Isuzuma ry'ubutasi rivuga ko ibitero by'Amerika bitashenye gahunda ya nikleyeri ya Irani

Ifoto y'icyogajuru ya kompanyi Maxar igaragaza hejuru y'ikigo cya Fordo nyuma y'igitero. Imyobo myinshi yatejwe n'igitero hamwe n'ivu ry'ikijuju n'ubururu, biraboneka aho hejuru, bica amarenga yo kuraswaho mu buryo butaziguye kuri ubu buso bukubiranyije butwikiriye ikigo kiri munsi y'ubutaka.

Ahavuye isanamu, Satellite image (c) 2025 Maxar Technologies via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Amafoto y'icyogajuru ya nyuma y'igitero cy'Amerika agaragaza imyobo minini ku kigo cya nikleyeri cya Fordo cyo muri Irani
    • Umwanditsi, Nadine Yousif
    • Igikorwa, BBC News

Isuzuma ry'ibanze ry'ubutasi ry'ibiro bikuru by'ingabo z'Amerika (Pentagon) rivuga ko igitero Amerika yagabye ku bigo bya nikleyeri bya Irani kitashenye gahunda ya nikleyeri y'icyo gihugu, ndetse bishoboka ko icyo cyakoze cyonyine ari ugutinza iyo gahunda ho amezi.

Ububiko bw'ikinyabutabire cya uranium itunganyije y'icyo gihugu ntibwakuweho n'ibyo bisasu byo ku wa gatandatu ushize, nkuko abazi iby'iryo suzuma ryakozwe n'ubutasi bwa gisirikare bw'Amerika babibwiye igitangazamakuru CBS gikorana na BBC muri Amerika.

Ibiro bya perezida w'Amerika (White House) byavuze ko iryo suzuma "si ryo na gato" ndetse ko "umuntu wa nta kigenda wo ku rwego rwo hasi mu butasi" ari we wabihishuriye ibitangazamakuru.

Perezida w'Amerika Donald Trump yongeye gutangaza ko ibigo bya nikleyeri byo muri Irani "byarashenywe burundu" ndetse ashinja ibitangazamakuru gukora "igerageza ryo gutesha agaciro kimwe mu bitero bya gisirikare byagenze neza cyane mu mateka".

Amerika ifite ibigo 18 by'ubutasi, rimwe na rimwe bitanga raporo zivuguruzanya bitewe n'inshingano za buri kigo hamwe n'ubuzobere bwacyo mu rwego runaka. Urugero, ubutasi bw'Amerika ntiburemeranya ku nkomoko ya Covid-19.

Birashoboka ko raporo z'ubutasi zo mu gihe kiri imbere zizaba zirimo andi makuru agaragaza ikigero gitandukanye cy'ibyangiritse kuri ibyo bigo bya nikleyeri bya Irani.

CBS yatangaje ko abategetsi bazi iby'iyo raporo y'ubutasi baburiye ko ari isuzuma ry'ibanze rishobora guhinduka uko andi makuru azagenda aboneka ajyanye n'ibyo bigo byagabweho igitero. Ntibinasobanutse ikigero ibyagezweho biri muri iyo raporo byizeweho.

Amerika yarashe ku bigo bitatu bya nikleyeri byo muri Irani – Fordo, Natanz na Isfahan – ikoresheje ibisasu bizwi nk'"ibimena imyobo y'ubwirinzi" (cyangwa "bunker busters"), bifite ubushobozi bwo kumenera muri beto ('béton') ifite uburebure bwa metero 18 cyangwa kwinjira mu ntera ya metero 61 mu kuzimu ubundi bikabona guturika.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ariko abatanze amakuru bazi iby'iryo suzuma ry'ubutasi rya Pentagon bavuga ko imashini zivangura ibintu binyuranye (nk'ibisukika na gaze) zitwa 'centrifuges' "nta cyo zabaye", ndetse ko ingaruka ibyo bitero byagize yagarukiye ku byubatse hejuru y'ubutaka.

Amarembo yerekeza ku bigo bibiri bya nikleyeri yari afunze, ndetse ibikorwa-remezo bimwe byarashenywe cyangwa birangirika, ariko byinshi mu bigo, biri kure cyane munsi y'ubutaka, byarokotse gushegeshwa n'ibiturika.

Abo batanze amakuru batifuje gutangazwa amazina, babwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika ko bigereranywa ko icyo gitero cyatindije gusa Irani "amezi macye, bibaye bikoze ishyano", ndetse ko gusubukurwa kwa gahunda ya nikleyeri uko ari ko kose kwa Irani gushobora gushingira ku gihe byayifata mu gucukura no gusana.

Abatanze amakuru banahamirije CBS ko bumwe mu bubiko bwa uranium itunganyije ya Irani bwimuwe mbere y'ibitero, nkuko bikubiye mu isuzuma ry'ubutasi.

Igisasu cy'Amerika gipima ibiro (kg) hafi 14,000 cyitwa 'Massive Ordnance Penetrator' (cyangwa MOP mu mpine), byibazwaga ko ari cyo ntwaro yonyine ishobora gusenya ibigo bya Irani bitunganya uranium biri munsi y'ubutaka.

Buri gihe Irani yakomeje kuvuga ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije intego z'amahoro.

Perezida w'Amerika Donald Trump mu kiganiro n'abanyamakuru. Akoze ikimenyetso n'ikiganza, yambaye ikositimu y'ubururu n'ishati y'umweru. Ahagaze imbere y'indangururamajwi eshanu ziri ku bizifashe birebire, inyuma ye haraboneka ibendera ry'Amerika.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Perezida w'Amerika Donald Trump yongeye gutangaza ko ibigo bya nikleyeri byo muri Irani "byarashenywe burundu"

Mu masaha yakurikiye ibyo bitero byo ku wa gatandatu ushize, Jenerali Dan Caine, umugaba mukuru w'ingabo z'Amerika, yabwiye abanyamakuru ko gusuzuma ibyangiritse kuri ibyo bigo bya nikleyeri bizafata igihe.

Ariko yongeyeho ko "ibigo byose uko ari bitatu byarangiritse bikomeye cyane ndetse birasenyuka mu buryo bukomeye cyane".

Amafoto yafotowe n'icyogajuru agaragaza imyobo itandatu mishya iri mu itsinda ikikije aho kwinjirira habiri ho ku kigo cya nikleyeri cya Fordo, n'umukungugu w'ibara ry'ikijuju (grey/gris) ndetse n'ibisigazwa by'ibyangiritse.

Ariko ushingiye kuri ayo mafoto, ingano y'ibyangiritse munsi y'ibyo bigo ntisobanutse.

Hassan Abedini, umuyobozi wungirije mu bya politike w'igitangazamakuru cya leta cya Irani, yavuze ko ibyo bigo bitatu byarashweho n'Amerika hari "hashize igihe" bikuwemo ibikoresho, ndetse ko Irani "nta kibazo gikomeye yagize kuko ibikoresho byari byaramaze gukurwamo".

Ku rundi ruhande, abategetsi bo muri Amerika bashimagije ibyo bitero bavuga ko byageze ku ntego yabyo, ndetse n'abategetsi bo muri Israel na bo barabishimagije.

Mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, Minisitiri w'ingabo w'Amerika Pete Hegseth yavuze ko "dushingiye kuri buri kintu cyose twabonye - kandi byose narabibonye - igikorwa [igitero] cyacu cyo kumisha ibisasu cyatsembatsembye ubushobozi bwa Irani bwo gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri".

Hegseth yagize ati: "Umuntu uwo ari we wese uvuga ko ibisasu bitashenye arimo kugerageza gusa gupfobya Perezida hamwe n'ubutumwa bwageze ku ntego."

Brad Sherman, Depite mu nteko ishingamategeko y'Amerika, wo mu ishyaka ry'abademokarate, uri mu kanama ko mu nteko gashizwe ububanyi n'amahanga, yabwiye BBC ko ubutegetsi bwa Trump burimo gukoresha amagambo adasobanutse mu gutangaza intsinzi – mu gihe icyo ibyo bitero byagezeho kitarasobanuka.

Yavuze ko ubutegetsi bwa Trump butaravuga niba ibitero byarashenye ubushobozi bwa Irani bwo gukora intwaro muri uranium yayo, imashini zayo zitunganya uranium cyangwa niba byaragabanyije cyane ububiko bwayo bwa uranium.

Yongeyeho ko uranium Irani ifite mu bubiko yaba ihagije mu gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri icyenda.

Depite Sherman yabwiye BBC ati: "Iyo [abategetsi bo muri Amerika] bavuze gutsembatsemba gahunda [ya nikleyeri ya Irani], ntibaba banavuga niba byaratsembatsembye amamashini n'ubushobozi bwo gukora [gutunganya] uranium mu gihe kiri imbere cyangwa niba ari ugutsembatsemba ububiko."

Akomoza ku mafoto agaragaza amakamyo arimo kujya kuri kimwe muri ibyo bigo mbere y'iminsi ngo hagabwe ibyo bitero, yongeyeho ati: "Ibimenyetso byose, birimo n'itangazo rya Visi Perezida [w'Amerika] Vance, bigaragaza ko tudatekereza ko twarashe ku bubiko."

Ifoto yafotowe n'icyogajuru igaragaza ikigo cya nikleyeri cya Fordo muri Irani

Ahavuye isanamu, Maxar

Insiguro y'isanamu, Ikigo cya nikleyeri cya Fordo muri Irani ni kimwe mu bigo Amerika yarasheho mu gitero cya nijoro cyo ku wa gatandatu ushize

Ku wa kabiri, Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko kuva imirwano na Irani yatangira ku itariki ya 13 y'uku kwezi kwa Kamena, Israel yashoboye kugabanya intego za nikleyeri za Irani, ndetse no gusenya ibisasu bya misile byayo.

Mu ijambo ryo mu buryo bwa videwo ryatangajwe n'ibiro bye, Netanyahu yagize ati: "Twakuyeho inkeke ebyiri z'ako kanya ku kubaho kwacu - inkeke yo kudutsembatsemba hifashishijwe intwaro kirimbuzi za nikleyeri n'inkeke yo kudutsembatsemba hifashishijwe misile 20,000 zo mu bwoko bwa 'ballistic'."

Inkuru yatangajwe n'igitangazamakuru Al Hadath cyo muri Arabie Saoudite, yasubiyemo amagambo y'uwagihaye amakuru w'Umunya-Israel utatangajwe izina, wavuze ko Israel yemeza ko nyinshi muri uranium itunganyije ya Irani izitse (ishyinguwe) munsi y'ibyasenyutse.

David Albright, umukuru w'ikigo cya siyansi n'umutekano mpuzamahanga akaba ari n'inzobere ku ikorwa mu ibanga ry'intwaro kirimbuzi za nikleyeri, yavuze ko ibintu ibitero by'Amerika byangije ku bigo bya Irani, bisobanuye ko "bizafata igihe kinini, ishoramari ryinshi n'ingufu nyinshi" kugira ngo Irani ishobore gusubizaho gahunda yayo ya nikleyeri.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X, Albright yongeyeho ko Irani iri "kugenzurwa cyane no kwitegerezwa cyane na Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] na Israel", ndetse ko iri mu byago byo kugabwaho ibindi bitero mu gihe yaba igerageje kongera kubaka.

Ku wa mbere, Irani yihoreye ku bitero byo mu kirere Amerika yayigabyeho, igaba igitero cya misile ku kigo cya Al-Udeid cy'ingabo z'Amerika zirwanira mu kirere kiri muri Qatar, kirimo abasirikare b'Amerika babarirwa mu bihumbi.

Ahanini ibisasu byo muri icyo gitero byarafashwe, ndetse nta bantu batangajwe ko bapfuye cyangwa bakomerekeye muri icyo gitero.

Kuva Irani yakwihorera, hari agahenge hagati ya Irani na Israel, kagizwemo uruhare na Perezida Trump n'abahuza bo muri Qatar.