Ukraine: Guverineri uri mu buhungiro avuga ko igitero cyibasiye 'icyicaro gikuru cya Wagner'

Hoteli yo mu mujyi wa Kadiivka, mu karere ka Luhansk, yarashweho n'abasirikare ba Ukraine

Ahavuye isanamu, Serhiy Haidai

Insiguro y'isanamu, Guverineri w'Umunya-Ukraine uri mu buhungiro avuga ko iyi hoteli yo mu mujyi wa Kadiivka, mu karere ka Luhansk, yarashweho n'abasirikare ba Ukraine

Phelan Chatterjee & Sam Hancock

BBC News

Guverineri w'akarere ka Luhansk muri Ukraine ubu uri mu buhungiro avuga ko abasirikare ba Ukraine barashe ku cyicaro gikuru cy'itsinda Wagner ry'abacanshuro b'Abarusiya.

Serhiy Haidai yavuze ko hoteli iryo tsinda ryahuriyemo mu mujyi wa Kadiivka muri Luhansk, yarashweho hagatikiriramo abantu n'ibintu byinshi.

BBC niyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga kuba Wagner iri muri iyo hoteli.

Mu mpera y'icyumweru gishize, imirwano ikaze yabereye kandi mu majyepfo ya Ukraine.

Uburusiya bwarashe ku mujyi wa Odesa naho Ukraine irasa ku hantu ho mu mujyi wa Melitopol wafashwe n'Uburusiya.

Wagner ni itsinda ry'abacanshuro riterwa inkunga na leta y'Uburusiya rikora mu nyungu z'Uburusiya, nkuko bivugwa n'inzobere zo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika).

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Iri tsinda rya gisirikare ritari irya leta, ryashinzwe na Yevgeny Prigozhin, wahoze afite resitora akaba ari n'umuntu wa hafi wa Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, ryagiye rishinjwa ibyaha byo mu ntambara no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mbere, amatsinda y'abasirikare ba Wagner yagabwe muri Crimea, Syria, Libya, Mali no muri Repubulika ya Centrafrique.

Mu gitero cyo ku mujyi wa Kadiivka, Haidai yavuze ko Uburusiya bwatakaje "abantu n'ibintu byinshi".

Yanavuze ko yiteze ko "nibura 50%" by'abasirikare barokotse bazapfa bazize kubura ubuvuzi.

Kurasa kuri iyo hoteli, mu burasirazuba, bibaye mu gihe impera y'icyumweru gishize yaranzwemo imvururu mu majyepfo ya Ukraine.

Ku wa gatandatu, igisirikare cya Ukraine cyavuze ko cyahanuye indege ntoya 10 z'intambara zitarimo umupilote (zizwi nka drone), naho izindi drone eshanu zirasa ku bikorwa-remezo by'ingufu z'amashanyarazi mu mujyi wa Odesa uri ku cyambu – bituma abantu miliyoni 1,5 basigara nta mashanyarazi bafite.

Mu ijambo avuga buri joro mu buryo bwa videwo, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagize ati: "Uko ibintu bimeze muri Odesa biragoye cyane.

"Mu buryo bubabaje, aharashwe hangiritse cyane, rero bifata igihe gusubizaho amashanyarazi. Ntibifata amasaha, ahubwo [bifata] iminsi micyeya".

Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko ibikorwa-remezo by'ingenzi cyane byarashweho n'Uburusiya bukoresheje drone zakorewe muri Iran.

Ifoto yerekana inkongi y'umuriro

Ahavuye isanamu, BalitskyEV

Insiguro y'isanamu, Abategetsi bashyigikiwe n'Uburusiya bo mu mujyi wa Melitopol batangaje amafoto nk'iyi y'inkongi y'umuriro

Mu mujyi wa Melitopol, abategetsi bashyigikiye Uburusiya bavuze ko igitero cya misile cya Ukraine cyishe abantu babiri kinakomeretsa abandi 10.

Amafoto yatangajwe n'umutegetsi washyizweho n'Uburusiya aho hantu yerekana inkongi y'umuriro ikomeye.

Ku rubuga rw'ubutumwa rwa Telegram, Yevgeny Balitsky, Guverineri washyizweho n'Uburusiya w'uwo mujyi, yagize ati: "Ubwirinzi bw'ikirere bwashenye misile ebyiri, [misile] enye zigera ku ho zoherejwe".

Yongeyeho ko "ikigo cyo kwidagaduriramo", aho abantu bari barimo gufatira amafunguro ya nijoro, cyashenywe muri icyo gitero, kandi ko abasirikare ba Ukraine bakoresheje uburyo butera ibisasu bya rokete bwatanzwe n'Amerika, buzwi nka 'High Mobility Artillery Rocket System' (HIMARS).

Iyi ntwaro imaze igihe igira uruhare rukomeye mu gitero cya Ukraine cyo kwigaranzura Uburusiya, igakoreshwa mu kurasa ku hantu hari kure yo ku rugamba, harimo n'aho abasirikare bakuru b'Uburusiya batangira amabwiriza y'urugamba.

Ivan Fedorov, umukuru w'umujyi (Mayor) wa Melitopol uri mu buhungiro, yavuze ko "abateye" benshi bishwe.

Kuva mu ntangiriro y'ukwezi kwa gatatu muri uyu mwaka, umujyi wa Melitopol uri mu maboko y'abasirikare b'Uburusiya.

Uyu mujyi kandi ni ihuriro rikomeye ry'ibikoresho by'igisirikare cy'Uburusiya mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Uyu mujyi, uri mu karere ka Zaporizhzhia, uri ahantu h'ingenzi, hagati ya Mariupol mu burasirazuba, akarere ka Kherson n'umugezi wa Dnipro mu burengerazuba, na Crimea mu majyepfo.

Ukraine ivuga ko ibikorwa byayo byo kwisubiza ubutaka bwafashwe n'Uburusiya bikomeje, nubwo igihe cy'ubukonje bwinshi cyatangiye.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, myinshi mu mirwano yabereye mu burasirazuba bwa Ukraine, cyane cyane mu nkengero z'umujyi wa Bakhmut wo mu karere ka Donetsk.

Ariko ku wa gatandatu nijoro, Oleksiy Arestovych, umujyanama wa Perezida Zelensky, yumvikanishije ko umujyi wa Melitopol ushobora kuba ari wo abasirikare ba Ukraine bagiye kwibandaho.

Mu kiganiro, yagize ati: "Melitopol tuyifashe, umurongo wose w'ubwirinzi ugenda ukagera kuri Kherson wahirima [wagwa]".

Yongeyeho ko ibyo bibaye, "abasirikare ba Ukraine bashobora kugera mu buryo butaziguye ku muhanda ujya muri Crimea", umwigimbakirwa Uburusiya bwiyometseho mu 2014. Abanya-Ukraine basezeranyije kuwisubiza.