu nk'uyu yubatswe n'ahandi hanyuranye mu gihugu ituzwamo abatishoboye bimuwe 'mu manegeka'.
Ikibazo kigaragara muri iyi midugudu ni imibereho y'abayituye baba bagiye kure y'aho bahingaga cyangwa bashakishirizaga ubuzima.
Bwana Kagame yasabye abahawe izi nzu kuzifata neza ariko nabo bakifata neza. Ati:"Ntabwo wafata inzu neza utabanje kwiheraho. Niko kwibohora, niko gufunguka mu mutwe".
Ubwo umunyamakuru wa BBC aheruka gusura umudugudu nk'uyu wa Horezo mu Ntara y'Amajyepfo, watashywe igihe nk'iki umwaka ushize, yasanze inzu nyinshi zirimo umunuko kuko zubakanywe imisarani y'imbere mu nzu gusa kandi nta mazi ahagije ahagera.
Mu kuwufungura, bavuze ko uyu mudugudu wa Karama wuzuye utwaye miliyari umunani z'amanyarwanda yavuye mu isanduku ya Leta.

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA










