Urubanza rwa Rashid rwatangiye mu mizi ku byaha aregwa birimo guhakana no gupfobya jenoside

Rashid Hakuzimana

Ahavuye isanamu, YOUTUBE

Insiguro y'isanamu, Hakuzimana Abdul Rashid yatawe muri yombi mu kwezi kwa 10 mu 2021
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwatangiye kuburanisha mu mizi Hakuzimana Rashid uvuga ko ari impirimbanyi.

Yarezwe ibyaha bine birimo guhakana no gupfobya jenoside.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha yabikoreye mu bitangazamakuru bitandukanye no ku rubuga rwe rwo kuri YouTube. Ni ibyaha we ahakana, akavuga ko abuzwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye.

Mbere y’uko urubanza rutangira kumvwa mu mizi, Hakuzimana yabanje kuzana inzitizi isaba ko urukiko rwabanza gutesha agaciro itumizwa rye mu rubanza.

Yavuze ko uburyo yatumijwemo kuza kwitaba urubanza budakurikije amategeko, avuga ko guhamagazwa kwe byakozwe n’umuntu utabifitiye ububasha.

Urukiko rwateye utwatsi iyo nzitizi, ruvuga ko yahamagajwe n’umwanditsi mukuru w’urukiko ubifitiye ububasha.

Urubanza rutangiye, umushinjacyaha yamureze ibyaha bine:

  • uguhakana jenoside
  • ugupfobya jenoside
  • ugukurura amacakubiri
  • ugukwirakwiza ibihuha.

Amaze kumusomera ibyaha aregwa, umushinjacyaha yahise atangira gusobanura buri cyaha, ariko urubanza rw'uyu munsi rurangira asobanuye bibiri gusa: guhakana no gupfobya jenoside.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yifashishije amwe mu majwi, umushinjacyaha yavuze ko ibyaha Rashid aregwa yabikoreye mu binyamakuru bitandukanye birimo n’urubuga rwe rwa YouTube ruzwi nka ''Rashid TV''.

Yasobanuye ko ari ibiganiro yagiye akora kuri izo televiziyo zo kuri internet ariko kandi akaba buri kiganiro gifite inyandiko ngo Hakuzimana yagiye yandika zo kugitegura.

Ibyo umushinjacyaha yasobanuye ko bigaragaza ko ibyo yavugaga yari yabigambiriye.

Mu bikorwa bigize icyaha, umushinjacyaha yavuze ko bamurega kugoreka no kubeshya amateka ya jenoside avuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri, iyakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu.

Ibi umushinjacyaha yabyemezaga yifashishije amwe mu majwi yavuze ko ari ay’ushinjwa yafatiwe kuri YouTube ndetse n’inyandiko bigendana ngo Hakuzimana yise 'jenoside ikorerwa Abahutu'.

Urukiko rwifuje kumenya amajwi ya Hakuzimana ubushinjacyaha bwifashishije, niba uko yakaswe mu kiganiro bihura koko n’ibyo yashakaga kuvuga, ubushinjacyaha buvuga ko bwakurikiye ibiganiro byose bukumva bihura kandi ko urukiko rufite ububasha bwo kumenya niba ibyo bikorwa bigize icyaha.

Hakuzimana wiyita ‘impirimbanyi’, uburana adafite umwunganira, uyu munsi ntiyisobanuye. Yasabye urukiko kujya yisobanura kuri buri cyaha nyuma y’uko umushinjacyaha arangije kukimushinja, ngo kuko ari byo byamworohera.

Aburana ahakana ibyaha aregwa, akavuga ko ari ukubuzwa uburenganzira bwo kuvuga ibintu uko abitekereza.

Urukiko rwavuze ko urubanza rwe ruzakomeza tariki 10 z’ukwezi kwa mbere umwaka utaha.