Centrafrique yatangije cryptocurrency bise Sango

Ikirango cya cryptocurrency ya Bitcoin

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Ikirango cya cryptocurrency ya Bitcoin

Centrafrique yatangije ifaranga ry'ikoranabuhanga ryemewe na leta ryo mu bwoko bwa ‘cryptocurrency’, bise Sango – ururimi ruvugwa na benshi muri iki gihugu. 

Perezida Faustin Archange Touadéra, abicishije ku mbuga nkoranyambaga, ku cyumweru niwe watangaje iby’iri faranga rishya. 

Ni nyuma y’uko muri Mata (4) inteko ishingamategeko yemeje ikoreshwa rya cryptocurrency muri iki gihugu. 

Touadéra, yagize ati: “Sango bivuga ururimi rw’ifaranga n’ubutunzi. Cryptocurrency ifasha umukene kugenzura ishoramari rye.” 

Uyu mushinga yawugereranyije na “zahabu y’ikoranabuhanga”. 

Yongeyeho ati: “Ubu andi mahitamo kuri cash ni cryptocurrency. Kuri twe, uburyo busanzwe mu by’ubukungu ntabwo bukiri amahitamo yonyine.”

Centrafrique ibaye igihugu cya kabiri ku isi cyemeje cryptocurrency nk’ifaranga ryemewe mu gihugu nyuma ya El Salvador yo muri Amerika yo hagati.

Hari impungenge za benshi muri iki gihugu mu gihe nka Bitcoin – cryptocurrency ikomeye kurusha izindi – mu kwezi gushize yataye agaciro karenga 20%. 

Haribazwa n’uburyo iri faranga ry’ikoranabuhanga rizagira ingufu muri Centrafrique aho abaturage bagera kuri 90% badafite internet, n’ikibazo cy’amashanyarazi macye. 

Gusa iki gihugu giheruka gusinya amasezerano n’umuturanyi wacyo Cameroun ngo mu 2023 azabagezeho internet itangwa n’imigozi ya fibre optic. 

Leta ya Centrafrique yiteze kubona ishoramari muri ‘Sango Coin’ ku mutungo kamere w’iki gihugu ivuga ko ufite agaciro karenga tiriyari $3. 

Gusa iki gihugu kiracyari mu bikennye cyane kurusha ibindi ku isi cyazahajwe kandi n’intambara zo mu gihugu ubu kirimo gusohokamo kibifashijwe n’ingabo z’Uburusiya n’iz’u Rwanda. 

Perezida Touadéra avuga ko ‘Sango Coin’ izafasha iki gihugu kungukira ku ‘umusozi’ w’umutungo kamere wacyo urimo zahabu na diyama.