Trump avuga ko atishimiye ibitero byishe abantu Uburusiya bwagabye kuri Kyiv

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Seher Asaf
- Igikorwa, BBC News
Perezida w'Amerika Donald Trump yavuze ko atishimiye ibitero by'Uburusiya byishe abantu mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, avuga ko Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin akwiye "guhagarika" - ariko ntiyavuze niba hari ingamba yindi ishobora gufatirwa Uburusiya.
Mu ijoro rishyira ku wa kane, ibitero Uburusiya bwagabye kuri Kyiv byishe abantu nibura 12, bikomeretsa abandi 90.
Perezida w'Amerika yavuze ko arimo "kotsa igitutu cyinshi" impande zombi kugira ngo zirangize intambara yo muri Ukraine, nyuma y'ibyo bitero bya mbere byiciwemo abantu benshi i Kyiv kuva muri Nyakanga (7) umwaka ushize.
Iyi ni yo mbogamizi nshya ibayeho mu bikorwa bigamije kugera ku masezerano y'amahoro hagati y'ibihugu byombi - ikintu Perezida w'Amerika yavuze ko azashobora gukora byihuse mu gihe yiyamamazaga mu matora yo mu mwaka ushize.
Mu kunenga Putin kudakunze kubaho, Trump yanditse ku rubuga Truth Social ati: "Si ngombwa, kandi bibaye mu gihe kibi cyane. Vladimir, HAGARIKA!"
Icyo gitero cyabaye mu gihe igitutu kirimo kwiyongera kuri Ukraine no kuri Perezida wayo Volodymyr Zelensky kugira ngo yemere ko Uburusiya butwara ubutaka bwayo nka kimwe mu bigize amasezerano y'amahoro.
Ku wa kane, Trump yagaragaye ari kumwe na Minisitiri w'intebe wa Norvège Jonas Gahr Støre mu biro bya Perezida w'Amerika (White House), ndetse Trump avuga ko "nta buyoboke ku muntu uwo ari we wese" afite, avuga ko "ubuyoboke" bwonyine abufite ku "kurokora ubuzima".
Nubwo yemeye ko abangamiwe na Putin, Trump yavuze ko azategereza icyumweru akareba "niba tugera ku masezerano" - ariko ko "[hari] ibintu bizaba" niba kumisha ibisasu kudahagaze.
Kuri uyu wa gatanu, Steve Witkoff, intumwa yihariye ya Trump, yitezwe kugirana ibiganiro na Putin i Moscow mu murwa mukuru w'Uburusiya.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasubije kuri ibyo bitero ubwo yari ari mu ruzinduko muri Afurika y'Epfo ku wa kane, avuga ko yumva Amerika ishobora gukoresha imbaraga kurushaho ku Burusiya kugira ngo agahenge kaboneke.
Zelensky yabwiye abanyamakuru ati: "Twemera ko niba igitutu kirushijeho gukoreshwa ku Burusiya, tuzashobora gutuma aho duhagaze higira imbere kurushaho."
Abajijwe niba ashobora kwemera kugira ibyo ahara (yigomwa), Zelensky yavuze ko no kuba Ukraine yiteguye kugirana ibiganiro n'Uburiya ubwabyo ari "icyo kwigomwa kinini cyane", ndetse ko "agahenge kagomba kuba intambwe ya mbere".
Yongeyeho ati: "Niba Uburusiya buvuze ko bwiteguye kureka kurasa, bugomba guhagarika ibitero binini cyane kuri Ukraine. Ni Abanya-Ukraine barimo kurambirwa kwihangana, kuko ni twebwe turimo kugabwaho ibitero, nta wundi wundi."
Icyo gitero cyatumye Zelensky agabanya igihe cy'uruzinduko rwe asubira mu gihugu.
Mu kiganiro 'Face the Nation' cyo kuri televiziyo CBS yo muri Amerika, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya Sergei Lavrov yavuze ko "turasa gusa ku hantu ha gisirikare cyangwa ku hantu ha gisivile hakoreshwa n'igisirikare".
Nta kimenyetso Lavrov yatanze cyo guhamya ibyo avuga.
Yongeyeho ko hari ibintu bimwe bicyeneye "kunozwa" kugira ngo Uburusiya bwemere amasezerano y'amahoro yifuzwa n'Amerika.

Ahavuye isanamu, EPA
Mbere y'icyo gitero cy'i Kyiv, iki cyumweru cyari cyaranzwe no guhuhuka kw'umubano usanzwe uri mu byago hagati ya Trump na Zelensky - kuko Perezida w'Amerika yumvikanishije ko bicyenewe ko Ukraine igira ubutaka yigomwa nka kimwe mu bigize amasezerano y'amahoro.
Ku wa gatatu, Trump yavuze ko amasezerano yo kurangiza intambara ari "hafi cyane", ariko avuga ko kuba Zelensky arimo kwanga ingingo z'Amerika zo mu masezerano "nta kintu na kimwe bizakora kitari ugukomeza" intambara.
Ukraine imaze igihe ivuga ko itazareka umwigimbakirwa wa Crimea uri mu majyepfo, Uburusiya bwiyometseho mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu mwaka wa 2014.
Ku wa gatatu, Visi Perezida w'Amerika JD Vance yagaragaje icyerekezo Amerika ifite ku masezerano, avuga ko ayo masezerano azahagarikira hafi y'aho imirongo y'ubutaka iri ku mpande zombi kuri ubu, ndetse ko Ukraine n'Uburusiya bizasabwa "guhara [kureka] bumwe mu butaka bifite kuri ubu".













