Mahrez yatsindiye igihembo cya BBC 2016
Riyad Mahrez wo muri Aligeriya, ni we watoranyijwe nk'umukinnyi mwiza muri Afurika, yegukana igihembo gitangwa na BBC.
Mahrez, umunya-Alijeriya ukina asatira izamu mu ikipe ya Leicester ya hano mu Bwongereza, ni we mukinnyi wenyine utarigeze ahatanira iki gihembo mbere.

Ahavuye isanamu, Mark Harvey
Umwaka ushize w'imikino, Mahrez yabaye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu gihugu cy'Ubwongereza.
Mahrez ufite imyaka makumyabiri n'itanu y'amavuko, yatsinze ibitego cumi na birindwi muri shampiyona ndetse anatorwa nk'umukinnyi w'umwaka n'ishyirahamwe rw'abakinnyi b'umupira w'amaguru babigize umwuga - aba Umunyafurika wa mbere utsindiye icyo gihembo.
Nyuma yo guhabwa igihembo Mahrez yabwiye BBC ko kimushimishije cyane.
Yagize ati:
"Bivuze byinshi kubera ko birumvikana ko ndi Umunya Afurika kandi ntekereza ko ari ikintu cy'ingenzi ku mukinnyi wa Afurika, ubwo rero ndishimye, ntewe ishema no kugihabwa."

Ahavuye isanamu, Mark Harvey
Uyu mukinnyi watowe n'abafana nk'Umunya Afurika warushije abandi, yanavuze ko agiye gukoresha iki gihembo akomeza gukina neza.
"Ni byiza guhabwa ibihembo kandi ku bakinnyi ba Afurika ni ishema rikomeye. Ubwo rero ngomba gukomeza ntera imbere mu mupira wanjye nzareba icyo nshobora gukora."
Yanagaragaye mu ikipe y'igihugu ya Alijeria batsindira kwitabira imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu cy'umwaka wa 2017.












