Ukraine: Merkel avuga ko nta ngufu yari afite zo kumvisha ibintu Putin

Perezida Putin yavuganaga Ikidage na Merkel, mu gihe Merkel nawe yavugaga Ikirusiya gicye

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Perezida Putin yavuganaga Ikidage na Merkel, mu gihe Merkel nawe yavugaga Ikirusiya gicye

Angela Merkel wahoze ari chancellor/chancelière w’Ubudage yarengeye politiki ye ku Burusiya mbere y’ibitero byo muri Gashyantare(2) kuri Ukraine, avuga ko nta mbaraga yari agifite zo kugira ibyo yemeza Putin. 

Yavuze ko yagerageje gukoranya ibiganiro by’Uburayi birimo perezida w’Uburusiya n’uw’Ubufaransa Emmanuel Macron mu mpeshyi ya 2021.

Yabwiye ikinyamakuru Spiegel ati: “Ariko sinari mfite imbaraga zo kugera ku byo nshaka. Buri wese rwose yari abizi: uyu azagenda vuba.”

Nyuma ya manda enye ari umukuru w’Ubudage, Merkel yavuye ku butegetsi mu Ukuboza(12).

Muri Kanama(8) 2021 yasuye bwa nyuma Moscow, yabwiye kiriya kinyamakuru cyo mu Budage ko “intekerezo zari zisobanutse: ‘mu bijyanye n’ingufu za politike wararangiye’.”

Yongeraho ko “kuri Putin, ingufu zonyine ni zo areba.”

Merkel avuga ko byari bifite impamvu ko muri iyo nama ya nyuma Putin yazanye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov. Mbere ngo bahuraga bonyine, nk’uko abivuga. 

Mbere y’uko Putin atera Ukraine, ibyabanjirijwe no gukusanya ingabo n’intwaro ku mipaka ya Ukraine – benshi babonaga ko Merkel n’abategetsi b’i Burayi bagombaga gukoresha uburyo bukomeye mu kwegera Kremlin.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Inzobere mu bubanyi n’amahanga yo mu ishyaka rye Christian Democrat (CDU), depite Roderich Kiesewetter, ari mu bavuga ko Merkel yari azi ko Putin arimo kugerageza gucamo ibice no guca intege Uburayi, ariko ko Merkel yumvaga “ingufu zoroheje” ari bwo buryo bukwiye. 

Roderich avuga ko mbere y’ibitero by’Uburusiya Ubudage bwacungiraga cyane kuri gas y’Uburusiya.

Mu kiganiro na Spiegel, Merkel yavuze ko uruhande rwe kuri Ukraine mu biganiro by’amahoro bya Minsk byahaye Kyiv igihe cyo kwitegura neza kurushaho ibitero by’igisirikare cy’Uburusiya. 

Guhagarika imirwano byagezweho i Minsk (umurwa mukuru wa Belarus) nyuma y’uko mu 2014 Uburusiya bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea no mu ntambara mu gace ka Donbas.

Ariko iby’ingenzi, nko kwamburwa intwaro n’ubugenzuzi bw’amahanga, ntabwo byubahirijwe.

Merkel avuga ko aticuza kuva ku butegetsi mu Ukuboza 2021, kuko yumvaga leta ye irimo kunanirwa gutera intambwe atari gusa ku kibazo cya Ukraine, ahubwo no ku makimbirane muri Moldova, Georgia, Syria na Libya, yose arimo Uburusiya. 

We na Putin bombi bahuje amateka yo kuba mu buzima bwa gikomunisti mu cyari Ubudage bw’Uburasirazuba – Merkel ni ho yakuriye naho Putin ahaba ari umukozi wa KGB y’abasoviyeti, akora ubutasi.

Putin avuga Ikidage neza na Merkel akavuga Ikirusiya gicye.