Umugaba w'ingabo z'Ubwongereza avuga ko Uburusiya bwapfushije abasirikare ba mbere benshi mu kwezi

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Laura Kuenssberg
- Igikorwa, Umunyamakuru utangaza ikiganiro Sunday with Laura Kuenssberg
Umugaba mukuru w'ingabo z'Ubwongereza yabwiye BBC ko Uburusiya bwapfushije ndetse bukomerekesha abasirikare ba mbere benshi mu kwezi kumwe kuva intambara bwashoje kuri Ukraine yatangira.
Admiral Sir Tony Radakin yavuze ko ingabo z'Uburusiya muri rusange zapfushije ndetse zikomerekesha abasirikare bose hamwe bagera hafi ku 1,500 "buri munsi" mu kwezi gushize kw'Ukwakira (10), bituma abo bumaze gutakaza bagera ku 700,000 kuva intambara yatangira muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.
Uburusiya ntibuhishura umubare w'abo bumaze gupfusha mu ntambara, ariko abategetsi ba gisirikare bo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) bavuze ko abasirikare bwapfushije mu Kwakira ari bo ba mbere benshi bupfushije kugeza ubu.
Avugira mu kiganiro cyo kuri televiziyo cyitwa Sunday with Laura Kuenssberg cyo kuri BBC One, cyo kuri iki cyumweru, Sir Tony yavuze ko Abarusiya barimo kuriha "ikiguzi kidasanzwe" ku bw'igitero cya Perezida Vladimir Putin.
Sir Tony yagize ati: "Uburusiya buri hafi kugeza ku bantu 700,000 bamaze kwicwa cyangwa bakomeretse – [ubwo ni] ububabare bwinshi cyane igihugu cy'Uburusiya kirimo kugira kubera irari rya Putin."
Yavuze ko abo bwatakaje ari "ku bw'uduce duto cyane tw'ubutaka".
Yagize ati: "Nta gushidikanya ko Uburusiya hari ibyo burimo kugeraho bijyanye n'amayeri [y'urugamba] no gufata ubutaka, ndetse ibyo birimo kotsa [gushyira] igitutu Ukraine."
Ariko yongeyeho ko Uburusiya burimo gukoresha arenga 40% by'amafaranga ya leta mu gisirikare n'umutekano, ibintu yavuze ko birimo "gushegesha cyane" icyo gihugu.
Mu gihe inshuti za Perezida w'Amerika watowe Donald Trump zishimangira ko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky bishobora kuba ngombwa ko ahara (areka) ubutaka kugira ngo intambara irangire, Sir Tony yashimangiye ko inshuti za Ukraine zo mu burengerazuba zishimitse mu kuyishyigikira "igihe byamara icyo ari cyo cyose".
Yabwiye icyo kiganiro ati: "Ubwo ni ubutumwa bugomba gucengera Perezida Putin ndetse ni icyizere kuri Perezida Zelensky."
Trump yakomeje kuvuga ko icyo ashyize imbere ari ukurangiza iyo ntambara no guhagarika icyo avuga ko ari ugukomeza gusesagura umutungo w'Amerika, ugenda mu mfashanyo ya gisirikare n'amafaranga icyo gihugu giha Ukraine.
Ariko ntarahishura uburyo ateganya kubikora – ndetse birashoboka ko azatega amatwi ibitekerezo bitandukanye by'abajyanama be benshi bijyanye n'ejo hazaza ha Ukraine.
Mbere muri iki cyumweru, Putin yashimiye Trump ku ntsinzi ye mu matora, avuga ko ibivugwa na Trump ko ashobora gufasha mu kurangiza intambara muri Ukraine "bikwiye kwitabwaho nibura".
Abatavuga rumwe na Trump bo mu ishyaka ry'abademokarate bamushinje kugirana umubano wa hafi na Perezida Putin, ndetse bavuga ko uburyo ateganya gukoresha kuri iyi ntambara ari nko gusaba Ukraine kumanika amaboko (ikemera ko itsinzwe), ibintu bavuga ko bizashyira Uburayi bwose mu kaga.













