Imiryango yo mu Bwongereza irateganya kurega mu nkiko ngo ntihagire aboherezwa mu Rwanda

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Nick Eardley
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC kuri politiki
Imiryango y'ubugiraneza ifasha abasaba ubuhungiro irateganya gutanga ibirego mu nkiko "byihuse bishoboka" mu kwamagana kujyana abantu mu Rwanda, nyuma yuko itegeko rishya rizaba rimaze kwemezwa mu minsi iri imbere.
Muri iki cyumweru, iryo tegeko ryo gutangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ryitezwe kurenga inzitizi ya nyuma mu nteko ishingamategeko y'Ubwongereza.
Ibiro bya minisitiri w'intebe w'Ubwongereza, bizwi nka Downing Street, bifite icyizere ko indege za mbere zikuye mu Bwongereza abasaba ubuhungiro zibajyanye mu Rwanda zizaba zamaze guhaguruka mbere y'impeshyi y'uyu mwaka.
Abaminisitiri bafite icyizere ko bazagirana amasezerano n'ibindi bihugu nk'ayo bagiranye na leta y'u Rwanda yo kwakira abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza.
Ariko umuryango w'ubugiraneza Care4Calais - wafashije mu mwaka ushize mu guhagarika indege zari zigiye kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro - wavuze ko wahaye akazi abakorerabushake babarirwa mu magana bo kumenya abantu bitezwe gukurwa mu Bwongereza bakajyanwa mu Rwanda.
Uwo muryango uteganya kubaha ubufasha bwo mu rwego rw'amategeko mu kugerageza gutuma baguma mu Bwongereza.
Uwavuganye na BBC yagize ati: "Uburenganzira bwa muntu buracyakurikizwa - turiteguye."
Leta y'Ubwongereza ishishikajwe no kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro mbere yuko amatora rusange aba mu Bwongereza, muri gahunda yayo yo kubuza amato (ubwato) matoya kwambuka umuhora wa 'English Channel'.
Iryo tegeko, vuba aha rizemezwa mu nteko ishingamategeko, ritangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye - nyuma yuko mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize Urukiko rw'Ikirenga rw'Ubwongereza rwari rwatambamiye gahunda ya mbere yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, ruvuga ko inyuranyije n'amategeko kandi ko u Rwanda rudatekanye ku basaba ubuhungiro.
Iyi gahunda yazanywe bwa mbere muri Mata (4) mu 2022 n'uwari Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson.
Ni gahunda yahuye n'ibirego byinshi mu nkiko kuva icyo gihe, ndetse kugeza ubu nta muntu n'umwe usaba ubuhungiro wari woherezwa mu Rwanda avuye mu Bwongereza.
Ariko hari icyizere kirimo kwiyongera kuri leta y'Ubwongereza ko ubu noneho iyi gahunda ishobora gushyirwa mu ngiro.
Ibirego mu nkiko biritezwe
Hashize igihe hari impaka zikomeye mu nteko ishingamategeko y'Ubwongereza, abasenateri bakoze impinduka nyinshi kuri uwo mushinga w'itegeko wa leta.
Ariko urwo rugendo rwawo mu nteko - ruzwi nko guterana ingumi, hagati y'abadepite n'abasenateri - rwitezwe na benshi kurangira bitarenze ku wa kane w'iki cyumweru.
Nuko minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza ishobore gutangira kumenyesha abantu bitezwe gukurwa mu Bwongereza bakajyanwa mu Rwanda. Ni kuri icyo cyiciro imiryango y'ubugiraneza iteganya gutangiza ibirego mu nkiko, bishobora gutinza gukurwa mu Bwongereza kwabo.
Biranashoboka ko ishingiro ubwaryo ry'iri tegeko na ryo rizaburanwaho mu nkiko.
Hamwe n'ibirego mu nkiko, nta gushidikanya ko impaka za politiki zizakomeza.
Abaminisitiri bavuga ko kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro bizafasha mu guca intege abantu ntibambuke umuhora wa 'English Channel' mu mato matoya.
Abahaye amakuru BBC bo muri leta y'Ubwongereza bavuga ko hari ibindi bihugu bishobora gukora iyo gahunda bifatiye ku rugero rw'Ubwongereza, mu gihe iyi y'Ubwongereza yaba igenze neza.
Banemeza ko ibindi bihugu bizaba bifite ubushake bwo kwakira abasaba ubuhungiro boherejwe bavuye mu Bwongereza, mu gihe ubufatanye n'u Rwanda bwabonwa ko burimo gukora.
Impaka za politiki zikomeye
Ariko ishyaka Labour, rikomeye cyane mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko rizakuraho iyi gahunda niriramuka ritsinze amatora. Iri shyaka ryemeza ko iyi gahunda ihenze cyane, kandi ko idashoboka mu ngiro.
Ahubwo, Labour irashaka gukorana bya hafi cyane n'Uburayi, gufata ingamba zikaze cyane ku bico bikora magendu yo kwambutsa abantu ndetse no gushora imari mu gusuzuma ubusabe bwinshi bwose bw'abasaba ubuhungiro mu Bwongereza bumaze igihe butarasuzumwa.
Ariko witege impaka za politiki zikomeye mu minsi iri imbere.
Umuntu uri hafi ya Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu James Cleverly yagize ati: "Labour - yagerageje buri kintu cyose mu guhungabanya, gutinza cyangwa gusenya uyu mushinga w'itegeko - irimo guhangayikishwa kurushaho n'uko uyu mushinga uzakora [akazi].
"Turabizi ko hacyenewe icyo guca intege [abambuka mu mato matoya], kandi turabizi ko icyo guca intege gikora, dushingiye ku bimenyetso byo mu masezerano yacu na Albania. Turanabizi ko Labour nta cyo ifite cyo guca intege [abo bantu]."
Labour ivuga ko ibyo nta shingiro bifite.
Abahaye amakuru BBC bo muri Labour bemera ko bishoboka ko indege zimwe zizahaguruka mu Bwongereza zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro, ariko bavuga ko ikibazo ari ukumenya niba abantu bahagije bazajyanwa mu Rwanda kuburyo byatanga umusaruro mu Bwongereza.
Abo bo muri Labour banatanga urugero ko leta y'Ubwongereza isanzwe yaramaze gushyiraho amategeko abiri akomeye ajyanye n'amato matoya - ariko ko ari hahandi imibare yakomeje kuba hejuru.
Umubare w'abantu bambutse umuhora wa 'English Channel' mu mato matoya waragabanutse mu mwaka ushize, uva ku mubare munini cyane wagezweho mu mwaka wa 2022. Ariko umubare wabo wakomeje kuba uwa kabiri munini cyane w'abamaze kwambuka kugeza ubu, abantu 29,347 bambutse mu mwaka ushize.
Imibare ya minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu inumvikanisha ko abantu ba mbere benshi kugeza ubu bambutse 'English Channel' mu mezi atatu ya mbere y'uyu mwaka, ugereranyije n'abambutse mu gihe nk'icyo mu myaka yabanje.
Ibyo bituma iri ari ihurizo rikomeye kuri leta - n'izingiro ry'impaka za politiki zikomeye.













