Umunya-Zambia wiciwe muri Ukraine 'yarwanaga muri Wagner'

Lemekhani Nyirenda

Ahavuye isanamu, ZAMBIANS IN MOSCOW/FACEBOOK

Insiguro y'isanamu, Lemekhani Nyirenda, wari ufite imyaka 23, yahoze yiga ku ishuri rikuru ry'i Moscow ryigisha ubugenge

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y'umunyemari w'Umurusiya Yevgeny Prigozhin ukuriye itsinda ry'abarwanyi b'abacanshuro rya Wagner avuga ko umunyeshuri w'Umunya-Zambia wapfiriye muri Ukraine mu kwezi gushize kwa cumi na kumwe, yari umurwanyi w'iryo tsinda.

Mu gusubiza ikibazo cyanditse yohererejwe n'umunyamakuru, Prigozhin asubirwamo na Reuters agira ati: "Yego, uyu mugabo ndamwibuka neza".

Leta ya Zambia yari yarasabye Uburusiya "gutanga amakuru mu buryo bwihutirwa ku kuntu" Lemekhani Nyirenda yapfuye.

Nyirenda, wari ufite imyaka 23, wahoze yiga ku ishuri rikuru ry'i Moscow ryigisha ubugenge rizwi nka Moscow Engineering Physics Institute, yari ari muri gereza mu gifungo cy'imyaka icyenda kubera icyaha kijyanye n'ibiyobyabwenge.

Yevgeny Prigozhin

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Yevgeny Prigozhin yavuze ko Lemekhani Nyirenda yapfuye ari "intwari"

Uburyo yaje kurekurwa akava muri gereza ntibuzwi, ariko Uburusiya bwarekuye zimwe mu mfungwa na zo zibwemerera kuburwanira mu ntambara burimo muri Ukraine.

Amagambo ya Prigozhin yasubiwemo na Reuters avuga ko Nyirenda yapfuye ari "intwari" kandi ko yari "umwe mu ba mbere bameneye mu myobo y'ubwirinzi y'umwanzi ku itariki ya 22 y'ukwezi kwa cyenda".