‘Imirwano ikaze’ mu gihe Ukraine ishaka kwisubiza Kherson

Umusirikare wa Ukraine urimo kurashisha imbunda nini

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Umusirikare wa Ukraine urimo kurashisha imbunda nini (ifoto/ububiko)

Imirwano ikomeye iravugwa mu gihe ingabo za Ukraine zigerageza kwigarurira agace ko mu majyepfo ya Kherson ahafashwe n’Uburusiya, gusa inzobere mu bya gisirikare zabwiye BBC ko ibyo “bitazashoboka vuba”.

Vitaliy Kim, ukuriye agace bituranye ka Mykolaiv yagize ati: “Imirwano ikomeye irakomeje, abasirikare bacu barimo gukora isaha ku yindi.” 

Ejo kare, Ukraine yatangaje ko bwa mbere yabashije kumenesha umurongo wa mbere w’ubwirinzi ku rugamba w’Abarusiya. 

Gusa Uburusiya buvuga ko ingabo za Ukraine zaneshejwe mu gitero cyazo cyasubijwe inyuma.

Minisiteri y’ingabo i Moscow yavuze kandi ko hari benshi bahaguye mu ngabo za Ukraine, ariko ibivugwa n’impande zombi ntabwo byagenzuwe mu buryo bwigenga. 

Kherson yabaye umujyi wa mbere munini wa Ukraine wafashwe n’ingabo z’Uburusiya mu ntangiriro z’ibitero byabwo byatangiye tariki 24 Gashyantare(2). 

Abasirikare bakuru ba Ukraine bakomeje kwirinda gutangaza amakuru arambuye ku bitero byo kwivuna, aho basaba rubanda gutegereza ayo makuru bihanganye. 

Kuwa kabiri, ibiro by’ibikorwa bya gisirikare “by’Amajyepfo” byatangaje ko “imirwano yo gufata ibirindiro” ikomeje.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ibi biro bya gisirikare byavuze ko amateme y’ingenzi yo ku ruzi Dnipro yongeye kuraswa kugira ngo bashimangire ko adashobora gukoreshwa n’Abarusiya 

Mu byumweru bya vuba aha, Ukraine yakoresheje rokete mudahusha yahawe na Amerika zizwi nka Himmars mu kurasa amateme y’amakorano y’ingabo z’Uburusiya, hamwe no ku bubiko bw’intwaro, n’ibiro bya gisirikare byabo. 

Ibi bigamije kunaniza umuhate w’ingabo z’Uburusiya ziri hakurya (iburengerazuba) y’umugezi wo kohereza ingabo n’intwaro zo gufasha iziri ku rundi ruhande.

Gusa, abategetsi b’i Kyiv bamaze iminsi baburira ko nta kwitega intsinzi yihuse, bavuga ko ibi ari ibitero bigenda buhoro byo kunaniza Abarusiya.

Inzobere mu bya gisirikare zaganiriye na BBC zisa n’izemeza ibi.

Sir Alex Younger wahoze ari umukuru w’urwego rw’ibanga rw’ubutasi rw’Ubwongereza, MI6, ati:

“Intambara ndende irimo guca intege buhoro buhoro igisirikare cy’Uburusiya kandi ikongera ingufu z’icya Ukraine uko kigenda kibona inkunga y’iburengerazuba”. 

Younger avuga ko igitero kuri Kherson cyari “icyo kwerekana ko Ukraine ishobora kujya ku rugamba ikanereka abayifasha ko ibihe by’ubukonje bigiye kuza bizaba bikomeye.” 

Justin Bronk, umushakashatsi mu kigo cy’ibigenganye n’igisirikare Royal United Services Institute (Rusi) yabwiye BBC ko atekereza ko Ukraine izakomeza ibitero ikoresheje rokete za Himmars kuko bisa n’aho zitanga umusaruro mu kuburizamo ubufasha bugera ku ngabo z’Uburusiya ziri ku rugamba. 

Imbere hazaza, Bronk yiteze kubona andi “mayeri yo kwiyoroshya[ku rugamba]” kuri Ukraine agamije “guca intege {Ubrusiya} ku rugamba, no kubicamo benshi”. 

Hagati aho, Mykhaylo Zhyrokhov inzobere mu bya gisirikare y’umunya-Ukraine, yabwiye BBC ati: “Ntabwo tugomba kwitega igitero kinini, kuko abagaba b’ingabo za Ukraine ntabwo bashaka imirwano yo ku muhanda [mu mujyi wa Kherson] – ibyo byavamo gupfa kwa benshi.” 

Yongeraho ati: “Amayeri ya Ukraine ni ukunaniza umwanzi”, gusa, aburira ko ibi “bitazashoboka vuba vuba.”

Ati: “Ni nk’igihe waba uri kumwe n’imbeba iri mu iguni ikeneye inzira yo kuhava. Igisirikare cya Ukraine gikwiye gushaka uko giha ingabo z’Uburusiya iyo nzira yo kugenda, naho ubundi [ingabo z’Uburusiya] zarwana kugeza ku musirikare wa nyuma.”

Mykhaylo avuga ko ayo mahirwe azashoboka bitarenze hagati mu Ukwakira(10) “kuko nyuma yaho imihanda muri ako karere izaba itakiri nyabagendwa” kubera ibyondo n’urubura.

Ishusho y'aho imirwano irimo kubera