Carl Tundo wo muri Kenya yegukanye isiganwa ry'imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Carl Tundo wo muri Kenya utwaye VW Polo R5 ni we wegukanye isiganwa ry'imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally ryarangiye kuri iki cyumweru.
Tundo afatanya na Jessop Timothy mu modoka ya VW POLO R5 barangije iri siganwa ryari rifite imizenguruko ingana n'ibirometero bisaga 180 bakoresheje isaha 1:29:57. Ryaberaga i Bugesera mu burasirazuba.
Barushije igihe cy'iminota 2 gusa Peter Karan na we wo muri Kenya utwaye imodoka ya Ford Fiesta.
Abanyarwanda Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude batwara Subaru Impreza, barangije iryo siganwa bari ku mwanya wa 4.
Din Imtiaz afatanyije na Alain Rukundo b'i Burundi batwaye Subaru Impreza, baje ku mwanya wa 5.
Imodoka 11 ni zo zashoje irushanwa ku modoka 15 zari zaryitabiriye z'abasiganwa baturuka mu bihugu by'u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda n'Afurika y'epfo.
Carl Tundo, w'imyaka 48, ni we ugomba kwegukana umwanya wa mbere muri Afurika.

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Isiganwa ryo mu Rwanda ni ryo ribanziriza irya nyuma ku rutonde rw'amasiganwa yo ku rwego rw'Afurika uyu mwaka.
Mbere yuko haba isiganwa rya nyuma rizabera mu gihugu cy'Afurika y'epfo, Carl Tundo yamaze kwegukana umwanya wa mbere muri Afurika nubwo atakwitabira irushanwa rya nyuma kuko kugeza ubu afite amanota 120.
Ni mu gihe umukurikiye, Umunya-Afurika y'epfo Guy Botterill, agifite amanota 73, akaba ku munsi w'ejo atarashoboye gukomeza kuko imodoka ye yagize ikibazo.










