Imiryango 100 yatashye amajyambere mu karere ka Muhanga

Abanyarwanda batashye umudugudu w'ikitegererezo ufite ibyangombwa byose ugomba gucumbikira imiryango igera ku ijana yari isanzwe ituye nabi.
Umudugudu wa Kijyambere watashywe uyu munsi uri mu karere ka Muhanga mu ntara y'amajyepfo.
Uyu mudugudu wuzuye ni agace gato k'igisubizo cy'imiturire kuko hirya no hino mu gihugu abaturage batuye ahantu hatabereye.
Imiryango 100 igizwe n'abaturage bagera kuri 900 ni yo igomba kwimurirwa muri uyu mudugudu.
Aka ni agace gakunze kurangwamo Ibiza bikomeye cyane cyane mu gihe cy'imvura.
Imisozi iramanuka igahitana amazu n'imirima y'abaturage .
Wubatse mu gace k'imisozi miremire ya Ndiza irangwa n'ubuhaname bukabaka m 2500 z'ubutumburuke.
Ayo mazu yujuje ibyangombwa byose uhereye ku mazi, amashanyarazi ndetse n'ibindi bisabwa ku nyubako zihuje n'igihe.
Uwu mudugudu watashwe umunsi udasanzwe mu buzima bwa politike y'Urwanda
Umukuru w'Urwanda Paul Kagame yavuze ko umunsi wo kwibohoza ugomba kurangwa no kumurika ibikorwa by'iterambere.
Perezida Kagame yasaba abanya Rwanda kudasubira mu mateka y'urugamba rw'amasasu rudakenewe.
Taliki ya 4 z'ukw'indwi, Urwanda rusoza iminsi 100 y'ukwibuka abacitse kw'icumu mu gihe cya jenoside.
Abaturage bose bimuriwe muri uyu mudugudu ni abari mu duce tw'amanegeka aho bari bubatse ku buryo bahora bikanga guhitanwa n'ibiza .
Madame Antonia Musabyimana ni umwe mu bagize amahirwe yo gutuzwa muri aya mazu yuzuye.
Avuga ko akize byinshi, ko yizeye ubuzima bwiza ku bana be.
Aya mazu yose yatwaye akayabo ka miliyari 21 z'amanyarwanda.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umukuru w'igihugu Paul Kagame watashye aya mazu yavuze ko iki gikorwa kinjira mu cyerekezo cy'igihugu cyo kwinjira mu rugamba rw'iterambere .
Uyu mudugudu watashywe uje kugabanya igice gito cy'ibibazo by'imiturire bigaragara hirya no hino mu gihugu.
Imiturire mibi ikunze kwitwa iy'amanegeka iravugwa mu gihugu cyose.
Hashize igihe, inyubako zimwe zihitanye ubuzima bw'abazituyemo.
Mu mezi 2 ashize, intara y'uburengerazuba yabaruye amazu asaga 1000 yatwawe n'amazi.
Abantu basaga 100 bishwe n'imyuzure.
Mu mujyi wa Kigali naho amazu menshi yarasenyutse ndetse bamwe mu baturage bahatakariza ubuzima .
Kuri ubu ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwategetse abatuye ahantu hafatwa nk'amanegeka kuhimuka mu rwego rwo kwirinda abatakaza ubuzima.
Gusa iki gitekerezo gisa n'ikitishimirwa hose kuko abimurwa basabwa kugenda nyamara batagaragarijwe aho bagomba kwerekeza .










