Abatuye Kherson barasabwa guhungira mu Burusiya mu gihe ingabo za Ukraine ziri gusatira

Ahavuye isanamu, Reuters
Vladimir Saldo, umutegetsi washyizweho n’Uburusiya mu karere ka Kherson mu majyepfo ya Ukraine, yasabye abaturage kuva mu byabo – avuga ko ari ukubera ibitero bya rokete bya buri munsi by’ingabo za Ukraine.
Yasabye abaturage “gukiza ubuzima bwabo” bakajya mu Burusiya ahari “ibyishimo n’amashuri”, asaba Moscow kubafasha.
Ubusabe bwe nyuma bwashyigikiwe na Minisitiri w’Intebe wungirije w’Uburusiya Marat Khusnullin mu butumwa yatanze kuri televiziyo y’igihugu.
Ukraine yahakanye ibirego ko mu bitero byayo bya gisirikare bibasira abaturage bayo batuye mu duce twafashwe n’Uburusiya.
Ingabo zayo mu minsi ishize zisubije tumwe mu duce tw’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kherson, zisatira umurwa mukuru w’aka karere wa Kherson City.
Marat Khusnullin, ufite mu nshingano Uburusiya bw’amajyepfo na Crimea, yagize ati: “Leta yatangiye gutegura ubufasha mu gihe abahatuye [Kherson] bahava bajya mu tundi duce tw’igihugu.
“Tuzaha buri wese aho kuba ku buntu n’ibindi byose nkenerwa by’ibanze.”
Ikiciro cya mbere cy’abantu bavuye muri Kherson gishobora kugera mu ntara ya Rostov mu Burusiya none kuwa gatanu, nk’uko guverineri wayo Vasily Golubev asubirwamo n’ibiro ntaramakuru bya leta y’Uburusiya Tass abivuga.
Yagize ati: “Intara ya Rostov izemera kandi ihe icumbi buri wese ushaka kuduhungiraho avuye mu gace ka Kherson.”
Kherson City niwo murwa mukuru w’intara ugifitwe n’ingabo z’Uburusiya kuva zatera Ukraine muri Gashyantare(2) uyu mwaka.
Igisirikare cya Ukraine cyakomeje kwibanda ku kwigira imbere muri aka karere gahana imbibi n’umwigimbakirwa wa Crimea wafashwe n’Uburusiya mu 2014.

Andi makuru y’ingenzi yo kuwa kane:
- Ukraine yose - uretse Crimea – mu gihe runaka yavugagamo intabaza z’ibitero bya misile, Uburusiya bwazirashe ku bikorwa remezo by’ingufu n’ibigo bya gisirikare i Kyiv na Lyiv mu burengerazuba
- Abantu babiri barapfuye mu bisasu nk’ibi i Mykolaiv, hari amashusho agaragaza umwana w’umuhungu avanwa mu bisigazwa by’inzu yasenyutse, gusa nyuma yaje gupfa nk’uko abategetsi babivuga
- Kyiv na Moscow byemeje ko byahererekanyije imfungwa z’intambara 20 kuri buri ruhande
- Uburusiya bwashinje Ukraine kurasa ku nzu z’abasivile mu mujyi w’Uburusiya wa Belgorod uri hafi y’umupaka
- Perezida Vladimir Putin yahuye na mugenzi we wa Turkiya Recep Tayyip Erdogan, amusaba ko bakubaka uruganda rwakira gas muri Turkiya rukaba ari rwo ruyohereza i Burayi nyuma y’ikibazo cy’imiyoboro ya Nord Stream
- OTAN yavuze ko igiye guha Ukraine intwaro zitahura zikanarasa drone z’Abarusiya na Iran
Kuwa kane, umukuru w’intara ya Kherson Vladimir Saldo yavuze ko imijyi myinshi muri ako karere – irimo umurwa umukuru na Nova Kakhovka – iraswaho buri munsi na rokete z’ingabo za Ukraine.
Asaba abaturage guhungira mu Burusiya cyangwa muri Crimea ati: “Ibyo bitero birimo kwangiza byinshi.”
Yongeraho ati: “Uburusiya ntabwo buzatererana abantu babwo.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Putin yatangaje ko igihugu cye cyiyometseho intara za Kherson na Zaporizhzhia zo mu majypfo ya Ukraine, hamwe na Donetsk na Luhansk mu burasirazuba.
Ukraine n’inshuti zayo z’iburengerazuba zamaganye iki cyemezo, Moscow kugeza ubu nta ntara n’imwe igenzura byuzuye muri izi enye yiyometseho.
Kuwa gatatu, inteko rusange ya ONU yatoye ku bwiganze yamagana kiriya cyemezo cya Moscow, gusa ibihugu 35 byarifashe, birimo 19 bya Africa.










