Gaza: Bagowe no kumenya imirambo bakiriye kubera kubura ibikoresho byabugenewe

Ahavuye isanamu, AFP
Mu cyumba kimwe cyonyine, kidafite ibikoresho byo gupima ADN cyangwa ububiko bukonjesha, itsinda rishinzwe isuzuma ry'ibimenyetso bya gihanga ku bitaro bya Nasser muri Gaza ririmo guhura n'ibibazo by'ingutu mu gufata ibimenyetso by'imirambo bakiriye.
Mu minsi cumi n'umwe ishize, imirambo 195 y'Abanya-Gaza yagaruwe na Leta ya Israel, hasimburanyijwe imirambo y'Abanyayisiraheli 13 bari baragizwe ingwate, nk'uko biteganywa n'amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho umukono na Donald Trump.
Amafoto yashyizwe ahagaragara n'inzego z'ubuvuzi za Gaza agaragaza imirambo imwe yangiritse cyane, yageze ku bitaro yambaye imyenda isanzwe cyangwa imyambaro y'imbere gusa, kandi imwe ifite ibimenyetso byinshi by'ibikomere.
Imyinshi muri iyo mirambo igaragaza ko amaboko yambitswe iminyururu, kandi abaganga bavuga ko hari iyabagezeho ifite amaso apfutswe n'amajosi aziritsemo ibitambaro.
Itsinda ry'abashinzwe isuzuma ry'ibimenyetso bya gihanga ku bitaro bya Nasser riri gukora ridafite ibikoresho bihagije, mu gihe rigerageza gusubiza ibibazo bikomeye birebana n'iyicarubozo, ihohoterwa no kumenya imyirondoro y'abitabye Imana.
Umuyobozi w'ishami, Dr. Ahmed Dheir, yavuze ko imwe mu mbogamizi zikomeye bafite ari ukubura ibyumba bikonjesha babikamo imirambo.
Iyo mirambo igezwa muri Gaza yaramaze gukonja cyane, kandi bishobora gufata iminsi myinshi kugira ngo isubire mu buryo busanzwe, bigatuma bidashoboka no gukoresha uburyo bw'ibanze bwo kumenya abapfuye nk'isuzuma ry'amenyo, cyane cyane mbere yo gukora iperereza n'isuzuma ryimbitse (autopsie).

Ahavuye isanamu, AFP
Dr. Ahmed Dheir yagize ati:" Uburyo ibintu bimeze biragoye cyane. Iyo dutegereje ko imirambo ivamo ubukonje, ihita itangira kwangirika ako kanya, bigashyira itsinda ryacu mu bibazo kuko duhita dutakaza ubushobozi bwo kuyisesengura neza. Ni yo mpamvu uburyo bwiza dukoresha ari ugufata ingero (samples) no kwandika ibiri ku mirambo uko twayisanze. "
BBC yabonye amafoto menshi agaragaza iyo mirambo, amwe muri yo yatanzwe n'inzego z'ubuzima za Gaza, andi afatwa n'abakozi bakorana na bo bari ku butaka.
Twaganiriye n'abantu banyuranye bafite uruhare mu isuzuma ry'iyo mirambo muri Gaza, ndetse n'imiryango y'ababuze ababo, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, hamwe n'inzego za gisirikare n'amagereza za Israeli.
Twaganiriye kandi n'inzobere eshatu mu bijyanye n'isuzuma ry'ibimenyetso bya gihanga (forensic experts) ziri hanze y'akarere, harimo n'iyihariye mu iperereza ku bikorwa by'iyicarubozo, kugira ngo dusobanukirwe neza inzira z'ubuvuzi zikoreshwa muri ubu bwoko bw'iperereza.
Bose bahurije ku kintu kimwe, ko hari ibibazo bikomeye bidashobora gusubizwa neza hatabayeho isuzuma ryimbitse (autopsie).
Dr. Alaa al-Astal, umwe mu bagize itsinda ry'abasuzuma imirambo ku bitaro bya Nasser, yavuze ko hari imirambo yagaragaye ifite 'ibimenyetso by'iyicarubozo' birimo ibikomere n'ibidodo ku maboko no ku birenge, bigaragaza ko bashobora kuba baraboshywe mbere yo kwicwa.
Akomeza kandi avuga ko uburyo bwo kuboha bwari bukaze ku buryo amaraso atageraga mu biganza, bigatera kwangirika k'inyama ndetse hagasigara ibimenyetso bigaragara by'iyicarubozo ku maboko no ku maguro. Yongeraho ko ibitambaro bari bapfutswe mu maso nabyo byari byarabishushanyijeho, bigaragaza ububabare bagize mbere yo gupfa.
Yunzemo ati: "hari umurambo wagaragaye ijosi rimeze nk'irikase umuzenguruko ariko ridatanye. Kugira ngo tumenye neza niba urupfu rwaratewe no kwimanika cyangwa kunigishwa ikintu gityaye, byasaba gukora isuzuma ryimbitse (autopsie). Ariko kubera ko umurambo wari wakonje cyane, ntibyashobotse kuwusuzuma imbere muri wo. Urumva ko kumenya ikishe uyu muntu kitazamenyekana."

Ahavuye isanamu, AFP
Sameh Yassin Hamad, umwe mu bagize komite ya Hamas ishinzwe kwakira imirambo, yavuze ko hari ibimenyetso bigaragara by'inkomere n'amaraso byerekana ko iyo mirambo yakubiswe cyane mbere yo gupfa. Yongeyeho kandi ko kuri bamwe habonekaga ibikomere by'inkota cyangwa ibyo gukubitwa mu gituza no mu maso.
Ati: "amwe mu mafoto twabonye aturuka muri iryo shami agaragaza neza imikandara yagiye isiga imyenge irebana cyangwa iminyururu y'imigozi yafatanye cyane ku maboko no ku birenge. Ifoto imwe igaragaza neza ibimenyetso by'inkomere n'uruhu rwakomeretse, bishimangira ko iyo minyururu ishoboraga kuba yarakoreshwaga ubwo abo bantu bari bakiri bazima. Ariko byose nyine byabonerwa ibisubizo haramutse hakozwe isuzuma ryimbitse cyane ko iminyururu (cable-ties) rimwe na rimwe ikoreshwa mu gihe cyo gutwara imirambo muri Isiraheli.
Ngo ubwo babazaga igisirikare cya Israeli ku bimenyetso bari babonye, cyasubije kivuga gusa ko gikora mu buryo bujyanye n'amategeko mpuzamahanga.
Sameh Yassin yasobanuye ko berekanye amafoto bahawe ku nzobere zo hanze mu by'isuzuma ry'ibimenyetso bya gihanga. Ayo mafoto ahagarariye igice gito cy'imirambo yoherejwe muri Gaza n'Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge.
Zose uko ari eshatu, izo nzobere zavuze ko bimwe mu bimenyetso byagaragaye byibaza byinshi ku byabaye kuri abo bantu, ariko zigaragaza ko bidashoboka kugira umwanzuro wizewe ku bijyanye n'ihohoterwa cyangwa iyicarubozo hatabayeho isuzuma ryimbitse (autopsie).
Ibiri kubera muri Gaza ni ikibazo gikomeye cy'ubutabazi mu rwego rw'isuzuma rya gihanga, nk'uko Dr. Michael Pollanen, inzobere mu isuzuma ry'impyiko akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Toronto, yabivuze.
Ati: "Dushingiye ku mafoto nk'aya, biragaragara ko ari ngombwa gukora isuzuma ryuzuye ry'ubuvuzi. Tugomba kumenya ukuri ku byateye urupfu rwabo kandi inzira yonyine yo kugera ku kuri ni ugukora autopsie."

Ahavuye isanamu, AFP
N'ubwo nta makuru menshi ahari ku isuzuma ry'imirambo, abaganga bo ku bitaro bya Nasser bavuga ko uburyo bamwe bashyirwaga ku kandoyi (kuboherwa amaboko inyuma) ndetse n'ibimenyetso bigaragara ku maboko n'amaguru, byose bigaragaza ibimenyetso by'iyicarubozo.
Dr. Dheir yavuze ko iyo umuntu ari mu bwambure, afite amaboko aboshywe inyuma, ndetse hagaragara ibimenyetso by'iminyururu ku maboko no ku birenge, ibyo bivuga ko yapfiriye muri uwo mwanya. Ati: "Ibyo ni ukubangamira amategeko mpuzamahanga".
Akomeza avuga ko hari kandi ibimenyetso bifatika byerekana ko hari ihohoterwa rikomeye ryakorewe abantu batwawe bunyago, harimo n'abasivili bari mu maboko y'inzego za Israeli mu mezi yakurikiye intambara yatangiye mu Ukwakira 2023, cyane cyane mu kigo cya gisirikare cya Sde Teiman.
Nibura mu mezi umunani ya mbere y'intambara, abafashwe bo muri Gaza babohwaga amaboko inyuma kandi bagapfukwa amaso, amasaha 24 ku munsi, iminsi 7 mu cyumweru, mu gihe cy'amezi menshi," nk'uko Naji Abbas, umuyobozi w'Ikigo cyita ku Mfungwa n'Abafashwe cya Physicians for Human Rights (PHRI), umuryango w'Abanya-Isiraheli uharanira uburenganzira bwa muntu, abivuga.
Ikibazo kimwe gihangayikishije abaganga bo ku Bitaro bya Nasser ubu ni ugutahura niba imibiri yagaruwe ari iy'abasirikare ba Hamas bishwe mu mirwano, abanyagihugu basanzwe, cyangwa abafashwe bapfuye bari mu maboko y'Isiraheli.
Sameh Yassin Hamad, yavuze ko Isiraheli yohereje imyirondoro gusa ku mibiri itandatu muri 195 yari yagaruwe kandi ko amazina atanu muri ayo yarimo amakosa.

Ahavuye isanamu, AFP
"Kubera ko iyi mibiri yari ifitwe n'ubuyobozi bwa Isiraheli, bakwiye kuba bafite amakuru yose ajyanye nayo," nk'uko Dr Dheir abivuga. "Ariko nta makuru bayitanzeho.
Twabajije ingabo za Isiraheli ku makuru ari muri iri tangazo, harimo n'ibirego bikomeye by'ikipe ya forensic ya Gaza, maze Ingabo za Isiraheli zivuga ko imibiri yose yagaruwe kugeza ubu ari iy'abasirikare, banahakana ko hari imibiri yaboshywe mbere yo kurekurwa.
Umuvugizi w'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe wa Isiraheli, Shosh Bedrosian, we avuga ko raporo zituruka Gaza ari 'ubundi buryo bwo gusebya Isiraheli' kandi asaba itangazamakuru kwibanda ku bunararibonye bw'abafashwe nk'abo Isiraheli.
Mu gihe imiryango y'ababuriwe irengero iteraniye ku marembo y'ivuriro, Dr Dheir n'itsinda rye bari ku gitutu gikomeye cyo kumenya abapfuye no gusobanura ibyababayeho.
Kugeza ubu, imibiri igera kuri 50 gusa ni yo yamaze kumenyekana neza, cyane cyane bifashishije amakuru y'ibanze nk'uburebure, imyaka, cyangwa ibikomere byari bizwi mbere.
Indi mibiri 54 yarashyinguwe itamenyekanye kandi itanarondorewe bene yo, kubera kubura umwanya uhagije wo kuyibikamo muri icyo kigo.

Ahavuye isanamu, AFP
Imiryango myinshi y'ababuriwe irengero yitabiriye umuhango wo gushyingura abatarabashije kumenyekana amazina muri iki cyumweru, kugira ngo barebe ko umwe muri bo ataba uwo bashakaga.
Rami al-Faraa, ukirimo gushakisha musaza we yagize ati: "Mu by'ukuri, biragoye gushyingura umurambo utazi neza niba ari uwo washakaga cyangwa atari wo.
Uwitwa Houwaida Hamad, urimo gushakisha mwishywa we, na we yunzemo ati: Iyo haba hari isuzuma rya DNA, mushiki wanjye yari kumenya niba uwo bashyingura koko ari umuhungu we cyangwa atari we."
Amasezerano yo guhagarika imirwano yateguwe na Donald Trump yazanye agahenge gato muri Gaza, ariko ntaratanga ituze ku miryango myinshi y'ababuriwe irengero, isigaye ishyingura imibiri idafite amazina, aho gushyingura abavandimwe, abagabo cyangwa abahungu babo babizi neza.










