DRC-Goma: Imyigaragambyo y'abamagana MONUSCO na EAC
Aba baturage ba Goma mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo bamaze iminsi mu myigaragambyo bamagana abasirikare ba LONI, n'ab'ishyirahamwe rya Afurika y'iburasirazuba.
Bavuga ko bababajwe no kubona abo basirikare batarwanya umutwe wa M23 wugarije umujyi wabo wa Goma, umutwe uregwa gushyigikirwa n'u Rwanda ariko rwo rukabihakana.







