Liliane Uwintwali - Iteme hagati y’umuhinzi n’umuguzi w’umusaruro we
Yvette Kabatesi
BBC Gahuzamiryango

Liliane Uwintwali yashinze kandi akuriye ikigo Mahwi Tech gikoresha ikoranabuhanga mu guhuza abahinzi n’abaguzi b’umusaruro wabo, ibyo aheruka guhemberwa kurwego rwa Africa.
Ubuhinzi mu Rwanda ku mwaka bwinjiza 30% ku musaruro mbumbe (GDP) w’igihugu, kandi buha akazi abagera kuri 70% by’abaturage bose, nk’uko ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere(RDB) kibivuga.
Uwintwali avuga ko yakuriye mu muryango wamutoje gukunda ubuhinzi n’ibijyanye n’icyaro aho bukorerwa.
Ati: “Papa yize Iterambere ry’Icyaro, yakunze gukorana n’ibyaro cyane, ibyo gukunda gukorana n’icyaro nanjye yabinshyizemo.
“Iwacu twari dufite umurima kandi mbere y’uko njya mu bindi bikorwa mvuye ku ishuri nari nshinzwe kuwuhira. Umuntu akamenya aho ibyo biryo turya bikomoka. Kwihaza mu biribwa rero ni ibintu biri ku mutima wanjye.”
Uwintwali yize ‘software engineering’ nyuma afata ikoranabuhanga yize arihuza n’ubuhinzi akunda biba mahwi, ati: “Niyo mpamvu kompanyi nayise Mahwi Tech kuko byuzuzanya.”
Iyo kompanyi ikora ite?

Ahavuye isanamu, Mahwi Tech
Abahinzi benshi mu Rwanda ubu bibumbiye mu makoperative, ariko hari n’abandi bagihinga ku giti cyabo.
Uwintwali avuga ko babicishije ku rubuga rwitwa Mlima ndetse no kuri telephone ngendanwa umuhinzi cyangwa koperative y’abahinzi biyandikishaho bagakorana.
Ati: “Bakoresha urubuga rwa internet abandi bagakoresha za telephone basanzwe bakoresha nk’aka gatoya, zitari smartphone.
“[Umuhinzi] akanda *515# akabona ikaze ku rubuga rwa Mlima akiyandikisha agatangira gukoresha service za Mlima akazajya amurika umusaruro yabonye mu murima we, twe tukaba tuzi ngo mu karere aka n’aka hariyo toni runaka z’ibigori zingana gutya.”
Uwo ni umuhinzi ku giti cye, naho koperative y’abahinzi yo yiyandikisha ku rubuga rwa internet rwa Mlima aho berekana umusaruro wabo, aho bari, n’andi makuru.
Guhuza abahinzi n’abaguzi

Ahavuye isanamu, Mahwi Tech
Liliane Uwintwali avuga ko Mahwi Tech yo ishaka abaguzi ishingiye ku makuru y’umusaruro w’abahinzi ifite, kandi abaguzi nabo bakabona ibyo bakeneye.
Ati: “…babona amakuru yose bifuza, niba ashaka ibirayi akabona n’aho yabibona, contact za koperative ziba ziriho, umusaruro wabo uriho, mbese ibintu byaroroshye cyane…”
Avuga ko uru rubuga rumaze kujyaho koperative z’abahinzi zigera kuri 60 zo mu turere 12 mu Rwanda, hamwe n’abantu barwiyandikishijeho bagera ku 20,000.
Aka kazi avuga ko nabo nk’abahuza b’abahinzi n’abaguzi bagakuramo inyungu kuko ari ko kamutunze we n’abakozi ba Mahwi Tech.
Gusa bahura n’ingorane z’uko abahinzi benshi batagize amahirwe yo kwiga bityo buri gihe “bakumva ko iby’ikoranabuhanga bigoye batabishobora”, nk’uko abivuga.
Ati: “Niyo mpamvu turi gusaba urubyiruko ngo rwitabire ubuhinzi kuko umubare warwo mu buhinzi ni muto cyane kandi urubyiruko nirwo ruzi gukoresha ikoranabuhanga.”
Igihembo cya $20,000
Mu nama nyafrika ya AGRF 2022 ku iterambere ry’ubuhinzi iheruka kubera mu Rwanda Liliane Uwintwali yahawe igihembo cya $20,000 (arenga miliyoni 20Frw).
Ni igihembo cyitwa Women Agripreneurs of the Year Awards (WAYA) gihabwa umugore wakoze ibikorwa byabera abandi urugero mu bijyanye n’ubuhinzi muri Africa.
Uwintwali avuga ko amafaranga y’iki gihembo azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yari yarabananiye yo kwagura ikoranabuhanga rya Mlima.
Mu Rwanda, mu bikorwa n’imishinga by’ikoranabuhanga abagore n’abakobwa baracyari bacye ugereranyije n’abagabo.
Uwintwali ati: “Nagira inama abakobwa kwitinyuka, bagatinyuka ikoranabuhanga ntabwo ari ibintu bihambaye, [bityo] ntibasigare inyuma.”













