Marta yaciye umuhigo w’ibitego byinshi mu bagabo n’abagore mu gikombe cy’isi

Ahavuye isanamu, Getty Images
Marta yatsinze igitego cya 17 mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi aha ikipe ye ya Brezili kugera muri 1/8 cy'irangiza ariko anaca umuhigo w'isi muri iyi mikino.
Brezili yatsinze Ubutaliyani igitego 1-0 ihita ifata umwanya wa gatatu mu itsinda C - igitego cya penaliti ya Marta w'imyaka 33 y'amavuko wahise aca ku Mudage Miroslav Klose banganyaga ibitego 16 mu mikino nk'iyi.
Ubutaliyani ni ubwa mbere muri iri tsinda ku kinyuranyo cy'ibitego.
Muri 1/8 Brezili ishobora guhura n'Ubufaransa cyangwa Ubudage bitewe n'uko imikino ya nyuma mu matsinda irangira muri iki cyumweru.
Nk'ikipe ya mbere mu itsinda, Ubutaliyani buzakina n'ikipe ya gatatu muri 1/8, izaba ari Ubushinwa cyangwa Nigeria.
Brezili yakomeje ariko imbere harakomeye
Iyi kipe ni ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya igeze mu mikino ya 1/8 cy'igikombe cy'isi.
Uyu mwaka Brezili yagowe no kuhagera kuko yatsinze 3-0 Jamaica ku mukino wa mbere, nyuma itsindwa umukino wa kabiri n'ikipe "The Matildas" ya Australia (2-3) ariyo mpamvu yari ifite akazi gakomeye imbere y'Ubutaliyani mu ijoro ryakeye.
Brezili yakinnye n'Ubutaliyani isabwa kunganya ngo ikomeze ariko Marta, umukinnyi wabaye uwa mbere ku isi inshuro esheshatu, abasha kubaha intsinzi.
Mu itsinda C Ubutaliyani, Australia na Brezili zose zifite amanota atandatu nyuma yo gutsinda imikino ibiri zigatsindwa umwe, Jamaica iyo ikaba yarasezerewe.
Bitewe n'uko imikino mu matsinda iza kurangira, Brezili izahura n'ikipe y'Ubufaransa buri iwabwo cyangwa Ubudage muri 1/8, amakipe yo ataratsindwa muri iri rushanwa.










