Intambara ya Russia – Ukraine: Inkuru ya Padiri wafungiwe kunenga Putin

Ahavuye isanamu, MBH Media
Amakuru avuga ko abashinzwe umutekano bagiye gusaka urugo rwa Padiri Ioann Kurmoyarov wo mu idini rya Orthodox, batwaye telefone ye igendanwa, mudasobwa igendanwa (laptop), ibirango bibiri, ikanzu ye n'umusaraba ubaje mu giti.
Yajyanwe kuri stasiyo ya polisi yo mu mujyi wa St Petersburg, yemererwa guhamagara umuntu umwe wo mu muryango we.
Yabwiye abo mu muryango we ko yatawe muri yombi.
Byemezwa ko Padiri Ioann ari we Padiri wa mbere ufunzwe bijyanye n'amategeko mashya yashyizweho mu Burusiya ahana abantu bakwirakwiza amakuru anyuranya n'imvugo y'ubutegetsi bw'Uburusiya ku ntambara yo muri Ukraine.
Mu itangazo yavuze mu magambo ari muri gereza ya Kresty i St Petersburg, ubwo yabwiraga umwunganizi we mu mategeko, Padiri Ioann yagize ati:
"Ndi imfungwa ifungiwe ibitekerezo, ndazira imyemerere yanjye. Mfata ko ibirego bandega hamwe no gufungwa kwanjye binyuranyije n'amategeko".
Padiri Ioann yongeraho ko ari umukristu w'umunyamahoro, ufite ibitekerezo bijyanye n'imyitwarire myiza ishingiye yose ku mategeko y'Ivanjili no ku mategeko ya Kiliziya ya Orthodox y'Uburusiya.
Amwe mu magambo yasubiyemo mu itangazo rye ni nka "Barahirwa ababiba amahoro kuko bazitwa abana b'Imana", na "Ntuzice".

Ahavuye isanamu, IOANN KURMOYAROV
Ku itariki ya 12 y'ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, hashize ibyumweru birenga bibiri Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin agabye igitero kuri Ukraine, Padiri Ioann yatangaje ku rubuga rwa YouTube videwo ifite iminota umunani n'igice.
Muri iyo videwo, yavuze ko abakora ubushotoranyi batazajya mu ijuru, kandi ko uko bimeze atari Ukraine yateye Uburusiya, ko ahubwo ari Uburusiya bwateye Ukraine.
Muri iyo videwo, avuga ku butegetsi bw'Uburusiya, yagize ati: "Muri abashotoranyi bateye bakanica abasivile. Nta juru uko ryamera kose muzageramo, muzaba mu muriro".
Umuvandimwe we, Alexander Kurmoyarov, yagize ati: "Turahangayitse ariko ntitwari twiteze na busa ko yatabwa muri yombi".
Avuga ko ubu Padiri Ioann ari mu gifungo cy'ibanze cy'amezi abiri, nyuma yaho bikaba bishoboka ko azaburanishwa.
Avuga ku gihano cyo hejuru Padiri Ioann ashobora gukatirwa, yagize ati: "Twatekerezaga ko wenda ashobora kwihanizwa [guhabwa gasopo] na polisi, ariko ubu duhangayikishijwe nuko azafungwa imyaka 10".

Ahavuye isanamu, YouTube
Umuntu wenyine wabonye Padiri Ioann muri gereza afungiyemo ya Kresty, ni umunyamategeko we Leonid Krikun, uvuga ko umukiliya we aboneka nk'ufite ubuzima bwiza kandi akaba atava ku izima (adahindura aho ahagaze).
Krikun yagize ati: "Nabwiye Padiri Ioann ko niyemera icyaha ashobora kuzagabanyirizwa igihano, ariko yanga kuvuga ko hari icyaha na kimwe yakoze".
"Avuga ko ahubwo yahitamo igihano kirekire kurusha kwemera ko hari ikibi yakoze kandi ko ibyo bibayeho azabwiriza imfungwa bagenzi be".
Mbere, Padiri Ioann yari yarerekanye ko adakorera ku bwoba ku bijyanye no kugaragaza ibitekerezo bye.
Mu mwaka wa 2020, yahagaritswe muri Kiliziya nyuma yo kuvuga ko Kiliziya nshya yari imaze kubakwa y'ingabo z'Uburusiya ari "urusengero rw'abapagani".
Iyo Kiliziya nkuru yo mu murwa mukuru Moscow yari umushinga wa Minisitiri w'ingabo z'Uburusiya Sergei Shoigu, kandi yari yitezwe kubamo inkuta zishushanyijeho n'irangi zigaragaza amashusho ya Perezida Putin, Joseph Stalin wigeze kuba umutegetsi w'ubwari Ubumwe bw'Abasoviyeti (Uburusiya bw'ubu), ndetse n'ibintu byo kwishimira ko Uburusiya bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea mu 2014 buwukuye kuri Ukraine.
Mu butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga, Padiri Ioann yavuze ko Minisitiri Shoigu akwiye gutabwa muri yombi kubera kubabaza imbamutima y'idini.
Yigeze gufungirwa no muri Ukraine
Ariko igituma inkuru ya Padiri Ioann irushaho kuba idasanzwe, ni uko mbere yuko agirana ibibazo na leta y'Uburusiya, yigeze no kugirana ibibazo n'ubutasi bwa Ukraine, buzwi nka SBU.
Ioann Kurmayarov yamaze igihe kinini cy'ubuzima bwe aba mu mujyi wa Vinnytsia uri rwagati muri Ukraine. Ababyeyi be bari barahimukiye nyuma yuko se wari umusirikare w'Uburusiya agiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Umuvandimwe we Alexander, ari i Vinnytsia, agira ati: "N'igihe yari umwana na bwo yahoraga ari umuntu uvuga ikimurimo, buri gihe ashaka ukuri".
Alexander ati: "Muri kiliziya ni ho yasanze ari ahantu [aho] uko gushaka ukuri byasubijwe [byamunyuze]".
Ariko mu mwaka wa 2017, Padiri Ioann yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru muri Ukraine kubera igikorwa cyo kutava ku izima.
Mu gihe Crimea yari yaramaze kwigarurirwa n'Uburusiya, n'ibice bimwe byo mu burasirazuba bwa Ukraine byarigaruriwe n'abarwanyi bashyigikiwe n'Uburusiya, Ukraine yongereye amategeko abuza ibirango by'Uburusiya.
Ariko Padiri Ioann yatangaje amafoto ya kimwe mu birango kitavugwaho rumwe mu buryo bukomeye cyane - agashumi ka gisirikare k'Uburusiya kazwi nka 'St George's ribbon'.
Polisi ya Ukraine yamutaye muri yombi ijya kumuhata ibibazo, nuko urwego rw'ubutasi rwa SBU rumushyiriraho ibirego byo mu rwego rw'imikorere.

Ahavuye isanamu, Reuters
Nubwo aka gashumi ko mu ibara rya orange n'iry'umukara kari karakoreshejwe mu mihango yo kwizihiza intsinzi y'Uburusiya ku Budage bw'aba Nazi mu ntambara ya kabiri y'isi, gakoreshwa n'abashaka ubwigenge bashyigikiwe n'Uburusiya bo mu burasirazuba bwa Ukraine.
Alexander ati: "Nta bitekerezo by'ubuhezanguni yari afite byo gushyigikira Uburusiya, yari arimo guharanira ubwisanzure bwo kuvuga icyo atekereza kandi yemeraga ko abategetsi bari barimo gukora ikintu kitari cyo mu kubuza kugaragaza agashumi".
Icyo gihe, Padiri Ioann yavuze ko yari yiteguye kuriha amande, agera ku madolari 100 y'Amerika, ariko avuga ko noneho yari kujya yambara ako gashumi ku mugaragaro kuko yari kuba amaze kuriha amande. Ukraine yaretse iyo dosiye yari yamushyiriyeho.
Bidatinze yahise yimukira mu Burusiya, aho arimo guhura n'akaga gakomeye kurushaho kubera ko yagize icyo avuga ku igabanywa ry'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, yirukanwe muri Kiliziya ya Orthodox y'Uburusiya mu rurembo (icyicaro) rwayo rw'i Moscow, uretse ko abagize Kiliziya ya Orthodox y'Uburusiya baba mu mahanga bavuga ko bamwemera.
Igiteye inkeke ku muryango we ni uko akiri muri gereza ya Kresty, bikaba bishoboka ko yayimaramo imyaka.
Igihe cy'ibanze cy'igifungo cye kizarangira ku itariki ya 6 y'ukwezi kwa munani, nyuma yaho ni bwo hitezwe gutangazwa itariki urubanza rwe ruzabera.
Alexander ati: "Ndashaka ko bazasanga ari umwere, nk'umukristu wari urimo kuvuga ku ndangagaciro za gikristu".
"Ariko mpangayikishijwe n'ikigiye kuba ubu kandi mpangayikishijwe n'ejo hazaza he".










