#4: Inkuru mwasomye cyane na video mwarebye cyane mu 2023 – Urupfu rw’umunyamakuru Ntwali John Williams rwavugishije benshi

Ahavuye isanamu, Ntwali John Williams/Facebook
Umwaka wa 2023 uragana ku musozo, ni umwaka wabayemo byinshi mu makuru, kuva ku makimbirane akomeje mu burasirazuba bwa DR Congo, ibura ry’igitoro mu Burundi, umugabo wemeye ko yishe abagore benshi akabahamba iwe i Kigali, ibiza bivuye ku mvura byahitanye abantu benshi i Kalehe muri DR Congo n’i Rubavu mu Rwanda, kugera magambo ya Perezida Tshisekedi y’intambara ku Rwanda…
Muri iyi minsi isigaye ngo 2023 irangire, turagenda tubagezaho inkuru mwasomye cyane, hamwe na video mwarebye cyane ku rubuga rwacu rwa Facebook.
Tugeze ku mwanya wa 4 tumanuka tugana kuwa mbere w’iyasomwe cyane na video yarebwe cyane (hasi mu nkuru).
Ntwali John Williams: Uyu munyamakuru urupfu rwe rwavugishije benshi yari muntu ki?
Polisi yatangaje ko Ntwali John Williams yahise apfa ubwo moto yari yateze yagongwaga n’imodoka i Kigali, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko “hari impamvu nyinshi zo gukemanga iyo mpanuka” usaba ko hakorwa iperereza.
Uyu munyamakuru yapfuye mu ijoro ryo kuwa kabiri umuryango we ubimenya kuwa kane, ni umwe mu batavugwaho rumwe mu Rwanda kubera uko yakoraga umwuga we.
Bamwe mu bakoranye nawe babwiye BBC uko bamuzi n’icyo bazakomeza kumwibukiraho, naho umuryango w’abanyamakuru mu Rwanda watangaje ko urupfu rwe ari inkuru "ibabaje".
Ntwali yari muntu ki?
Nk’uko umuryango we ubivuga;
- Yavukiye i Rusatira mu cyahoze ari Butare tariki 07 Kamena (6) 1979
- Yari uwa kabiri mu bavandimwe batandatu
- Yize amashuri abanza kuri EPA i Kigali ayarangiza mu 1990 – 91
- Yize ayisumbuye i Gitwe ayarangiza mu 1998 aho yize ‘normale primaire’
- Mu 2005 yarangije muri Adventist University of Central Africa i Mudende muri Kigali
- Yari afite umugore n’umwana umwe
Mukuru we Emmanuel Masabo avuga ko Ntwali yinjiye mu itangazamakuru arangije kaminuza, ati: “Yize ibintu bya education ariko sibyo yakoze kuko itangazamkuru ryasaga naho ariryo rimuba mu maraso.
“Twajyaga tumubaza igituma adakora education ariko akatubwira ko we ashaka itangazamakuru, ko ariryo akunda”.
Yigeze aba umusirikare?
Hari amakuru yakwiriye mu myaka myinshi mbere y’urupfu rwe y'uko Ntwali yabaye mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe zitwaga FAR, ni icyo ni kimwe mu byo benshi bari bamuziho, ariko bisa n’aho atari ukuri.
Masabo ati: “Ntabwo ari byo, biriya biba byaragiye hariya ntawamenya ngo byazanywe na nde, ariko ni umusivile usanzwe ntabwo yigeze aba umusirikare, nta n’ingando yigeze akora.”
Yamenyekaniye mu itangazamakuru mu Rwanda, aho yakoze kuri City Radio, Radio Flash FM, n’ibinyamakuru IGIHE, na The Chronicles yari abereye umwanditsi mukuru kuwa mu 2021, yatumirwaga kandi mu biganiro nk‘umusesenguzi w’amakuru atandukanye ku Rwanda.
Nyuma yashinze ikinyamakuru cyo kuri Internet yise Ireme News aza kukimurira ku murongo wa YouTube yise Pax TV-Ireme News.
Yari azwiho gukora inkuru zicukumbuye kenshi zinenga politike zimwe za leta, inkuru z’ubucamanza, n’izivuga ku bibazo bitandukanye mu muryango nyarwanda, agafatwa na bamwe “nk’umwe mu banyamakuru bacye basigaye bigenga mu Rwanda”, n’abandi “nk’umunyamakuru w’umuhezanguni”.

Ahavuye isanamu, Ntwali John Williams/Facebook
Muri zimwe mu nkuru ze, Ntwali ntiyatinye kugaragaza kutemeranya na bimwe mu bikorwa bya leta nko kwimura abaturage ba Kangondo na Kibiraro, umusoro ku butaka, cyangwa ivugururwa ryakozwe mu myandikire y'Ikinyarwanda.
Yagiye kandi anenga byeruye isoko ryahawe abantu bacye ryo gutwara abantu muri Kigali, gufungwa n'impanza zaciriwe abanyamakuru, gukoresha ingufu z'umurengera mu gukingira Covid-19 cyangwa urupfu rwa Kizito Mihigo.
Lewis Mudge umukuru w’ikigo Human Rights Watch muri Africa yo hagati yabwiye BBC ati: “John Williams Ntwali yari ijwi rya benshi bakorerwa ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu watinyukaga kuvuga ibibazo by’ihohotera rya politiki no kugira nabi.”
Yongeraho ati: “Agiye ku rutonde rurerure rw’abahangaye leta bagapfa mu buryo bushidikanywaho. Hari impamvu nyinshi zo kwibaza ku mpanuka y’iyo modoka zituma hakwiye iperereza mpuzamahanga ryagaragaza niba yahotowe cyangwa atahotowe.”
‘Umuntu w’impirimbanyi’
Umwe mu banyamakuru bakoranye nawe utifuje gutangazwa umwirondoro yabwiye BBC ko Ntwali yari “umuntu w’impirimbanyi, ugira ishyaka ryo kuvugira abandi cyane, haba bagenzi be b’abanyamakuru cyangwa abaturage mu buryo – we - yumva ko buciye mu kuri.”
Yongeraho ati: “Yari umuntu ujya impaka zubaka kandi akubaha ibitekerezo by’abandi n’iyo batahuzaga, cyane ko yagiye arangwa n’ibitekerezo bidahuriweho na benshi, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere na politike ndetse n’ubutabera.”
Ku buryo yakoraga umwuga we, uyu bakoranye yagize ati: “Kubwanjye nakunze ko ryari itangazamakuru ribaza inshingano abategetsi bakomeye na guverinoma […] kandi ku bwanjye niko itangazamakuru ryiza rikwiye kumera.”
Emma Marie Umurerwa yakoranye nawe ku kinyamakuru IGIHE hagati ya 2010 na 2013 ubwo Ntwali yari umwanditsi mukuru w’ishami ry’icyo kinyamakuru cyasohokaga ku mpapuro.
Ati: “Ntwali yari umunyamakuru w’umuhanga, ari umukozi cyane, akunda akazi. Ndibuka ko twamusigaga mu kazi tukakamusangamo, tukibaza ngo uyu mugabo ataha ryari? Yakundaga akazi pe.”
Umurerwa yongeraho ko nyuma yo kuva ku IGIHE “imyumvire ye n’iyanjye ntibyakomeje guhura”, ati: “cyane cyane ibijyanye n’umurongo wa politke y’igihugu, ntitwabyumvaga kimwe.
“Ariko nk’umuntu wanyoboye mu kazi yari umuhanga. Itangazamakuru ry’u Rwanda ribuze umuntu wari umuhanga.”
‘Twamusabaga kureka itangazamakuru’
Kubera itangazamakuru yakoraga yagiye yibasirwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga, nawe akagira ibyo asubiza, nka hano yavugaga ko 'azicwa'.
Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na X. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha X amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.
Impera ya X ubutumwa
Mukuru we Masabo avuga ko bajyaga baganira ku kazi ke. Ati: “Twamubwiraga tuti ‘wakoze ibindi bintu?’, kuko yari afite impano nyinshi zamugirira akamaro kurushaho, biriya twabonaga ntacyo bimugezeho. Yari azi gucuranga…yari afite byinshi ashoboye.
“Twamusabaga gukora ibindi byatuma atagira ‘stress’ wenda n’ubukene, cyangwa akajya muri education kuko ariyo yize, ariko yakundaga itangazamakuru.”
Yongeraho ati: “Yari umuvandimwe mwiza, yari umujyanama mwiza, kandi icyo yabashaga gufasha umuryango mu bushobozi bwe yagikoraga, yari umwana wacu.”
#4 - Video yarebwe cyane kuri Facebook yacu: Feza Nteziyaremye umugore we yatwawe n'uruzi Sebeya arapfa

Feza Nteziyaremye umugore we yatwawe n'uruzi Sebeya arapfa "Umwana[asize] afite amezi atandatu, ariko uko imyaka izajya iza nzajya muzana hano mubwire nti 'tujye kureba mama', reba kuri Facebook yacu hano













